RFL
Kigali

Iburasirazuba: Imbamutima z'abakoresha itumanaho rya MTN bishimira serivisi z'ubudasa bagezwaho-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/08/2022 22:44
0


Tariki ya 25 Kanama 2022, abakozi b'ikigo cy'itumanaho, MTN Rwanda, bahuriye n'abakiriya bayo b'imena muri Dereva Hotel, mu karere ka Rwamagana. Abakiriya b'iki kigo bamenyeshejwe serivisi nshya za MTN banagezwaho serivisi zisanzwe zavuguruwe mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abakoresha itumanaho ryayo.



Abakozi ba MtN Rwanda, baganiriye n'abakiriya b'imena mbere yo gusangira no gusabana  nabo. Abakoresha itumanaho rya MTN bishimira ibiryo serivisi bahabwa zavuguruwe kugira ngo zinogere abakoresha umurongo wayo w'itumanaho.

Abitabiriye ubu busabane bwahuje abakozi bakorera MTN n'abakiriya bakoresha umuyoboro wayo, bishimiye imikorere myiza ndetse no kuzirikana agaciro k'abakiriya bayo, bagasobanurirwa serivisi bahabwa ndetse bakabona umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa.

Nzabandora Vienney ni umwe bakiriya ba MTN, uhamya ko serivisi zayo arizo yifashisha mu bikorwa akora byo kwiteza imbere ndetse kuba abakozi begera abakiriya bituma yiyumvamo MTN nk'umuryango mwiza.

Yagize ati: "Nashimye uburyo MTN izirikana abakiriya ikaduha agaciro ko guhura nabo tugasabana, njye MTN mbona ari umuryango natwe tukaba abanyamuryango bayo. Njye nta yindi simukadi itari MTN nkoresha. Kandi yanyubakiye izina kuko mu bikorwa nkora nta gikorwa cyo kwiteza imbere nakora ntakoresheje MTN. Niyo banki yanjye ntabwo nabona uburyo nshimiramo MTN ahubwo utayikoresha navuga ko yahombye cyane."

Ntakirutimana Fred nawe ashimira MTN ko igeza ku bakiriya bayo serivisi bifuza. Ati: "MTN turayishimira kubera serivisi baduha, isanzwe itugezaho ibyiza byinshi ariko uyu munsi twishimiye serivisi bongeyemo ku zisanzwe ndetse batubwiye nuko hari izavuguruwe. Dukoresha serivisi za MTN zitandukanye zirimo itumanaho rya Telefoni zigendanwa,hari internet dukoresha, ndetse n'uburyo bwo kubitsa amafaranga no kuyaherekanya".

"Itumanaho rya MTN ryatumye abantu bahahirana mu buryo bworoshye ikindi nkatwe dukorana nayo mu buzima bwa buri munsi, nuko ikomeza kuvugurura serivisi kandi ikumva ibyifuzo by'abakoresha itumanaho ryayo. Ibikorwa by'iterambere ifashamo abaturage nabyo byerekana ko MTN ishyize imbere icyateza imbere abaturage."

Umuringa Dahlia, umukozi ukora mu ishami rishinzwe iyamamazabikorwa muri MTN Rwanda, avuga ko guhura n'abakiriya bayo ari uburyo bwiza bwo kunoza imikorere no kumva ibyo abakiriya bifuza bigatuma hari serivisi zisanzwe zivugururwa ndetse bakagezwaho serivisi nshya bakazimenya.

Agira ati "Twaje hano muri Rwamagana mu gikorwa ngarukamwaka duhuriramo n'abakiriya bacu b'imena, mwabonye ko twaganiriye kuri serivisi dusanzwe dutanga twavuguruye. Hari nka serivisi ya prestige, hari serivisi za internet yaba iyikoreshwa n'umuntu ku giti cye, iyikoreshwa mu rugo, iyikoreshwa mu bigo bitandukanye ndetse n'internet ikoreshwa mu rugo." 

Yungamo ati "Abakiriya bacu, tubasabye gukomeza gukoresha serivisi za MTN natwe tubizeza ko tuzakomeza ubufatanye nabo kandi tukabaha serivisi zibanogeye zitabahenze ."

Mbere y'uko abakozi ba MTN  bahura n'abakiriya b'imena bayo, babanje gusura ikigo nderabuzimana cya Rwamagana mu murenge wa Kigabiro, basura ababyeyi bamaze iminsi bahabyariye babashyikiriza ibikoresho by'ibanze bazifashisha.

Icyo gikorwa gihuza abakiriya ba MTN n'abakozi bayo, cyatangiwe mu ntara y'Amajyaruguru, gikomereza mu Ntara y'Iburasirazuba, kikazakomereza mu ntara y'Uburengerazuba, mu Majyepfo no mu mujyi wa Kigali. Aho hose abakiriya b'imena ba MTN bazahabwa impano nk'ikimenyetso cyo kubashimira nk'uko byakozwe mu turere twa Musanze na Rwamagana.

MTN yahuye n'abakiriya bayo b'imena mu Karere ka Rwamagana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND