Dushime Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan mu ijoro ryo kumwizihiza hagarutswe ku butwari bwamuranze mu buzima bwe, ukuntu yagiraga ibanga ariko by’umwihariko n’ibyaranze iminsi ye ya nyuma itari yoroshye nyamara agakomeza gushinjagira gitore.
Mushiki wa Yvan Buravan umwe, ndetse wari n’inshuti ye bikomeye mu bavandimwe babo bose, Raissa, yagize
ati: “Yari umuntu utanga ubuzima, umuntu ufite icyizere imbere, yari umukirisitu
muri we ndetse ajya no kwinjira mu muziki yabanje kubimenyesha.”
Akomeza agira ati: “Yari afite
imishinga myinshi kandi nabanye na we kuva ku munsi wa mbere kugera ku wa nyuma, yifuzaga kuzuza Kigali Arena. Numva nzusa ikivi cye, sinzi uko nzabigenza gusa asize
Brand YB, ntizacika.”
Raissa yavuze ko Yvan
Buravan yari azi ko azataha kuko ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 27 yabimubwiye, amubwira ko yumva hari ikintu gikomeye kizamubaho ariko atazi icyo ari cyo. Undi muvandimwe
we nawe yagarutse ku munsi atazibagirwa kuri Yvan Buravan ati: “Ubwo yizihizaga
isabukuru y’imyaka 20, nibwo yatubwiye ko agiye gukora umuziki nk’umwuga. Uwo
sinjya nkwibagirwa.”
Yvan Buravan kandi akaba
yari umuntu ukunda abantu bose cyane gukina n’abana, dore ko abo yagiye yereka
urukundo n’ubu bakomeje kubaza ababyeyi babo niba aribyo ko atazagaruka yagiye
mu ijuru, mbega byabashobeye nk’uko bamwe mu bavandimwe babigarutseho.
Se kandi yagarutse ku kuntu
Yvan Buravan yaje ari intsinzi, ariko rwose batari baramupanze. Ati: “Abantu Yvan
Buravan avuka baratubwiraga bati mubonye intsinzi. Sekuru we ubwo ni papa umbyara, yaramurebye aravuga ngo azaba umugabo.”
Yvan Buravan ubwo yinjiraga
mu muziki akaba yarafashijwe n’umuryango we wagiye umuba hafi, yaba mu kwamamaza ibikorwa
bye ndetse n’amafaranga yo gukora indirimbo za mbere 10 yayahawe na mukuru we, akaba n’imfura mu muryango wabo.
Amagambo kandi Yvan Buravan
yaririmbye mu ndirimbo ye ‘Ni Yesu’ mukuru we wanamurwaje yayagarutseho avuga ko
yayaboneye igisobanura gikwiye ati: “No mu gicucu cy’urupfu nabisobanuriye
mushiki wacu ko yavugaga ko no mu gihe cy’urupfu rwe atazigera agira ubwoba.”
Ubuheta bwo mu muryango
wo kwa Yvan Buravan wari umurwaje yavuze ku urugendo rwa nyuma rwa Yvan Buravan
harimo no kuva mu Rwanda bajya mu buhinde. Agira ati: “Urugendo rwacu ntabwo
rwari rworoshye kugendana n’umuntu urwaye mu ndege, no kurya yarabimbuzaga
yabaga ashaka ko mukorera massage yaba ku birenge no mu mugongo. Yarambwiraga ngo ‘ngwino uzaba urya ngwino umase’.”
Yashimye guverinoma y'u Rwanda yababaye hafi, cyane Ambasaderi w’u
Rwanda mu Buhinde uburyo yabitayeho ndetse akajya kubakira ku kibuga cy’indege. Gusa ariko avuga ko Yvan Buravan n’ubwo yabaga yikomeza bitabaga byoroshye kuko
atabashaga kurya, yatunzwe na serumu kuko iyo yabigeragezaga yabirugaka.
Mu bihe by’uburwayi bwa
Yvan Buravan akaba yarakundaga kumva indirimbo ‘Uko Ngusabira’ ya Elie Bahati na
Fabrice Intarebatinya, ndetse ubwo yari agiye kwitaba Imana yasabye ko bayimushyiriramo. Niyo yatabarutse yumva.
Iyi ndirimbo ikaba yanaririmbwe
mu muhango wo kumusabira, kumwizihiza, kumusezera no kumuha icyubahiro. Yvan
Buravan kandi yitabye Imana yarabwiye mukuru we ko aramutse agize amahirwe
agakira yareka ibindi byose agakorera Yesu byeruye.
Inshuti ye ariko babwiranaga
byose, mu buhamya yatanze ikiniga kikanamurenga yavuze ko yari yaramubwiye ko
nakira azahita akora ubukwe. Ati: “Ninkira nzahita nshaka.” We n’inshuti bakaba
bari baremeranije ko umwe azabera undi Parrain.
Yvan Buravan ni we wari mutoya
Mama wa Yvan Buravan
Raissa, mushiki wa Yvan Buravan yakundaga cyane
Abavandimwe ba Yvan Buravan n’ubwo ari mu bihe bigoye ariko bashimye urukundo beretswe
Yatangiwe ubuhamya nk'umusore wari udasanzwe
Se wa Yvan Burvan yavuze ko yatunguwe no gusabwa na we ko bakorana indirimbo
AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO