RFL
Kigali

Bariye amoko atatu y'inyama! Injira mu birori "Meat & Greet" by'abambaye umweru n'ikigina byavukiyemo "Fearless Team"-AMAFOTO 50

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2022 22:13
0


Mu minsi ishize mu mujyi wa Kigali habereye ibirori bidasanzwe by'abari bambaye gusa ibara ry'umweru ndetse n'ikigina. Ni ibirori biryoheye ijisho byiswe Meat & Greet' byateguwe n'umushabitsi, umushyushyarugamba akaba n'umuvugabutumwa, Becky Hillary.



Ibirori bya Meat & Greet byabaye tariki 11 Nzeri 2022 bibera muri M Hotel mu mujyi wa Kigali. Kubyitabira byasabaga kwishyura 25,000 Frw yo kwiyakira no kuba wambaye imyenda y'amabara y'umweru n'ikigina (White and Brown". Byitabiriwe n'abantu batari bacye, gusa amakuru avuga ko hari abatinye kubijyamo kubera gutinya itangazamakuru.

Imigendekere y'iki gikorwa yanyuze abacyitabiriye biba akarusho ku bagiteguye barangajwe imbere na Rebecca Uwizeye uzwi nka Mc Becky. Kunezerwa kwe nawe ushobora kubyumva kuko byamusabye kuva i Kampala aho yari amaze igihe kinini, aza i Kigali gutegura ibi birori.

Inama n'impanuro z'ubuzima busanzwe byatangiwe muri ibi birori, byashibutsemo itsinda ryitwa Fearless Team. Ni itsinda rizahoraho aho abarigize bazajya bizigama buri kwezi, "tugatezanya imbere, ndetse n'ugize ikibazo tukamugoboka".

Abitabiriye ibi birori biyemeje kubyuka bakarabagirana, bakava mu bunebwe. Ni intego bihaye bagendeye ku cyanditswe cyo muri Yesaya 60:1 havuga ngo "Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw'Uwiteka bukaba bukurasiye". Biyemeje kandi kugira inshuti z'umumaro, kureka gusuzugura akazi kandi bagasenga cyane.


Mc Becky wateguye ibi birori yari yambaye ikanzu y'ikigina nziza cyane kandi ihenze

Bishimiye kandi "uburyo amafunguro yari ateguye". Bariye inyama baraniyongeza na cyane ko hari "hateguwe amako atatu y'inyama [Ifi, Inkoko n'Inka] n'ibindi byinshi", ukongeraho no kuba ibi birori byari bifite umwihariko wo kuganira ku byabateza imbere ariko bakaganira barimo no kurya inyama.

Mc Becky yanyuzwe bikomeye n'imigendekere y'iki gitaramo. Yabwiye inyaRwanda ati "Cyagenze neza cyane, abantu bitabiriye, nubwo benshi batinye kuza kubera itangazamakuru. Ariko abaje, icya mbere bari bambaye neza, bari bishimye pe! Basabanye, haba 'introduction' yo kwibwirana neza, ibyo abantu bakora kugira ngo tujye dushyigikirana".

Ibindi byaranze ibi birori ni ibiganiro byo kuvuga ku ndoto (Dreams), kubazwa ibibazo bigasubizwa no kuganira na ba rwiyemezamirimo batandukanye. Abitabiriye ibi birori, wibuke ko bose bari bambaye umweru n'ikigina. Bari baberewe cyane, ari na yo mpamvu bahawe umwanya uhagije wo kwifotoza no guhemba umuntu waje yambaye neza kurusha abandi.

Uwitwa Bobete ni we wahize abandi mu kwambara neza. Yari yambaye yikwije mu ikanzu ndende y'umweru de ndetse witegereje neza ubona ko iyo kanzu ishobora kuba ifite igiciro gihanitse. Impeta n'agakomo yari yambaye ku kuboko kw'ibumoso, nabyo byari umweru. Si ibyo gusa, ahubwo n'amaherena ye yari umweru. Yari yambaye isaha irabagirana n'inkweto zenda gusa ikigina.


Niba nta mweru nta n'ikigina kujya muri ibi birori wari kuba ugiye kuvangira abandi!

Muri ibi birori havukiyemo itsinda ryahawe izina rya "Fearless Team", rigamije gutinyura abafite intinyi y'ubuzima. Bafashe ingamba zo gukora imyenda nka T-shirts n'ingofero byanditseho Fearless Team. Biyemeje kudatinya ubuzima, ahubwo bagahangana nabwo, bihangira imirimo yabateza imbere, bitinyuka, bafite inzozi nini, ariko bashobora gutangirira kuri bicye (Dream big but start small).

Mc Becky wateguye ibi birori bibaye ku nshuro ya kabiri dore ko ibiheruka byabereye i Gisenyi mbere ya Covid-19, ni umuvugabutumwa, rwiyemezamirimo n'umushyushyarugamba ukomeye mu bitaramo, ubukwe n'Ibiterane. Ubuhanga n'ubudasa bwe mu gususurutsa abantu ni bimwe mu byo acyesha igikundiro afite. 

Azwi mu bitaramo bya Groove Awards Rwanda, United Christian Church (UCC) iyoborwa na Apotre Rwandamura Charles, n'ahandi. Anazwiho kandi ibikorwa by'urukundo byo gufasha abatishoboye. Yinjiye mu ruhando rw'abategura ibitaramo bikomeye, abishimangira mu birori aherutse gukora "Meat and Greet" byabereye kuri M Hotel. Avuga ko ibi birori azajya abitegura buri mwaka.

"Bobete" ni ryo zina benshi bamuziho, ni we wahize abandi mu kwambara neza


Yahawe igihembo ku bwo kuba uwa mbere mu kwambara neza! 


Ibi birori byabereye muri M Hotel imaze kubaka izina mu kuberamo ibirori bikomeye


Hari hateguwe amafunguro ateye amabengeza, ushobora guhita ugira inzara kandi umaze kurya


Bariye amoko atatu y'inyama kandi ukiyarurira nta muntu uzihagazeho!

Abanyabirori bari bashyizwe igorora


Icyo bita umuteguro!


Bakase cake itangaje iri mu ishusho y'amadorali ya Amerika


Iyi cake ikoze mu ishusho y'amadorali bayikase mu gutangiza "Meat and Greet"


"Reka nshwekure ntakererwa muri Meat and Greet"


Nta rungu ryari rihari kuko bumvaga imiziki isingiza Imana


Jacky Flower, mushiki wa Mr Kagame ari mu bitabiriye ibi birori by'abasirimu b'i Kigali


Habayeho umwanya wo kwifotoza buri umwe uko abyumva


Ibyishimo birahenda - ni ko Mc Becky akunze kuvuga


Ni ibirori byaranzwe no kuganira no kumva amagambo y'inkomezi mu bushabitsi


Iyo bamwe bavuga "inyama" bakunze kuvugishwa, niyo mpamvu ibi birori byarimo n'urwenya


Buri umwe yasangije bagenzi be ibanga ry'ubutsinzi n'iterambere


Fearless Team ni agace kamwe k'umusaruro w'ibi birori


Uhereye ku musatsi kugera ku ikanzu yaserukanye, yari yajyanishije na 'Dress code' y'ibi birori uretse gusa isakoshi


Iyo agira inkweto z'umweru cyangwa z'ikigina birashoboka ko yari guhiga abandi mu kwambara neza


Hari abifuza ko ibi birori byajya biba kenshi gashoboka


Mc Becky na mugenzi we wari wakoze ku misatsi rikaka - iyo hahembwa uwasokoje neza menya nta wari kumuhiga


Yari yambaye ikanzu nziza cyane, isaha na telefone z'abifite


Kwifotoza byahawe umwanya munini - birumvikana nta foto ntacyabaye!


Kwifotoza neza ni ibintu bye!


Itegereze neza insokozo y'uyu uri hagati urahita uvuga nka ba bandi uti "Cyakoze"


Bombi bakaraze imisatsi bati ntitugomba gucikwa na "Meat and Greet"


Abitabiriye ibi birori nta n'umwe wigeze anywa inzoga, byari Gospel ijana ku ijana


Ushobora gukeka ko abambaye umweru bari bironze!


N'aba Rasta bari bahari!!


Habanje kubaho umwanya wo kumenyana, baganira baziranye


Bafataga amafunguro banumva umuziki wacurangwaga na Dj ushobora kuba yaribagiwe akambara ipantalo n'ikote bitemewe (ibara)

Baganiriye ku bijyanye n'uko bavamo ba rwiyemezamirimo bagatanga akazi ku bandi


Mc Becky yishimiye cyane imigendekere y'ibi birori yakoze ku nshuro ya kabiri


Ifoto y'urwibutso y'abari bambaye Ikigina gusa


Ifoto y'urwibutso y'abari bambaye umweru gusa


Ibi birori byari bibereye ijisho


Byaba ari igihombo kujya mu birori nk'ibi ugataha utifotoje, Jacky Flower we ntiyabishobora!


Becky wagira ngo yarimo abwira mugenzi we ati "Gira vuba nanjye umfotore?"


Mc Becky yakoreye umuti abasirimu b'i Kigali, bagaruje ayabo rwose!


Uwatanze amanota y'uwahize abandi mu kwambara neza ubanza atibeshye, Bobete (iburyo) yari aberewe cyane!


Ibyishimo by'umuryango! Yanze kujya kwishima wenyine asize umwana mu rugo


Ibirori bya Meat and Greet byerekanye ko abanya-Kigali bazi kwambara kandi bakaberwa


Abanze kujya muri ibi birori batinya itangazamakuru bashobora kuza kwigaya nibabona aya mafoto!


Urubyiruko rwiganje mu bitabiriye ibi birori by'akataraboneka byavukiyemo itsinda "Fearless Team" 


Bye Bye ni ah'ubutaha! Kwinjira muri ibi birori byari ukwishyura 25, 000Frw ugahabwamo ibyo kunywa n'ibyo kurya birimo amoko atatu y'inyama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND