Ababyeyi batuye mu ntara ya Rumonge mu gihugu cy'u Burundi batawe muri yombi na Polisi y'icyo gihugu, bakurikiranweho icyaha cyo kumena amazi ashyushye ku mwana wabo bazizaga kwigaburira ibiryo n'inyama byari mu nzu yabo.
Abo babyeyi bafungiwe kuri kasho ya Polisi ya Gitaza nyuma yo gufatwa na Polisi y'u Burundi, mu bihe bitandukanye aho batuye muri komini Muhuta.
Amakuru avuga ko batwitse umwana wabo w'umukobwa ufite imyaka 14 y'amavuko bakoresheje amazi ashyushye, bamuziza kwiba ibiryo birimo inyama byari iwabo mu nzu. Uwafashwe bwa nyuma ni nyina umubyara wafashwe kuri uyu wa kane tariki 18 Kanama 2022, mu gihe se w'umwana wafatanywe na Nyumbakumi ubayobora wabafashije bari bafashwe ku mugoroba wo kuwa 17 Kanama 2022.
Inzego z'umutekano zamenye ayo makuru kubera abatabarije uyu mwana, kuko bamaze kumutwikisha amazi atetse kandi ashyushye bahise bamufungirana mu nzu .
Umuyobozi wa komini Muhuta yagiriye inama abaturage kwirinda guhutaza uburenganzira bw'ikiremwantu mu gihe bahana abana babo, ababwira ko guhana umwana bagira aho bigarukira.
Ivomo: Radiyo Isanganiro
TANGA IGITECYEREZO