RFL
Kigali

Rwamagana: Abahinzi barasabwa kureka guhinga mu buryo bwa gakondo bakayoboka ubuhinzi bwa kijyambere

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/09/2022 15:13
0


Ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga 2023A, mu murenge wa Gishari, abahinzi basabwe gusezera ku buhinzi gakondo bagahinga mu buryo bwa kijyambere. Abaturage bagiriwe inama yo guhinga imbuto nziza z'indobanure kandi bagakoresha ifumbire y'imvaruganda ivanzwe n'iy'imborera.



Abahinzi bo mu Kagari ka Bwinsanga, mu murenge wa Gishari ahatangirijwe igihembwe cy'ihinga 2023A, bavuga ko ubuhinzi bwa kijyambere bushobora guteza imbere uwubukora akava mu bukene.

Serugendo Nicodeme, umuhinzi usanzwe ari umufashamyumvire mu buhinzi avuga ko gukora ubuhinzi bwa gakondo bitera igihombo ku bahinzi naho guhinga Kijyambere bigatanga umusaruro utuma abahinzi  bihaza mu biribwa bakanasagurira isoko.

Yagize "Ubuhinzi bwa gakondo nta musaruro butanga uwubukora agira igihombo gikomeye kuko iyo uhinze ibigori bita nyakagori usarurura utugori two kotsa gusa, ariko uhinze kijyambere ashobora kweza ibigori akabirya akanagurisha akabona amafaranga yo gukemura ibibazo byose byo mu rugo."

Serugendo arakomeza asaba abahinzi guhinga kijyambere kugirango ubuhinzi buzabateze imbere. Ati"Abahinzi bagenzi banjye nababwira ko niba bashaka gutera imbere, bagomba kumvira inama bagirwa n'abajyanama b'ubuhinzi, bagahinga bakoresha amafumbire y'imborera bayavanze n'imvaruganda kuko nibwo igihingwa gikura neza kandi kigatanga umusaruro mwinshi". 

"Imbuto bakoresha niyo nayo ngombwa kuyitera babanje kugisha inama abakozi bashinzwe ubuhinzi mu murenge, bakabafasha guhinga imbuto ijyanye n'ubutaka bwabo. Umuhinzi uhinga akoresheje imbuto nziza y'indobanure, akanubahiriza uburyo ifumbire ikoreshwa abona umusaruro uhagije kuko ntanze urugero nkatwe, aho twasaruraga imifuka itanu umusaruro warazamutse tugeza imifuka 8 kubera imbuto nziza twateye".

Safari Jean Bosco, umuyobozi wa kompanyi ya TRI SEEDS yabwiye abahinzi ko kugira ngo umusaruro uhagije uboneke bibasaba guhinga imbuto nziza kandi bagakoresha ifumbire mvaruganda ivanze n'imborera.

Ati"Uyu munsi dutanga imbuto y'ibigori y'ibyimanyi (Hybrid) ariko umuhinzi agomba gukora ibishoboka imbuto ateye ikabona intungagihingwa zihagije. Abahinzi rero bagomba gutera imbuto ariko bagakoresha amafumbire y'imborera n'imvaruganda kugirango igihingwa kihaze kubyo gikenera bigatuma haboneka umusaruro ushimishwa umuhinzi nibura ungana toni 8 kuri hegitari imwe."

Sendege Norbert, umuyobozi wa wa RAB station ya Rubirizi ari nayo uturere tw'umujyi wa Kigali, Rwamagana na Bugesera tubarizwamo, aganira na Inyarwanda.com yavuze ko kuvanga ifumbire mvaruganda n'imborera bifasha igihingwa gukura neza kandi bigatanga umusaruro utubutse.

Yagize ati" Uyu munsi turakangurira abahinzi guhinga bakoresheje imbuto nziza z'indobanure kuko ziboneka aho zicururizwa hose.Ikindi abahinzi bagomba Kwitabira gukoresha ifumbire y'imborera bakayivanga n'imvaruganda".

"Gukoresha ifumbire y'imborera bifite akamaro mu kongera umusaruro w'abahinzi kubera ko ujya mu butaka igatuma bushobora kubika neza intungagihingwa, imvaruganda nayo birunganirana kuko izana imyunyungugu bigatuma igihingwa kubakura neza kikazatanga umusaruro mwiza."

Nyirabihogo Jeanne D'Arc, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere mu karere ka Rwamagana, yabwiye Inyarwanda.com ko muri aka karere bashishikajwe no guteza imbere ubuhinzi bufasha abaturage gutera imbere.

Ati"Uyu munsi twatangirije igihembwe cy'ihinga hano muri Gishari, ariko mu karere kacu, abaturage twabashishikarije guhinga neza bagahinga kijyambere kugira ngo bakore ubuhinzi bubateza imbere, twifuza ko abaturage bacu babona umusaruro uhagije bakabona ibibatunga ndetse bagasagura ibyo bajyana ku isoko bitewe nuko twifuza ko bakora ubuhinzi bubafasha kwiteza imbere."

Visi Meya Nyirabihogo arakomeza avuga ingamba zafashwe mu gushaka igisubizo cy'ifumbire y'imborera izajya ivangwa n'imvaruganda. Agira ati"Mu karere kacu dufite umuhigo w'uko buri rugo rugira ikimoteri kugirango imyanda yose ishobora kubyaza ifumbire bajye bayimenamo bityo bazajye babona ifumbire y'imborera ihagije". 

"Amafumbire y'imborera atangwa bw'amatungo nayo izagenga iboneka kubera gahunda ya girinka nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku baturage nabo byagenda bitura bagenzi babo ndetse hari abafatanyabikorwa batanga amatungo magufi nayo atanga ifumbire". 

"Ikindi tubwira abaturage, byumvikane neza ko uwutoroye amatungo afite ikimoteri nawe yabona ifumbire, niyo mpamvu tubashishikariza ko buri rugo rwitabira gucukura ikimoteri bakusanyirizamo imyanda ibora igatanga ifumbire y'imborera."


Abaturage ba Rwamagana basabwe kuyoboka ubuhinzi bwa kijyambere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND