RFL
Kigali

IGICANIRO: Ben&Chance ni bo batahiwe mu gitaramo ngarukakwezi gitegurwa na Prayer House

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2022 14:30
0


"Igicaniro Concert Series" ni igitaramo ngarukakwezi gitegurwa na Prayer House ku bufatanye na RG Consult ifite ubunararibonye mu gutegura ibitaramo bikomeye birimo na Jazz Junction imaze kuba ubukombe. Ben & Chance nibo batahiwe gutarama muri iki gitaramo kitiriwe 'Igicaniro'.



Amakuru y'uko Ben na Chance [Ben Serugo na Mbanza Chance] ari bo bazaririmba mu gitaramo gikurikiyeho, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Prayer House.

Ben Serugo umwe mu bayobozi ba Prayer House, yatangaje ko batumiye Ben & Chance kuko ari abahanga mu byo bakora ndetse bakaba bafite ibihangano biri gufasha imitima ya benshi.

Ben & Chance bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Yesu Arakora", bagiye kuririmba muri iki gitaramo babisikana na Luc Buntu wabaye umuhanzi wa mbere waririmbye muri iki gitaramo ngarukakwezi.

Igitaramo Luc Buntu yaririmbyemo cyabaye tariki 04 Nzeri 2022. Uyu muramyi yari ari kumwe na Olivier The Legend w'impano ikomeye mu muziki usingiza Imana.

Igitaramo cyatumiwem Ben & Chance, kizaba tariki 09/10/2022 kibere kuri Prayer House. Umuhanzi ukizamuka uzafatanya n'aba baramyi, ntaratangazwa. 

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyatumiwemo Ben na Chance yageze hanze. Abayagura mbere y'igitaramo, bari kwishyura 5,000 Frw ahasanzwe, 10,000 Frw muri VIP na 30,000 Frw muri VVIP. Abazayagurira ku muryango, bazishyura 10,000 Frw ahasanzwe, 20,000 Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP.

Ibitaramo "Igicaniro Concert Series" bifite intego yo gufasha abakunda umuziki wa Gospel kubona ibitaramo bihoraho bahimbarizamo Imana. Ni no mu rwego rwo gushyigikira abaramyi dore ko buri umwe uririmbye muri ibi bitaramo adatahira aho ahubwo hari amafaranga atahana. 

Kavutse Olivier Umuyobozi Mukuru wa Prayer House, avuga ko bakoze ibi kuko abaramyi bakora imirimo ivunanye kandi bagakoresha amafaranga menshi cyane, ibintu bidakunze kubonwa ba buri wese.


Prayer House na RG mu gutangaza umuhanzi ugiye gukurikira Luc Buntu


Ben & Chance nibo bategerejwe muri iki gitaramo cya bari kwezi


Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro


Peace Nicodem wa Magic Fm


Josiane Ndayisenga wari uhagarariye RG Consult yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo mu rwego rwo gushyigikira umuziki wa Gospel


Prayer House yashimye itangazamakuru ryayifashije mu migendekere myiza y'igitaramo giheruka


Chance niwe wari uhagarariye itsinda Ben & Chance


Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yageze hanze

REBA HANO INDIRIMBO "YESU ARAKORA" YA BEN & CHANCE


AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu - inyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND