RFL
Kigali

Yakorewe mu Rwanda? Uwase Celine yishimiwe mu ndirimbo "Umugambi" akomoza ku kuririmba muri Ambassadors

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2022 21:39
0


Umunyempano mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Uwase Celine [Kamariza], w'imyaka 21 y'amavuko, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Umugambi" yibutsa abantu ko mu bibi no mu byiza lmana ibafiteho umugambi mwiza wo kubagirira neza.



"Ese ko yaduhaye umwana wayo ikunda izabuzwa n'iki kumuduhana n'ibindi!. Mwana w'umuntu reka kwiganyira, Imana yakuremye igufiteho umugambi" - Celine mu ndirimbo ye nshya "Umugambi". Ni indirimbo ya gatatu akoze ikaba yasohokanye n'amashusho yayo yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru.

Uwase Celine uri kuminuza muri ULK mu bijyanye na 'Finance', yeretswe urukundo rwinshi n'abarebye iyi ndirimbo ye kuri Youtube. Hari uwagize ati "Komereza aho CĂ©line. Mwuka Wera akongerere inganzo". Buzima Enock we yibajije niba iyi ndirimbo yarakorewe mu Rwanda kubera ubwiza bwayo. Ati "Wow, [indirimbo] nziza cyane courage Celine. Yakorewe mu Rwanda?"

Mugabo Eric Imana ati "Idufiteho Umugambi, nta mpamvu yo kwiganyira. Urakoze ku bw'ubutumwa". Ira Badena yanditse ati "Iyi ndirimbo ni nziza ni ukuri pe! Imana ihe umugisha abayikoze bose rwose. Ibahe n'amafaranga dore yarabuze muri iyi munsi". Manasseh Nzanira ati "Umugambi w'Imana nta kabuza, Uwiteka akwagurire amarembo y'impano n'Imigisha".

Uwase Celine wishimiwe gutya ku ndirimbo ye nshya ni muntu ki?


Ni umuhanzikazi mushya mu muziki wa Gospel, akaba amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo: "Hana", "Igitonyanga" ndetse na "Umugambi". Tariki 11 Ukwakira 2021 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere "Hana", ibisobanuye ko nta mwaka umwe aramara mu muziki. 

Atuye i Makoro muri Rubavu ku mpamvu z'amasomo ya kaminuza. Asengera mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Gisenyi kuri 'Eglise Mere'. Ni umukobwa w'umunyarwandakazi ufite impano ikomeye mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza lmana. Avuka mu muryango w'abana umunani, we akaba umwana wa gatandatu.

"Natangiye kuririmba kuva ndi umwana muto, ndirimba mu ma korali y'abana". Ubwo uyu muhanzikazi yavugaga igihe yisanze mu muziki. Avuga ko nta muntu w'iwabo wabaye umuhanzi, ibyo akaba abiheraho akavuga ko "lmpano nyikomora ku Mana. Ntabwo ari amagi menshi". 

Mu kiganiro na inyaRwanda, Uwase Celine uzwi nka Kamaliza yavuze ko yanzuye kuririmba ku giti cye kubera ko ubutumwa bwiza butagombera kuba uririmba muri korali "kuko akenshi korali ntabwo wajyana nayo aho ugiye hose kandi ubutumwa ntibwahagarara".

Yavuze ko muri uru rugendo amaze igihe gito afite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza "uko nshobojwe kose". Avuga ko nta muntu afata nka 'Role Model' we kuko "umuntu wese agira icyiza akora". Ati "Buri wese agira icyo wamwigiraho". 

Nk'umuririmbyi w'umuhanga ndetse ukomeje kwerekwa urukundo n'abakunzi benshi b'umuziki wa Gospel, yabajijwe korali yakwifuza kuririmbamo igihe byaba bibaye ngombwa, adaciye ku ruhande ahita avuga urwo akunda Ambassadors of Christ Choir ifatwa nka nimero ya mbere mu Karere. Ati "Nahitamo Ambassadors, kubera ko ndabakunda".

Akenshi abahanzi bashya baba bifuza gukorana indirimbo n'abahanzi b'ibyamamare ndetse baba bafite amazina batondekanyije y'abo baheraho Imana ibaciriye inzira. Si ko bimeze kuri Celine kuko we avuga ko "uwo ari we wese byanshimisha kuko aba yemeye ko dukorana". 

lndirimbo ya gatatu ashyize hanze yitwa "Umugambi", yavuze ko ibumbatiye ubutumwa bubwira abatuye Isi ko mu bibi no mu byiza "lmana idufiteho umugambi mwiza wo kutugirira neza", Yavuze ko iyi ndirimbo ye iboneka kuri shene ye ya Youtube yitwa Uwase Celine". Mu bantu ashimira bagize uruhare rukomeye muri iyi ndirimbo, ni umuryango we ndetse n'itsinda rimugira inama.


Celine yashyize hanze indirimbo ya gatatu


Yeretswe urukundi rwinshi ku ndirimbo ye nshya


Celine yahishuye ko yakwishimira kuririmba muri Ambassadors of Christ

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "UMUGAMBI" YA UWASE CELINE

"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND