Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] yashimangiye bidasubirwaho ko ari Umwami w'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba ubwo yakirwaga mu buryo budasanzwe muri Mozambique mu Mujyi wa Maputo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ni bwo Theo Bosebabireba yageze muri Mozambique aho yitabiriye igiterane gikomeye yatumiwemo na Prophet Eric Uwayesu. Akigera ku kibuga cy'indege, yasanganiwe n'abaje kumwakira bari babyambariye koko!.
Mu mihanda ya Maputo, Theo Bosebabireba yari acungiwe umutekano mu buryo bukomeye. Yari ashagawe na za moto z'abanyamwuga bashinzwe gucungira umutekano abanyacyubahiro muri Mozambique. Ni ibintu byagaragaje ko uyu muhanzi yubashywe bikomeye na cyane ko yakiriwe mu buryo butarakorerwa undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese.
InyaRwanda yatangarijwe ko abasore b'inkorokoro bari batwaye izo moto, ari ababarizwa muri Kompanyi yo muri Mozambique "ishinzwe gucunga umutekano w'abanyacyubahiro runaka". Iyo kompanyi ibarizwamo n'Abapolisi nk'uko Prophet Eric Uwayesu watumiye uyu muhanzi yabidutangarije ati "Abenshi ni Abapolisi ariko harimo n'abasivile bacye. Ni kompanyi nini cyane".
Prophet Uwayesu ni we watwaye mu modoka Theo Bosebabireba
Yavuze ko impamvu bakiriye Theo Bosebabireba mu buryo budasanzwe ari ukubera ko "nawe ntasanzwe". Ati "Ikindi simbona ko ari no mu buryo budasanzwe kuko ibikorwa akora ni iby'Imana kandi iyo wubahishije Imana na yo irakubahisha".
Yunzemo ati "Uretse ko biri no muri vision (icyerekezo) yacu nka Hossana International Ministries mu kwakira neza abakozi b'Imana, kuko benshi muri sosiyete yacu bumva ko umuntu ukorera Imana ari umuntu usanzwe. Nyamara kuri twe, ntabwo asanzwe. Dufite intego yo kujya dukora ibikorwa byinshi dutumiramo abakozi b'Imana bava mu bihugu bitandukanye ku isi".
Igiterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba i Maputo, cyateguwe na Hossana International Ministries yatangijwe na Prophet Eric Uwayesu, umunyarwanda utuye muri Mozambique. Gifite intego yo kubakwa n'Imana, iboneka muri Yeremiya 31:4. Kizabera mu Mujyi wa Maputo muri salle isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye mu gace kitwa Setusentushi (C 700) salle ya Cinema.
Iki giterane cy'iminsi itatu, kizaba tariki 16-18/09/2022. Mu minsi ibiri ibanza, kizajya kiba saa Moya z'umugoroba z'umugoroba kugeza saa Yine z'ijoro (7pm to 10pm). Naho tariki 18/09/2022 ku munsi wa nyuma wo gusoza, kizatangira saa Munani kugeza saa Moya z'umugoroba.
Umusaruro wa mbere witezwe muri iki giterane ni uko abantu bahembuka mu bugingo "binyuze mu ijambo ry'Imana ndetse no mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Umusaruro wa kabiri ni uko abantu bahindurwa n'Ijambo ry'Imana bagakizwa, abari baranamutse, abaguye n'abasubiye inyuma bakongera kugarurira Imana icyizere".
Prophet Uwayesu yavuze ko batumiye Theo Bosebabireba kuko ari umuhanzi ufite abakunzi benshi cyane muri Mozambique. Yakomeje ati "Ni umuhanzi wa bose, yaba abajya mu nsengero n'abatajyamo. Hano rero benshi bazisangamo cyane ko ubutumwa atanga n'utaragera mu rusengero cyangwa aho yaba asengera hose kubwumva biroroha".
Uretse Theo Bosebabireba, iki gitaramo kizaririmbamo abandi baramyi b'amazina akomeye nka: Raimundo, Edson Matavel, Mugideon, Pastor Mavota, Bertran, Matimbe Junio, Felisberto na Williams. Iki giterane kizatambuka imbonankubone kuri shene ya Youtube yitwa Hoziana Tv.
Nguwo Theo Bosebabireba i Maputo
Yari acungiwe umutekano mu buryo bukomeye
Bosebabireba yarebeye mu kirahure uburyo yakiriwe aramwenyura
Imodoka zose zavaga mu muhanda, Theo Bosebabireba akabanza agatambuka
Komyanyi yamwakiriye ibarizwamo n'Abapolisi
Yakirijwe indabo nk'ikimenyetso cy'uko yishimiwe cyane
Abakobwa b'uburanga n'abasore b'inkorokoro ni bo bakiriye Theo Bosebabireba
Bari bambaye imyenda yanditseho izina ry'iki giterane "Kubakwa n'Imana"
Theo Bosebabireba yari yambaye ishati ya "Made in Rwanda"
Umuryango wa Prophet Eric Uwayesu watumiye Bosebabireba
Bosebabireba agiye muri Mozambique nyuma yo gushyira hanze indirimbo "Umuriro Urotsa"
Igiterane cyatumiwemo Theo Bosebabireba
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BOSEBABIREBA "UMURIRO UROTSA"
TANGA IGITECYEREZO