RFL
Kigali

Australia: Pastor Fabrice Mporeza yashyize hanze indirimbo ya mbere "Masiya wangu" yakoranye na Ngoma Josue - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2022 12:14
0


Pastor Fabrice Mporeza utuye muri Australia yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere "Masiya wangu" yakoranye n'umuramyi Ngoma Josue. Ni indirimbo y'amashusho yageze hanze tariki 13 Nzeri 2022.



Pastor Fabrice Mporeza atuye mu gihugu cya Australia, muri Leta ya Queensland mu mujyi wa Brisbane. Asengera muri Healing Church International. Yari asanzwe afatikanya na Worship team ariko ubu ni bwo atagiye urugendo rw'indirimbo ze bwite.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Fabrice Mporeza yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo yasohoye "mbafitiye izindi ndirimbo nanone". Kuba afatanya ari Pasiteri akaba n'umuhanzi, yavuze ko nta kibagamira ikindi. Ati: "Byose ndabikora buri kimwe nkibonera umwanya wacyo".

Indirimbo "Masiya wangu" niyo imwinjije mu muziki nk'umuhanzi wigenga. Ikubiyemo "ubutumwa bwo gushima Imana ku byo idukorera". Ni indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili n'Ikinyarwanda, ikaba yishimiwe cyane n'abakunzi b'umuziki wa Gospel nk'uko bigaragara mu bitekerezo bayitanzeho.

Mu butumwa bwo kuri Youtube, Harera Joseph yagize ati "Mbega byiza! Mukomereze aho, courage Pastor, uri umuntu w'umugabo". Rene ati "Courage Pastor, indirimbo y'umwaka rwose". Gabriella Ministries ati "Mushumba wanjye Fabrice Mporeza na Ngoma, muhawe umugisha ku bw'indirimbo nziza. Imana ikomeze kubagura no kubashigikira".


Pastor Fabrice yishimiwe mu ndirimbo ye ya mbere


Pastor Fabrice yatangiye gukora indirimbo ze bwite

REBA HANO INDIRIMBO "MASIYA WANGU" YA PASTOR FABRICE MPOREZA FT NGOMA JOSUE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND