RFL
Kigali

Umufana umaze imyaka 8 yifuza kubona Knowless yakabije inzozi asuka amarira - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/09/2022 14:32
4


Mu gitaramo cyabereye kuri stade ya Nyagatare, cyateguwe na Laboratwari y'Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), umuhanzikazi Butera Knowless, yatunguwe n'umukobwa w'imyaka 20 washatse kumufata amubuza gusubira ku rubyiniro.



Ibi byabaye ubwo Butera Knowless yamanukaga ku rubyiniro akazengureka stade aririmbana n'abakunzi be bakomeje kumufasha kuririmba indirimbo ze harimo izo yatangiriyeho gukora umuziki.

Knowless wari umaze kuzenguruka stade, ubwo yashakaga gusubira ku rubyiniro, yafashwe n'umufana we aramujisha. Byatwaye hafi umunota kugira ngo amurekure bigizwemo uruhare n'abakurikiranaga umutekano w'abahanzi. Uyu mukobwa uko yajishaga Knowless ni ko yariraga.

Nyuma y'uko Knowless bamuvanyeho uyu mukobwa witwa Kerer Annet wari yariye karungu akanga ko agenda, inyaRwanda.com yegereye uyu mukobwa Annet tumubaza icyatumye arira.

Yavuze ati: "Ni amarangamutima yabinteye, nibabura kwikontorora ndamufata numvaga ntamurekura. Ni ubwa mbere mubonye ariko ndamukunda kuva mfite imyaka 12. Nkunda ubutumwa buva mu ndirimbo ze, njye ni we wanzanye hano kuko nifuzaga kuzamubona."

Uyu mukobwa yagarutse ku mpamvu zatumye akunda Knowless, ati" Nkunda indirimbo ze zose nkunda no kuzisubiramo kuko aririmba ubutumwa bukomeye. Hari ikiganiro cye nigeze kubona avuga ngo ntaho najya nsize Bibiliya, narushijeho kumukunda cyane."

Nyuma y'uko Knowless aririmbye akanatanga ubutumwa bwo gushishikariza abatuye Akarere ka Nyagatare ku kumenya serivisi za Laboratwari y'Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera, yamanutse ku rubyiniro.

MC Anita Pendo yahise amwereka umufana wakomeje kurira ku buryo yari yahogoye nyuma  yo kubuzwa gushaka gufata uyu muhanzikazi amubuza gusubira ku rubyiniro ariko ntibimuhire. Knowless yasanze Kerere Annet ku ruzitiro rwa stade atangira kumuhoza birananirana ahitamo  kumwinjiza mu modoka amara iminota 23 amuhoza.

Mu kiganiro Butera Knowless yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko amarira yarizwe n'umufana we wamugagarije urukundo rudasanzwe, bimuhaye umukoro mu muziki akora. Ati: "Uyu mufana yabitewe n'amarangamutima  y'urukundo rw'umuziki wanjye, nanjye bishobora kumbaho. Ibi byerekana umutima abakunzi bafitiye ibihangano byanjye."


Bamuhojeje biba iby'ubusa

Butera Knowless yakomeje avuga amagambo yabwiye umufana we ubwo yarimo kumuhoza bari mu modoka. Ati: "Nanjye namubwiye ko mukunda. Yabashije gusohora amarangamutima ye kuri njye, bibaye akarusho nubwo ntamufashije kurira kuko ndi umuntu mukuru". 

"Ibi bidusigira umukoro. Nkashimira Imana kuko kubona hari uwakozwe ku mutima n'igihangano cyawe bituma wumva ko imyumvire umuntu yagize mu guhanga ibihangano hari abo tuyisangiye."

Kerere Annet avuga ko urukundo akunda Knowless, rumumazemo imyaka 8 yose kuko yatangiye kumukunda afite imyaka 12. Uru rukundo ruri ku rwego bigoye gusobanura kuko yavuze ko yumva umutima we waruhurwa no kwigumanira n'umuhanzikazi umuhora ku mutima. 

Uru rukundo ntirushoboka kuko uyu mukobwa wituriye mu murenge wa Nyagatare kuzongera guhura na Knowless biri kure nk'ukwezi.

Uretse Kerere Annet, nyuma yo kuva ku rubyiniro hari undi mwana w'umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 15 wegereye imodoka yarimo Knowless ashaka kumusuhuza bamukumiriye nawe ararira arekera kurira bamwemereye gusuhuzanya nawe.

Knowless yamaze iminota irenga 20 arimo kumuhoza


Nyuma yo guhozwa na Knowless yihebeye, yatuje arekera kurira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mozes1 year ago
    Ubwonyine nawe yahix aba umustar
  • Ishimwe Gilbert1 year ago
    Mbega umukobwa untangaje!!!!urukundonirubipe
  • Regine Nyampundu1 year ago
    Nibyiza cyane kuko buriwese agira umuntu akunda💕 nange nkunda president Paul Kagame nange uwampa umunsi umwe nkazamubona nkamuhobera🙏
  • umutoni wase claudette1 year ago
    Turibeshi twamer nkawe mujye muza mubyato murebe ukunt tubakund nukur





Inyarwanda BACKGROUND