RFL
Kigali

Rwamagana: Abarezi basabwe kugaragaza impinduka no kuzamura ireme ry'uburezi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/09/2022 16:31
0


Mu nama rusange yavuye y'uburezi, yahuje abarezi bo mu mashuri ya Leta n'ayigenga mu karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw'Akarere n'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze REB, basabye abayobora amashuri n'abarimu kugaragaza impinduka mu burezi ndetse bakazamura ireme ry'uburezi.



Iyi nama yabaye kuwa kane tariki ya 15 Nzeri 2022. Dr Mbarushimana Nelson, uyobora REB ndetse na Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'akarere ka Rwamagana mu butumwa bwabo, bose bagarutse ku gusaba abarezi kugaragaza impinduka mu guteza imbere.

Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko abayobozi b'amashuri bafite inshingano zo kuzana impinduka mu miyoborere y'amashuri ndetse bakazamura ireme ry'uburezi .

Ati" Umuyobozi wahawe kuyobora ikigo cy'ishuri agomba kugaragaza impinduka mu miyoborere y'ishuri, umuyobozi mwiza ni uhora acyeye kandi akabera urugero abo ayobora, akanagira icyerekezo (vision)." 

"Uwo muyobozi agomba kugira imishinga igamije guteza imbere ireme ry'uburezi. Hari ibigo by'amashuri bitsindisha kubera imiyoborere yabyo ugasanga ibindi imitsindire iri hasi, ikigo kiyobowe neza gitsindisha neza."

Dr Mbarushimana arakomeza avuga ko umuyobozi w'ishuri afite inshingano zo kugenzura imyigire n'imyigishirize.

Ati"Umuyobozi udafite icyerekezo ntabwo azatuma ireme ry'uburezi ritera imbere, umuyobozi w'ishuri agomba kumenya kuyobora imyigishirize, umuyobozi uko igihembwe kirangiye, aba agomba gukorana inama n'abarimu bakareba uko abana batsindwe bagasasa inzobe ku bibazo byatumye abana batsindwa".

"Umuyobozi mwiza amenya imyigire y'abana akamenya imbogamizi bahura nazo ni byo bituma hamenyekana amakuru nyayo bikaba umusemburo wo kuzamura ireme ry'uburezi".

Bamwe mu bayobozi b'amashuri bemeza ko ubwo Leta yongereye umushahara wa Mwarimu bizazana impinduka mu gutanga uburezi bufite ireme ndetse ko bazakora ubishobora irene ry'uburezi rikazamuka.

Niyitanga Emelien ni umuyobozi w'ishuri rya G.s Ruhunda. Avuga ko biyemeje gutanga uburezi bufite ireme ndetse ko abarimu biteguye gukorana ubwitange kubera umushara wabo wongerewe bigatuma bishimira gukora akazi kabo.

Yagizwe ati: "Iyi nama y'uburezi yaguye twabonye umwanya mwiza wo gushima uburyo Leta yatekereje kuri mwarimu, hari ingamba twihaye zo gufasha umwana twigisha tukamuha uburezi bufite ireme, twihaye intego y'uko tugomba gufasha umwana kwiga mu buryo buzamufasha guhatana ku isoko ry'umurimo ku rwego mpuzamahanga."

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, yavuze ko abarezi bakorera mu karere ayobora bitezweho gutanga uburezi bufite ireme.

Aragira ati "Ubutumwa duha abarezi bo mu karere ka Rwamagana,nuko bagomba kuzamura ireme ry'uburezi,ibyo kurizamura bizagaragarira mu mitsindire y'abana bigisha ndetse rizanagararira mu mirimo abanyeshuri bazakora barangije kwiga kugirango tubone umusaruro". 

"Abarezi tunabashikariza gukora cyane,kiko nyakubahwa perezida wa Repubulika yabazirikanye icyo basabwa nuko bafatiraho kuko ubu mwarimu aratuje kandi aratekanye agomba gutanga uburezi bufite ireme kandi akiteza imbere."

Abarimu b'i Rwamagana basabwe kuzamura ireme ry'uburezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND