RFL
Kigali

Tugomba gutinyuka gushora amafaranga n'ibitekerezo - Umunyamakuru Joby Joshua wujuje 'Studio' y'asaga Miliyoni 10 FRW

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:30/08/2022 12:11
1


Tuyitakire Joshua 'Joby Joshua' asanga inama nziza yagira urubyiruko ari ugutinyuka rugashora imbaraga, amafaranga n'ibitekerezo mu rwego rwo kwiteza imbere, ibyo avuga ko byamubereye inkingi ikomeye mu gushinga inzu itunganya umuziki ya B2B Records iherutse kuzura imutwaye asaga Miliyoni 10 z'amanyarwanda.



Joby Joshua w'imyaka 23, asanzwe ari umunyamakuru wibanda ku gisata cy'imyidagaduro, aho yumvikana cyane mu kiganiro 'Bomba Drive' gitambuka kuri Radio JF Imanzi, kigaruka ku makuru y'ibyamamare.

Mu cyumweru gishize, ni bwo uyu musore yafunguye inzu itunganya umuziki yahaye izina rya B2B (Blessed to Bless), iyo yatangije agamije gushyira itafari rye ku muziki Nyarwanda, gushyiraho urubuga ruzagaragaza impano z'abahanzi ndetse no kuzamura ubushabitsi bwe nk'uko abitangaza.


Joby

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Joby Josh yatangiye avuga ku mpamvu yahizemo gushora amafaranga ku nzu ituganya umuziki, ati ''Iyi Studio nayikoze kubera urukundo nagiriye umuziki kuva nkiri muto, bintera ishyaka ryo gukora kugira ngo nzashyire itafari ku muziki w’urwanda ndetse mpe urubuga urubyiruko bagenzi banjye, bagaragaze impano bafite.''

Abajijwe niba yarorohwe no kubona igishoro bigendanye n'uko ari muto mu myaka, yagize ati ''Njye mbona amafaranga aza nyuma y'ibitekerezo. Hamwe no gukorana neza n'abandi bantu, nafashe umwanzuro wo kwifashisha 'Savings' zanjye negera nabo twakoranye neza ngenda negeranya amafaranga birangira Studio yuzuye ityo.''

Avuga ku musaruro yiteze muri ubu bushabitsi bwe bushya, yagize ati ''Umusaruro wa mbere niteze ni ukubona impano zitari zifite urubuga, zigeze kurundi rwego. Bigendanye no kuzamura umuziki nyarwanda kandi, bizanshimisha abanyamahanga nibaza gukorera umuziki mu Rwanda by'umwihariko muri B2B Records. Ikindi kandi nk'umuntu ushoye Imari, ntekereza Ko hari umusururo w'amafaranga bizazana kuri njye ndetse n'abandi bari iruhande rwanjye.''


B2B Records

Asabwe kugenera ubutumwa urubyiruko bagenzi be, Joby Joshua yagize ati ''Icyo nabwira urubyiruko ni uko tugomba gutinyuka tugatangira gushora imbaraga, amafaranga n’ibitekerezo kuko ejo ntawuhazi. 'The future is today.''

Uretse kuba iyi Studio ya B2B iherereye ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali izajya itunganya umuziki, izajya ifasha abantu n’ibigo byifuza gukora amatangazo yo kwamamaza, Filime mbarankuru n’ibindi bisaba gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Blessed To Bless yatangiranye na Mixa, umuhanga mu gutuganya umuziki, uri mu bakoze indirimbo zikunzwe nka Joanna ya Confy, Tatoo ndetse n'izindi. Iyi Studio kandi ni imwe mu bikorwa bya Kompanyi ya B2B Entertainment yashizwe na Joby Joshua.




Joby Joshua






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizera1 year ago
    Sakakuba umuhanzi





Inyarwanda BACKGROUND