RFL
Kigali

Willy Gakunzi yasohoye indirimbo nshya “Mbayeho“ yakoranye na Elsa anavuga ku gihembo aherutse kwegukana cya ‘CEO Award’ kiri ku rwego rw’Isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/08/2022 18:20
0


Umuramyi Willy Makuza Gakunzi utuye muri Canada yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yakoranye n’umunyempano Elsa K, anakomoz aku gikombe kiri ku rwego mpuzamahanga aherutse kwegukana cyitwa ‘CEO Award’ [CEO Award Outstanding Leadership].



Willy M. Gakunzi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Uri Imana", "Amaraso", "Mu bwiza bwawe", "Uhorahora" ft Ben & Chance na "Iyo nibutse". Uretse kuba umuramyi, anazwi mu bikorwa by'ubugiraneza akorera mu muryango yashinze witwa Heart of Worship in Action. Uyu muryango umaze gufasha abatishoboye banyuranye mu Rwanda aho ubaha igishoro ukanabigisha imyuga.

Bite bya CEO Award yegukanywe na Will Gakunzi?


Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Willy M. Gakunzi yahishuye ko aherutse kwegukana igikombe gikomeye cya CEO Award kiri ku rwego mpuzamahanga. Ni igihembo gihabwa umuyobozi mwiza. Tariki 04 Kanama 2022 ni bwo yashyikirijwe iki gikombe. Arashima Imana mu buryo bukomeye yamuhesheje iki gikombe, ati "Imana yangiriye neza, nahawe igihembo ejo bundi".

Uyu mugabo asanzwe akora muri kompanyi ikomeye ku Isi yitwa Wolters Kluwer ikora ibijyanye no gutanga ubujyanama, guhugura ibigo by'ishoramari, za Banki n'ibindi kandi ku rwego rw'Isi. Willy Gakunzi we, yibanda muri Canada na Amerika, gusa akagira n'abandi b'inshut bakorana hirya no hino ku Isi. Kompanyi akorera ifite abakozi barenga ibihumbi cumi n'icyenda (19,000).

Willy Makuza yadutangarije inzira bicamo kugira ngo umuntu yegukanye CEO Award itangwa buri mwaka. Ati "Abantu baratora, bakabashyira mu byiciro bitandukanye [Nominations], buri muntu wese aba yemerewe gutora, barabisohora kakavuga ko igihe cyo gutora cyageze. Noneho bakareba umuntu wayoboye neza cyangwa se umuntu wagize akamaro yaba ari ukumanaginga abantu yaba ari ugukora ibintu bijyanye n'udushya. Mbese umuntu wabaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye". 

Arakomeza avuga ko utamenya uwagutoye kubera umubare munini w'abantu babarizwa muri iyi komanyi. Ati "Urumva kompanyi y'abantu ibihumbi 19, njyewe icyiciro nkoreramo kirimo abantu barenga ibihumbi bitanu, abantu bagatora, ntumenya uwagutoye, ntumenya n'aho byahereye urumva biba bisaba, abantu kuba barabonye icyo wakoze, umumaro cyagize. [Abantu] 450 ni bo bantu batowe mu mwaka wa 2021".

Ati "Muri abo ngabo bafashemo abagize amanota menshi ni ukuvuga abatowe n'abantu benshi ndetse n'ibyo ababatoye bavuze, ibyo byose urumva biba nta muntu ubizi, abayobozi bakuru (CEOs) nibo babibona, hanyuma bagatora abatsinze. Nagiriwe amahirwe yo kuba mu batsinze. Icyo natorewe ni uko nagize uruhare mu iterambere mu bisubizo bishya ariko no gufasha itsinda kugera kuri ibyo ndetse no gutuma abakiriya bagira ubusabane bwiza na kompanyi yacu".


Willy Gakunzi ubwo yari yagiye muri Amerika kwakira igihembo cya CEO Award

Avuga ko yatunguwe cyane no guhabwa iki gihembo kiri ku rwego rwo hejuru, ati "Byari ibintu bitunguranye mu by'ukuri, ntabwo nari mbizi, nagize gutya mbona CEO arampamagaye, uwo ni umuntu uba ukomeye utapfa no kukuvugisha gusa ambwira ko natsindiye icyo gihembo.Iyo bamaze gutangaza abatsinze, bikorerwa online, nyuma yaho hagategurwa ibirori byo kwakira abatsindiye ibihembo bakajya i New York aho icyicaro cyacu kiri, aho Umuyobozi mukuru wacu akorera".

Willy M. Gakunzi ni we mwirabura rukumbi mu bantu 23 batowemo bwa nyuma uwegukana CEO Award. Avuga ko haba hari umuntu mukuru w'ibyo babateguriye byinshi bakabaha ibihembo mwatsindiye. Ku munsi wo guhabwa igikombe, avuga ko "byari ibyishimo, kandi bigacisha bugufi cyane". Ati: "Nisanzeyo ndi umwirabura njyenyine mu bantu 23 batsinze muri ba bandi 450 bari baratowe, nari njyenyine w'umwirabura noneho uva no muri ako Karere".

Uyu muhanzi avuga ko iki gihembo cyamusigiye isomo, ati, "Mu by'ukuri ni ikintu cyongeye kunyibutsa ko Imana iba idufitiye umugambi no mu byo ducamo byose ikadushoboza kugira ngo tuyiheshe icyubahiro. Nibaza iki gihe cya Afrika Haguruka ku musozi wa Business aho twereka amahame y'Imana tugakora nk'abakozi bakorera Kristo, ni byiza.Ndashima Imana cyane cyane pe kuri icyo kintu kandi nizeye ko izakomeza kudufasha kugira ngo ibyo dukora bigirire umumaro abandi, ariko cyane cyane dukomeza no kwamamaza ubwami bwa Kristo aho turi hose".

Kuri ubu Willy Gakunzi yashyize hanze indirimbo nshya "Mbayeho" yakoranye na Elsa K. Ni indirimbo yahuriranye n'iyi ndirimbo ye nshya yageze hanze tariki 17 Kanama 2022. Aririmbamo ati "Ndi ikimenyetso, cy'ibyo imbabazi z’Imana n'urukundo bikora, bishobora gukomeza abihebye, bigahindura imitima, n'ibyo imbabazi n'urukundo rwayo bikora. Mbayeho ngo namamaze imbabazi z’Imana uko yankomereje amaboko, akankuraho isoni. Yansize andi mavuta, ambitsa amabanga ye".

Yavuze ko bamaze iminsi bakoze amahugurwa y'abantu batishoboye bafasha aho bari kumwe n'umukozi mushya kuko uwo bari basanganywe yabonye akandi kazi. Ni ibintu bakora bafatanyije n'Umurenge wa Kacyiro ndetse na DAF ya Kacyiru. Avuga ko "abantu twafashije dukomeza kubahugura, ni gute umuntu yakwiteza imbere, ni gute warushaho gukora ubucuruzi neza, ni gute wakwizigamira. Ndashima Imana ko ikomeje kudugirira neza mu byo yaduhamagariye".


Bamwe mu bitabiriye amahugurwa y'umuryango Heart of Worship in Action wa Willy Gakunzi


Afite umuryango ukora ibikorwa by'ubugiraneza


Heart of Worship in Action mu gusangira ku meza mu mahugurwa iherutse gukora


Willy ashyize imbere kuramya Imana mu bikorwa


Arashima Imana mu buryo bukomeye ku bw'igikombe mpuzamahanga aherutse kwegukana


Yashyize hanze indirimbo "Mbayeyo" yakoranye na Elsa K w'impano ikomeye

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "MBAYEHO" YA WILLY GAKUNZI FT ELSA K







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND