RFL
Kigali

Nicolas Cage n'umugore we Riko Shibata bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/09/2022 8:57
0


Umukinnyi wa filime Nicolas Cage hamwe n'umugore we Riko Shibata bibarutse imfura yabo.



Nicolas Cage umukinnyi w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigaruriye imitima ya benshi muri filime yakinnye zigakundwa zirimo Face Off, Con Air, National Treasure, Gone in 60 Seconds n'izindi nyinshi, yamaze kwibaruka imfura ye n'umugore we Riko Shibata ukomoka mu Buyapani.

Nk'uko uhagarariye Nicolas Cage yabitangarije ikinyamakuru People Magazine, yavuze ko mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 07/09 ari bwo umugore wa Nicolas Cage yibarutse umwana w'umukobwa bise Lennon Augie Cage. Uhagarariye Nicolas Cage yanatangaje ko ibyishimo ari byose mu muryango wa Cage ndetse ko bazerekana umwana bibarutse mu minsi iri imbere.

Nicolas Cage n'umugore we Riko Shibata bibarutse imfura y'umukobwa

People Magazine yatangaje ko nubwo uyu mwana w'umukobwa Nicolas Cage yibarukanye n'umugore we Riko Shibata ari imfura yabo gusa Nicolas yari asanzwe afite abana babiri ba bahungu yabyaranye n'umugore wa kabiri bivuze ko uyu mwana w'umukobwa yungutse ari uwa gatatu kuri we mu gihe ari uwa mbere kuri Riko Shibata bamaranye imyaka 2 barushinze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND