RFL
Kigali

Kigali Protocal ihatanye mu bihembo nyafurika bya Zikomo nka kompanyi ya mbere mu Rwanda ikora Protocol-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/09/2022 16:00
0


Kigali Protocal Kompanyi ya mbere mu Rwanda mu bijyanye na Protocol, ihatanye mu bihembo nyafurika bya Zikomo Awards, aho isaba abantu kuyishyigikira mu kuyitora.



Ibihembo bya Zikomo Africa bihabwa abantu bakoze kurusha abandi mu bihugu byabo muri Africa mu byiciro birimo umuziki, imideli, Protocol ishoramari, ubugeni n’ibindi bitandukanye.

Abazahiga abandi mu byiciro bitandukanye mu matora ari kubera kuri murandasi, bazajya kwakira ibihembo byabo mu birori bizabera muri Lusaka muri Zambia. Ni ibirori bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo Awilo Longomba, kuwa 15 Ukwakira 2022.

Abagize Kigali Protocol mu mwambaro wa Zikomo

Ni muri urwo rwego Kigali Protocal nayo yasanze yaratoranyijwe guhagararira u Rwanda muri ayo matora ndetse ubu ikaba ihatanye n’izindi kampani za Protocol zirimo izo muri Tanzaniya, Burundi na Namibia.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda.com, Uwimana Clementine Fique wamamaye mu marushanwa y’ubwiza, akaba ari we munyamabanga wa Kigali Protocal, yavuze ko banyuzwe no gushyirwa muri ibi bihembo.


Umutesi Lea (ibumoso) Uwimana Clementine (hagati) na Emma Pascaline (iburyo)

Miss Fique yashimiye abantu bakomeje kubatora, abasaba gukomeza kubashyigikira kugira ngo iki gihembo kizatahe mu Rwanda kandi giheshe ishema ibijyanye na Protocol baharaniye kuva bagitangira.

Kigali Protocal imaze gushinga imizi kuko abakoranye nabo ari nabo bahamya b'ibyiza byayo. Kuri ubu yamaze gufungura amashami yo kwamamaza n’ibikorwa by’abantu batandukanye.

Kigali Protocal ihatanye mu bihembo bya Zikomo Awards

Umuhoza Emma Pascaline, ushinzwe imbuga nkoranyambaga za Kigali Protocal, yavuze ko byaba ari iby'agaciro ibi bihembo bitashye mu Rwanda na cyane ko ari ibifungura imiryango no mu bandi.

Intego za Kigali Protocal ni ugutanga serivisi nziza mu bitaramo n'ibindi birori

Kigali Protoccal ihatanye muri Zikomo Awards 

Gutora Kigali Protocal, ni ukujya ku rubuga rwa www.zikomoawards.com, ugahitamo Kigali Protocal, ugashyiramo amazina yawe na Email yawe na numero yawe, ukaba uduhaye amahirwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND