Mu masaha macye ashize nibwo amashusho ya Bruce Melodie yishimanye n’inkumi y’uburanga, yatangiye gufata intera ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mashusho mato, amwe agaragaza Bruce Melodie
arimo yumvana indirimbo n’umukobwa utazwi ariko usa n’uri mu ndirimbo Habibi ya
The Ben, aba bombi bizihiwe bikanabarenga bagasomana.
Hari n’andi kandi agaragaza aba bombi bari kumwe
mu cyumba, umukobwa akabaza Bruce Melodie ati:”Tumeze gute?” Uyu muhanzi nawe
akamusubizanya ibinezaneza agira ati:”Turasa nk’umuryango.”
Humvikana kandi irindi jwi ry’undi muntu
ashimangira ibyo Bruce Melodie avuze, avuga ko wagira ngo bamaze imyaka 10 baziranye. Kugeza ubu abantu benshi bakomeje guhererakanya aya mashusho.
Aho ari gushyirwa hose ibitekerezo ni uko urukundo
rwa Bruce Melodie yari asanzwe afitanye n’umugore we rushobora kuzamo agatotsi, abandi
bakagaragaza ko ariko uruganda rw’imyidagaduro rwubatse bityo gukundana n’icyamamare
uba ugomba guhebera urwaje kuko aba yifuzwa na benshi.
Kugeza ubu Bruce Melodie ari kubarizwa mu gihugu
cy’u Burundi aho yabanje gufungirwa nyuma akaza kurekurwa, ndetse ibitaramo 2
yari ahafite akabikora kandi bikagenda neza byatumye hanategurwa ikindi mu ijoro ryo
kuri uyu wa 06 Nzeri 2022.
Ibyishimo by’umuziki birangira Bruce Melodie asomanye bya nyabyo
Aha amashusho agaragaza Bruce Melodie ari kumwe n’inkumi y’uburanga
mu cyumbaUmukobwa ugaragara asomana na Bruce Melodie asa n’uwaciye ibintu mu ndirimbo Habibi ya The Ben
Ku rundi ruhande ariko, hari n’inkumi yagaragaye iri kumwe na Briana na Kevin Kade n'inshuti zabo basa
Bruce Melodie muri iyi minsi ari kubarizwa i Burundi, iby'amashusho akomeje guhererekanwa ntacyo arabivugaho
TANGA IGITECYEREZO