RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime Ben Stiller na Sean Penn bahagaritswe gukorera ingendo mu Burusiya

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:7/09/2022 12:46
0


Abakinnyi ba filime b'abanyamerika, Ben Stiller na Sean Penn, bahagaritswe gukorera ingendo ku buryo bwa burundu mu gihugu cy'u Burusiya.



Ku wa Mbere ubuyobozi bwa Kremlin bwatangaje ko abakinnyi ba filime b'abanyamerika ari bo Ben Stiller w'imyaka 52 na Sean Penn w'imyaka 62, bongewe ku rutundo rw'abantu batemerewe kwinjira mu gihugu cy'u Burusiya.

Baje biyongera ku bandi bantu bari kuri uru rutonde nk'umukinnyi wa filime za amerika Morgan Freeman, umuyobozi wa filime Rob Reiner, minisitiri w'intebe w'ubwongereza Liz Truss, Perezida wa Amerika Joe Biden n'uwahoze ari minisitiri w'u Bwongereza Boris Johnson. 

Sean Penn uri ibumoso na Benn Stiller uri iburyo bahagarikiwe ingendo mu gihugu cy'u Burusiya ku buryo bwa burundu

Nk'uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Burusiya, yatangaje amazina 25 y'abayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Amerika, abacuruzi n'abakinnyi ba filime batemerewe kwinjira mu Burusiya ku buryo bwa burundu. 

Umunyamabanga w'ubucuruzi muri Amerika, Gina Raimondo yahise avuga ko abanyamabanga 4 bungirije b'ubucuruzi n'abasenateri batandatu bo muri Amerika bagaragaye kuri uru rutonde.

Stiller na Penn nabo bagaragaye kuri uru rutonde, mu minsi ishize banenze byimazeyo u Burusiya bwateye Ukraine, ndetse bagaragara basura Kyiv yo muri Ukraine nka hantu amakimbirane yatangiriye. 

Ben Stiller akaba na Ambasaderi wa komisiyo ishinzwe umutekano w'impunzi mu muryango w'abibumbye (UNHCR), yasobanuye neza ibyiyumviro afitiye perezida wa Ukrain, Volodymyr Zelensky, mu rugendo yagiriye muri iki gihugu ku munsi mpuzamahanga w'impunzi muri Kamena. 

Mu mashusho yagaragaye Stiller yashimiye Perezida Zelensky kuba yafashe umwanya akamwemerera ko bahura, anongeraho ati " Uri intwari yanjye, uratangaje". Hagati aho Penn uzwiho gushyigikira ibikorwa bya politiki akaba ari nabyo agaragaza cyane muri filime akina. 

Filime 'The secret life of Walter Mitty' yahuriwe abakinnyi Ben Stiller na Sean Penn

Yahunze muri Ukraine muri Werurwe ubwo yafataga amashusho yerekana amakimbirane ari kuhabera, nyuma aza kuvuga ko atekereza kwinjira mu ngabo za Ukraine kurwanya u Burusiya, kugeza ubu aba bakinnyi bombi bakaba bari ku rutonde rw'amazina 1073 y'abantu batemerewe kwinjira mu Burusiya.

Kuva intambara y'u Burusiya na Ukraine yatangira, igihugu cy'u Burusiya n'ibindi bihugu byo mu burengerazuba byagiye bihana ibihano byahato na hato, birimo kuba perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin n'abandi bayobozi bafatanya kuyobora, batemerewe kwinjira mu bihugu byo mu Burengerazuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND