RFL
Kigali

Bari banyishe ba bapagani! Bosebabireba uherutse kwakirwa nk'Umwami i Maputo yaririmbye 'Abanyamugisha'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2022 11:48
0


Theo Bosebabireba uri kubarizwa i Maputo muri Mozambique muri gahunda z'ivugabutumwa, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Abanyamugisha" igaruka ku migisha n'amashimwe y'umuntu wari waravumwe n'abantu ariko Imana ikamurengera.



Araririmba ati "Nimwemere mwakire impinduka! Nimutuze muruhuke imitima, hari kera ubu byaguhenda, ibintu byarahindutse. Ya marira yarakamye, ya mivumo ntiyamfashe, nagiriwe imbabazi, nakiriye imbabazi. Kumenya Yesu byampinduriye ubuzima. Ni wowe wandengeye wo karama Mana nyiribihe. Bari banyishe ba bapagani bo ntavuze izina, wangiye imbere uranyobora, waringanije ahataringaniye".

Kuwa 13 Nzeri 2022 ni bwo Theo Bosebabireba yageze muri Mozambique mu giterane yatumiwemo na Prophet Eric Uwayesu. Iki giterane cyabaye tariki 16-18 Nzeri 2022. Ubwo yageraga muri iki gihugu, yakiriwe nk'Umwami. Yari ashagawe na moto z'abamucungira umutekano barimo n'abapolisi mu mihanda ya Maputo. Yari yambaye ingofero yanditseho Umwami "King", yakirwa n'itsinda ry'abasore n'inkumi bari bambaye imyenda yanditseho indirimbo ze.

Aganira na inyaRwanda, Theo yavuze ko yatangariye cyane uburyo yakiriwemo. Yavuze ko atari ubwa mbere yakirwa nk'umunyacyubahiro, gus ahari hashize imyaka myinshi. Ati "Ibijyanye no kwakirwa i Maputo nagira ngo nkubwire ngo ni ibintu byantunguye. Ntabwo nari nigeze mbitekereza, nari nsanzwe ngera ku bibuga by'indege nkagenda, wenda nkahasanga abantu banzaniye ururabyo, hari nk'abanyamakuru babiri, umwe, byoroshye, nabwo ibyo byabaye rimwe ari ku kibuga cy'indege".

"Ariko ibintu byo kuhagera ukahasanga abantu benshi bangana nk'abari bahari, ukahasanga ziriya moto n'abashoferi bazo, ukahasanga iriya modoka, bakahaguhera indabyo zirenga ebyiri, ukabura n'uko uzifata, byarantunguye cyane. Nashatse kurira biranga, numva ntabwo byaza ako kanya, numva ngizemo ubwoba, mbira ibyuya,..Ntabwo bwari bwo bwa mbere ncungirwa umutekano ariko aho nari narawucungiwe hari hashize imyaka myinshi".

Arakomeza ati "Naherukaga gucungirwa umutekano ungana kuriya mu 2008 natumiwe na Perezida Petero Nkurunziza wayoboraga u Burundi (Umuhisi/umuntu utagihari). Ariko byo umuntu yari abyiteguye kuko batwaraga umwe ku wundi. Icyo gihe baguhaga imodoka za polisi, iza gisirikare n'amapikipiki abiri imbere,..nawe urumva byari ibirori by'umukuru w'igihugu. Imyaka yari ishize ibyo bintu narabyibagiwe mu buzima bwanjye".

Yakomereje ku ndirimbo ye nshya "Abanyamugisha" avuga ko ivuga ku nkuru mpamo y'ibyo yanyzemo mu minsi ishize aho ahamya ko satani yamugabyeho ibitero amuteza intambara. Ati "Niho nakuye ijambo rivuga ngo batureze ibiri byo, baturega n'ibitari byo".

Theo Bosebaireba yasoje yihanganisha umuryango w'umuramyi Gisele Precious uherutse kwitaba Imana. Ati "Ni umwe mu baririmbyi bari bazamutse neza". Yavuze ko yababajwe no kuba uyu muramyi yapfuye akiri muto ndetse akaba asize uruhinja rw'ukwezi kumwe. Yavuze ko iyo aba ari mu Rwanda yari kujya i Rubavu gushyingura uyu muhanzikazi.


Theo avuga ko yashatse kurira biranga


Bosebabireba yacungiwe umutekano mu buryo bukomeye


Yari yambaye ingofero yanditseho Umwami


Bosebabireba afite amashimwe menshi mu mutima

REBA INDIRIMBO NSHYA "ABANYAMUGISHA" YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND