RFL
Kigali

Iburasirazuba: Barishimira imurikagurisha ryongeye kuba nyuma y'imyaka ibiri yari ishize ritaba

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:21/08/2022 23:46
0


Mu karere ka Rwamagana harimo kubera imurikagurisha ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba rizwi nka MINI Expo. Iri murikangurisha ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2019, mu myaka ibiri ishize ntiryabaye kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya covid-19.



Iri murikangurisha ririmo kubera ku kibuga cya Polisi, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro.

Iri murikangurisha rizwi nka Mini Expo riba buri mwaka, kandi rikaba nyuma yo gusoza imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ribera i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Uyu mwaka, iri murikangurisha ryabaye hashize imyaka ibiri ritaba kubera ingamba zo guhangana na covid-19, zafashwe mu rwego rwo guhangana n'ubwandu bw'icyo cyorezo.

Iri murikangurisha ryatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda, Ngabitsinze Jean Chrisostome kuwa gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, wari kumwe na CG Gasana Emmanuel, Guverineri w’Intara y'Iburasirazuba ndetse n'abagize inama y'Umutekano itaguye y'intara.

Nkurunziza Jean Dieu, umuyobozi wungirije w'urugaga rw'abikorera mu ntara y'Iburasirazuba avuga ko iri murikagurisha rizamara iminsi 10; abikorera 147  bazaryungukiramo byinshi.

Ati "Turashimira Leta y'u Rwanda, by'umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo mu bihe bikomeye abikorera ku giti cyabo boroherejwe gukora ibikorwa byabo, ndetse hagafatwa ingamba zo guhangana n'ubwandu bwa covid-19 tukaba twongeye guhurira hano mu imurikagurisha, bitewe n’izo ngamba zo guhangana n’icyo cyorezo. Kubera icyorezo cya covid-19, ntabwo mu mwaka wa 2020 ndetse na 2021 twigeze dukora imurikagurisha bitewe n'ibihe twarimo byo guhangana no gukumira ubwandu bwa covid-19. Uyu munsi abikorera n'ibigo bikorera ibikorwa  bitandukanye muri iyi ntara ndetse n'abanyamahanga bose hamwe ni 47 bitabiriye iyo mini Expo, bazanye ibikorwa byiza byujuje ubuziranenge. Ibi bigaragaza ubushake Leta yacu ifite bwo gufasha abikorera gukora ishoramari n'ubucuruzi."

CG Gasana Emmanuel Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yashimiye abikorera bari muri PSF uburyo bafasha Leta guteza imbere imibereho y'abaturage mu ntara ayobora.

Ati "Bitewe n'imiterere y'intara yacu, abikorera bakorera muri iyi ntara bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'abaturage. Bafite imishinga minini yashyizemo amafaranga arenga miriyari magana inani yose. Abikorera kandi bagira uruhare mu gukora ibikorwa birimo ubuhinzi n'ubworozi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubukerarugendo bifasha abaturage mu iterambere. Abikorera kandi dufatanya mu bikorwa byinshi birimo gufasha abaturage babatera inkunga zibafasha kugira ubuzima bwiza."

Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome wari umushyitsi mukuru, mu gutangiza ku mugaragaro imurikagurisha yavuze ko abikorera bagomba gukora ibikorwa bishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga, aho gukora ibyo gucururiza mu gihugu.

Yaguze ati" Mwadutumiye kuza kureba ibyo murimo kumurika ariko nanjye mfite icyo nazanye ndibuze kubabwira. Twebwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda twahawe akazi ko kugira ngo tuzamure ubucuruzi n'inganda, ubu u Rwanda rwagiye mu miryango mpuzamahanga myinshi. Tugomba kubyaza umusaruro amahirwe dufite yo kuba muri iyo miryango. Uyu munsi tugomba gutekereza gukora ibikorwa tutagendeye kubyo tugurisha hano mu gihugu, umusaruro mbumbe w'ibyo ducururiza mu gihugu ntuhagije niyo mpamvu tugomba gutekereza gukora ibikenewe ku isoko mpuzamahanga. Ntabwo tugomba kuba isoko ry'abandi, ibyo kugira ngo tubigereho bidusaba ko ibyo ducururiza mu gihugu bijyana n’ibyo tugurisha hanze y'igihugu."


Yungamo ati"Leta ikomeza gukora ibishoboka byose tugakora ibikorwa remezo bituma mukora neza, mpereye nko ku cyanya cy'inganda cya Rwamagana kigomba kuba icyanya cy'ubucuruzi aho kuba ubutaka abantu babitse ngo barebe ko igiciro cyabwo cyazamuka ngo babugurishe."

Iri murikangurisha ribaye ku nshuro ya 11 kanama, ryatangiye yariki 18 rikazasozwa tariki 29 Kanama 2022.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND