Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari two mu mirenge ya Musha na Karenge bemereye imbere ya Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, ko bagiye gukora iyo bwabaga mu gihe kitarenze iminsi 7 buri muturage bayobora akazaba afite ubwisungane mu kwivuza.
Aba bayobozi babyemereye mu bikorwa byo gusura abaturage guverineri Gasana yatangiriye mu cyumweru gishize mu karere ka Kayonza, byari byakomereje mu mirenge ya Musha na Karenge mu karere ka Rwamagana kuwa gatatu tariki 17 Kanama 2022.
Uru ruzinduko rwa guverineri Gasana mu karere ka Rwamagana yarutangiriye mu murenge wa Musha, mu masaha ya mbere ya saa sita. Yaganiriye n'abaturage bari bateraniye ku mbuga ya paruwasi Gatolika ya Musha, nyuma akomereza mu kagari ka Karenge mu murenge wa Karenge .
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, hamwe n'abayobora inzego z'umutekano ndetse n'umuyobozi w’urwego rw' ubugenzacyaha RIB ku rwego rw'intara, baganiriye n'abaturage ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, basabwa kwirinda kugira uruhare mu gukora ibyaha bibuza umudendezo abaturage no kudahishira abakora ibyaha birimo ubujura ,gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n'ubujura bwibasira insinga z'umuriro w'amashanyarazi.
Mu mpanuro guverineri Gasana Emmanuel, yahatangiye yabwiye abaturage n'abayobozi ko bagomba gufatanya kugira ngo haboneke ibisubizo birambye, ku bibazo bibangamira umudendezo w'abaturage, agaruka ku kibazo cy'abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza.
Guverineri CG Gasana Emmanuel, yavuze ko buri muturage akwiye kuba yabonye ubwishingizi mu kwivuza bitarenze tariki ya 25 Kanama 2022.Yagize ati" Bayobozi hari ibintu byihutirwa, Mituweri na ejo heza biri mu byihutirwa cyane. Ndashaka ko umuhigo wa mituweri muwihutisha ku buryo buri muturage wese abona ubwisungane mu kwivuza. Ba gitifu b'utugari ibyo mwiyemeje mubikore ubundi tuzahurire hano itariki 31ubundi twishimire ko umuhigo wa Mituweri twawesheje 100% ."
Guverineri Gasana, yanasabye abayobozi kugira umuco wo gushyashyanira abaturage kugira ngo bagira ubuzima bwiza.
Ati"Ni iki twakora ngo dushyashyanire umuturage? Gushyashyanira umuturage bivuze gukora icyo ushoboye cyose kugira ngo umuturage abone ibimukwiriye kandi mu buryo bumuha icyizere cyo kubaho neza."
Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bijeje guverineri ko bagiye gukora iyo bwabaga buri muturage bayobora akabona ubwisungane mu kwivuza.
Ndayiragije Evode, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Nyakabanda, yemereye imbere ya guverineri ko tariki ya 25 Kanama 2022 abaturage bose ayobora bazaba bafite ubwisungane mu kwivuza.
Ati" Mu kagari Nyakabanda, twiyemeje ko tariki ya 25 umuturage wese utuye mu kagari nyobora azaba afite ubwisungane mu kwivuza. "
Uwamahoro Delphine, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka kangamba yahigiye imbere ya guverineri ko umuhigo wa mituweri bazawesa bitarenze tariki 20 Kanama 2022.
Ati"Turabizeza ko akagari kacu ka Kangamba tuzaba twahiguye umuhigo wa mituweri ku itariki ya 20, niyo twari twarihaye buri wese azaba afite ubwisungane mu kwivuza ."
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Nyuma yo gusoza urugendo guverineri yagiriye mu karere ka Rwamagana yavuze ko ibyo abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bemereye Guverineri bagiye gushyiraho ingamba zizabafasha kubishyira mu bikorwa.
Yagize ati"Uyu munsi guverineri yasuye abaturage muri gahunda yo kubegera no kubakemurira ibibazo, mbere ya saa sita yasuye abaturage ba Musha Nyuma ya sita akomereza (hano muri) Karenge. Abaturage baganiriye na guverineri barisanzura batanga ibitekerezaho, abandi bamugezaho ibibazo arabikemura ibisigaye abiha umurongo. Abayobozi hari amasezerano ubwabo basezeranyije guverineri bamwemereye ko buri muturage agomba kubona ubwisungane bwo kwivuza, natwe tugiye kubafasha. Hashyizweho uburyo buri muturage wese byagera igihe bamwemereye azaba afite ubwisungane mu kwivuza."
Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bo mu murenge wa Musha n'abaturage babo , bemerewe kuzabagirwa ibimasa bine bizatangwa n'umupadiri wa Paruwasi Gatolika ya Musha, wavuze ko yiteguye gutanga ikimasa kugira ngo abaturage bazabasha kwesha umuhigo wa mituweri 100% bazagisangire. Ubwo umupadiri yamaraga kubitangaza, Meya Mbonyumuvunyi nawe yemeye ikimasa cya Kabiri, guverineri Gasana yemera icya Gatatu, naho umwe mu bafite ibikorwa mu murenge Musha nawe yemera ikimasa cya kane. Ibyo bimasa bine bikazabagirwa abesheje umuhigo 100%. Utugari tuzaba twananiwe kwesa uwo muhigo, abayobozi n'abaturage batwo ntibemerewe kuzitabira ibirori byo kwishimira kwesa uwo muhigo.
TANGA IGITECYEREZO