RFL
Kigali

Ubu navuga ko ari iby'agaciro - Imbamutima za Haruna Niyonzima wagarutse mu Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/08/2022 15:53
0


Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi 24 n'Amavubi bahamagawe mu kwitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Ethiopia mu gushaka itike y'igikombe CHAN.



Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yongeye gukora mu mpfuruka ku nshuro ya kabiri kuva ahawe inshingano ahamagara abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bazavamo azakina imikino ibiri na Ethiopia mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN.  Ni imikino izabera mu gihugu cya Algeria umwaka utaha.

Muri aba bakinnyi hagaragayemo umukinnyi Haruna Niyonzima isanzwe ari na kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi ariko akaba atari yaritabajwe mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika aho u Rwanda rwanganyije na Mozambique rutsindwa na Senegal.

Tumubajije uko yakiriye kugaruka mu ikipe y'igihugu, Haruna yabwiye inyaRwanda.com ko ashimira umutoza wongeye kumuhamagara. Yagize ati: "Gukina mu ikipe y'igihugu ni iby'agaciro no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu ni iby'agaciro, yewe nta n'ubwo ari mu Rwanda gusa ni ku Isi yose umukinnyi yifuza gukinira ikipe y'igihugu". 

"Ku bwanjye ndashimira umutoza kuba yongeye kumpa icyo cyizere. Ubusanzwe njye ndi umukinnyi w'ikipe y'igihugu n'ubwo ubushize ntahamagawe ariko ntabwo byambabaje kuko umupira w'amaguru ni ibihe. Buriya ntabwo byari ibihe byanjye. Ubu navuga ko ari iby'agaciro kandi ndabyishimiye, kandi ndasaba Imana izampe kumufasha nk'umuntu wagiriye icyizere".

Haruna ni umwe mu bakinnyi bakunze kwerekana itandukaniro mu ikipe yose arimo 

Haruna Niyonzima w'imyaka 32 y'amavuko ni we mukinnyi umaze igihe mu Amavubi mu bagikina kuko yatangiye kwambara umwenda w'ikipe y'igihugu mu 2006 kugera magingo aya.

Amavubi azakina na Ethiopia umukino ubanza tariki 26 Kanama 2022 ubere kuri sitade ya Benjamin Mkapa muri Tanzania kuko Ethiopia nta kibuga ifite cyo kwakiriraho. Umukino wo kwishyura uzabera kuri sitade ya Huye tariki 3 Nzeri uyu mwaka.


Haruna ahamagawe nyuma yo kwiyerekana mu mikino igera kuri 3 ahura na APR FC ndetse harimo n'uheruka kuba w'igikombe kiruta ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND