Ibirori by’imideli bya Bianca Fashion Hub, ababyitabiriye bari buje akanyamuneza ku maso kubera imitegurirwe y’akataraboneka yabyo. Muri abo harimo ibyamamare byari bifitemo imirimo n’abaje kwihera ijisho.
Mu mateka y’uruganda rw’imideli mu Rwanda, uyu munsi, ibirori bya ‘Bianca
Fashion Hub’ uwavuga ko biyoboye ubanza ataba yibeshye.
Ubwo byabaga mu ijoro ryakeye bikaba byari nk’ijuru rito
uhereye kubabyitabiye uburyo baje bambaye, kugera ku babiteguye n’abagaragaye ku
rubyiniro.
Muri abo hakaba harimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro
yo mu Karere k’Iburasirazuba.
Uhereye mu banyamahanga bitabiriye Bianca Fashion Hub bafite
amazina akomeye, barimo Hamisa Mobeto, Eddy Kenzo, Abryanz, Sheila Gashumba n’abandi.
Mu Rwanda ho benshi bitabiriye n’ubwo umuntu atavuga ko ari
bose kubera ikiriyo cy’abarimo Yanga witabye Imana ku myaka 42, Yvan Buravan
witabye Imana ku myaka 27 n’umubyeyi wa Meddy, Cyabukombe Alphonsine witabye Imana
afite imyaka 66.
Mu byamamare nyarwanda byitabiriye harimo Arthur Nkusi,
Bamenya, Uwase Muyango, Dj Phil Peter, Franco Kabano, MC
Buryohe, Peacemaker, Emmalito, Anitha Pendo, Alyn Sano, Bwiza Keza Maolithia,
Kayumba Darina n’Umuhoza Pascaline.
Ibi birori bya Bianca Fashion Hub ku nshuro ya kabiri bikaba byabereye muri Camp Kigali mu ijoro rya tariki 20 Kanama 2022 rishyira iya 21 Kanama 2022. Dj Briane yari yabucyereye
Dj Diallo yanahawe umwanya kuvanga umuziki
Uwase Muyango yari yazanye n'inshuti ze
Bwiza mu ikanzu yambitswe n'iduka rimaze kwamamara mu kwambika ibyamamare rya Dova Shop
Alyn Sano na Symphony bari mu basusurukije ibiroriBamenya n’umwe mu bakinnyi bagaragara muri filimi ye
Igisonga cya I cya Miss Rwanda 2022 Kayumba Darina yari yabucyereye
Umwe mu banyamideli bahagaze neza mu kwamamariza amakompanyi atandukanye, Umuhoza Pascaline
Umuhoza Pascaline na Kayumba Darina
Abryanz na Hamisa Mobeto ubwo batangazaga abegukanye ibihembo
Bianca ibinezaneza byari byose
Mu ntambuko nzia Mobeto na Abryanz baza gutangaza amanota n’abegukanye ibihembo
Anitha Pendo ari mu bitabiriye ndetse bakanayobora ibirori
Eddy Kenzo ni we wari umuhanzi mukuru aha yahamagaye Bianca na Abryanz ku rubyiniroEddy Kenzo yanyuze abitabiriye igitaramo
Eddy Kenzo yahamije ko yishimira kuba mu Rwanda ndetse atewe ishema no gushyigikira Bianca yari yazanye itsinda ry'ababyinnyi n'abaririmbyi bagera kuri 25
Platini P yitabiriye ibirorori anafatanya na Eddy Kenzo kuririmbira abitabiriye iki gitaramoBianca na Hamisa Mobeto bakurikirana uko ibirori bigendaDj Phil Peter, MC Buryohe, Emmalito bari mu bitabiriye
Hamisa Mobeto ubwo yari akurikiranye ibirori
Sheila Gashumba uri mu banyamakuru b'imyidagaduro bakomeye muri Uganda ari mu bayoboye ibirori
Arthur Nkusi na Sheila Gashumba bacinya akadiho
Bianca yiyerekanye mu myambaro yatunganirijwe mu nzu y'imideli ye
Ibi birori byari biteguye neza
Hamisa Mobeto akanyamuneza kari kose ku maso
Wari umunezero wo ku rwego rwo hejuruMiss Photogenic 2019 Uwase Muyango akamwenyu kari kose Gael umujyanama wa Bruce Melodie n’inshuti ze bari bahabaye
AMAFOTO: SANGWA JULIEN+BABOU PHOTOGRAPHY-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO