RFL
Kigali

Harategurwa igitaramo cyo kunamira Buravan; indirimbo 10 ze z’ibihe byose

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2022 15:29
0


Umuhanzi Burabyo wamamaye mu muziki nka Yvan Buravan yakoze indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe mu bihe bitandukanye; ku buryo abafana be n’abakunzi b’umuziki batekereza guhurira hamwe mu gitaramo bakamwibuka mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye baririmba indirimbo ze nk’umurage yabasigiye.



Ruti Joel wabanye mu inzu na Buravan, yavuze ko ari agahinda katavugwa kubura umuvandimwe, avuga ko ‘unteye intimba ntazakira vuba’. 

Yifashishije amashusho bafashwe mu bihe bitandukanye babyina Kinyarwanda nk’intore, agaragaza ko Buravan asize umurage uzarandaranda ibihe n’ibihe.

Ruti yanagaragaje ko Buravan yamwitaga ‘Afande’. Massamba Intore, umubyeyi w’aba bombi mu muziki no mu maraso, yavuze ko Buravan yakundaga ‘inka cyane’. Ati “Agahinda ni kenshi, sindiho.”

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Bruce Twagira [Bruce Intore] wari ushinzwe inyungu za Buravan mu muziki, yanditse kuri Twitter amagambo ya nyuma yavuganye na Buravan amusekera agira ati “Muvandimwe ntabwo Arena twayuzuza hatabaye iyi saga.”

Bruce yavuze ko Buravan yari afite icyizere cyo kuva mu bitaro ubundi bagakorera igitaramo ‘Twaje’ muri mu nyubako y’imyidagaduro BK Arena.

Uyu mugabo usanzwe utegura ibitaramo bikomeye, yahaye isezerano Buravan ry’uko azategura igitaramo ‘cyo ku guha icyubahiro Umwami’. Ati “Dutarame bitinde, Imana ikwakire Yvan Buravan.”

Ukoresha izina rya Audacious Roho kuri Twitter, yavuze ko buri gihe iyo yumvaga mu itangazamakuru bagaruka ku ngingo yo ‘kuzuza Arena’, yahita atekereza Buravan nk’umuhanzi waca impaka zimaze igihe, ashingiye ku gitaramo yakoreye Camp Kigali ubwo yamurikaga album ye ya mbere ‘The Love Lab’.

Ishimwe Clement washinze Kina Music, umuhanzi akaba n’umwarimu ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Igor Mabano n’abandi bakoresha cyane urubuga rwa Twitter, bagaragaje ko biteguye kwitabira iki gitaramo cyo kwibuka Buravan.

Ni igitaramo kizarangwa no kuririmba indirimbo z’uyu muhanzi yasize akoze mu bihe bitandukanye, yaba izo yakubiye kuri album ye ya mbere, iya kabiri n’izindi.

Umunyamakuru Uncle Austin washinze Power Fm ni we watumye izina Buravan rimemyekana mu bantu. Dj Pius aherutse kwandika kuri Twitter ashima Uncle Austin, avuga ko yibuka bwa mbere ubwo yumvaga indirimbo ‘Urwo nkukunda’ ya Buravan.

Buravan [Inshuti ze zimwita Nkongi cyane] ni umwe mu bahanzi bari bakiri bato kandi bari bafite ibihangano byakundwaga n’abantu b’ingeri zose.

Urugendo rw’umuziki wa Buravan ruhera mu 2009 ubwo yitabiraga amarushanwa ya RwandaTel, aho yabashije kwegukana umwana wa kabiri ahembwa ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Yakomeje kugaragaza impano ye, mu mwaka wa 2012 ahatana mu irushanwa Talentum aza mu ba mbere bahembwe.

Mu buryo bw’umwuga yinjiye mu muziki mu ntangiriro za 2016, ashyira ahagaragara indirimbo zirimo ‘Urwo ngukunda’, ‘Malayika’ na ‘Injyana’. Bivuze ko yari amaze hafi imyaka irindwi mu muziki.


INYARWANDA.COM yakoze urutonde rw’indirimbo 10 z’uyu muhanzi z’ibihe byose zakunzwe

1.Malaika

">

Iyi ndirimbo yayishyize kuri shene ya Youtube, ku wa 6 Kamena 2016, aho imaze kurebwa inshuro 1,373,595.

Umudiho ugize iyi ndirimbo n’ubutumwa bukubiyemo byatumye iba idarapo ry’umuziki we muri uwo mwaka kugeza n’ubu.

Yakozweho mu buryo bw’amashusho (Video) na Meddy Saleh na Bob Pro mu buryo bw’amajwi (Audio).

Ni imwe mu ndirimbo zigize album ye ya mbere ‘The Love Lab’. Umuhanzi Ngarambe Rwiru Nganzo yanditse ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube, avuga ko ‘iyi ndirimbo ‘Malaika’ izakomeza kumbera urwibutso rwawe muvandimwe’.

2.Oya

">

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Pastor P urambye mu muziki naho Meddy Sale afata amashusho yayo.

Icyo gihe Buravan yari akibarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya New Level. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 20 Gashyantare 2022.

‘Oya’ imaze kurebwa inshuro 2,117,734. Ni indirimbo yarebwe biratinda biturutse ku kuba yaragaragayemo umunyamideli Shadia Mbabazi [Shaddyboo] aho akina urukundo na Meddy Saleh babyaranye abana babiri, ariko bakaza gutandukana.

3.Garagaza

">

Indirimbo y’umugisha n’icyubahiro kuri Buravan! Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayihuriyemo na Se Burabyo Michael ufite ubuhanga mu gucuranga Harmonica.

Yayishyize kuri shene ya Youtube ku wa 25 Kamena 2018, imaze kurebwa inshuro 2,306,896. ‘Garagaza’ ni yo yatumye uyu muhanzi yegukanye igihembo gikomeye cya Prix Découvertes RFI 2018.

Buravan yigeze gutangaza ko ayifata nk’indirimbo y’umugisha cyane kuko si kenshi umuntu agira amahirwe yo kuba yakorana n’umubyeyi we indirimbo. Ati "Kuba twarakoranye none indirimbo ikaba yagaragaye cyane muri Prix Découvertes RFI 2018 ndatekerezo ko ari ikintu cyiza.”

4.Si Belle

">

Ku wa 30 Ukwakira 2018, ni bwo abakunzi ba Buravan batangiye kunogerwa n’iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Yayikoze mu rurimi rw’Igifaransa n’icyongereza.

Yifashishijemo ababyinnyi b’abahanga bazi kubyina cyane injyana zimeze nka zouk. Mu bitekerezo birenga 400 byayitanzweho birimo igitekerezo cy’uwitwa P Woka, wanditse avuga ko iyi ndirimbo ari yo yatumye amenya Buravan ubwo yazaga mu Rwanda.

Iyi ndirimbo ni iya kane kuri album ‘The Love Lab’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

‘Si Belle’ yarakunzwe bigera n’aho umuhanzi A Pass wo muri Uganda, amusabye ko bayisubiramo. Buravan yarabyemeye ubundi bayisohora ku wa 8 Gashyantare 2021.

5.Ye Ayee

">

Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayishyize kuri shene ye ya Youtube, ku wa 7 Kanama 2021.

Ubwo yayishyiraga hanze yabwiye InyaRwanda ko yayigeneye abantu bose bamwumviseho amakuru atari meza bakifuza guhura nawe kugira ngo babimwibarize imbonankubone.

Muri iyi ndirimbo avugamo ko ibyo akora byose bijyanye n’umuziki we n’iby’ubuzima bwe bwa buri munsi nk’umuhanzi, abyikorera kandi akabikorera abamuyobotse.

Ati “Umuntu uwo ari we wese wigeze yumva Buravan avugwa mu buryo bumwe na bumwe wenda ntibumunezeze, akumva yaza kunshaka ngo ngire icyo mbivugaho, ndifuza ko yumva iyi ndirimbo akamenya impamvu iyo ntavuga ntavuga, akamenya n’impamvu iyo mpisemo gukoresha icyo mfite, gukoresha icyo mfite ni ubuhanzi, ni umuziki ari nabyo nkora.”

“Ndatekereza uwo nguwo niwe ukunda Buravan, ni we uhura n’ikibazo wenda rimwe na rimwe iyo hari ibintu atari kumva, uwo nguwo iyi ndirimbo ni iyanjye nawe.”

6.Big Time

">

Indirimbo y’urwibutso rudasaza ku bakunze Buravan! Ni yo ndirimbo ya nyuma uyu muhanzi yasohoye, ndetse imaze ukwezi kumwe isohotse.

Ukwezi kurashize Yvan Buravan ashyize hanze iyi ndirimbo yumvikanisha ko atameranya n’abavuga ko urukundo rutakibaho. Hari aho aririmba agira ati “iby’uko urukundo rutakibaho ni amahomvu. Twemere barure akarura natwe tukamire se?

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, uyu muhanzi yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko adahuza n’abavuga ko nta rukundo rukibaho.

7.Bindimo

">

Iyi ndirimbo yayisohoye ku wa 13 Gashyantare 2016. Itangira umunyamakuru Kate Gustave amwakira kuri Radio/Tv10 amusaba gusobanura aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ishingiye ku mukobwa yakunze, ati ‘Bindimo’. Ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zifite umudiho wihariye.

8.       Just a dance

">

"Just a dance" yabaye "Just a dance"! Iyi ndirimbo yaracuranzwe mu bitangazamakuru bikomeye, yiharira utubyiniro n’ahandi nyuma y’uko Buravan ayisohoye ku wa 6 Ukuboza 2016.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor P n’aho Meddy Saleh atunganya amashusho.

Byageze aho umuraper A.Y wo muri Tanzania anyurwa n’umudiho asaba Buravan kuyisubiramo maze ku wa 27 Gicurasi 2017 aba bombi bayishyira kuri Youtube.

Amwe mu mashusho yafatiwe kuri Ubumwe Grande Hotel. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, A. Y yavuze ko azahora azirikana ibihe byiza yagiranye na Buravan, amwifuriza iruhuko ridashira.

9.Supernatural

">

Ku wa 21 Werurwe 2021, nibwo abafana be n’abakunzi b’umuziki we batangiye kunogerwa n’iyi ndirimbo yise ‘Supernatural’.

Ni indirimbo y’urukundo y’umusore ushimangira ko azi neza ko umukunzi we amukunda, kandi nawe aramukunda byanyabyo. Hari aho aririmba agira ati “Icyo nzi ni uko ankunda, kandi nawe arabizi ko mukunda.”

10.With You

">

Iyi ndirimbo n’iyo iri ku mwanya wa cumi ku rutonde rwakozwe na InyaRwanda. Uyu muhanzi yayishyize hanze ku wa 16 Werurwe 2018, imaze kurebwa inshuro 368,897. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro naho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Muri iyi ndirimbo aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, uvuga ko yabaye mu nkundo zitandukanye ariko ko kuva yahura n’umukunzi we yabonye itandukaniro.   

Mu rugendo rw’umuziki wa Buravan, kandi yakoranye indirimbo n’abarimo Meddy na Uncle Austin bahuriye mu ndirimbo ‘Close’ yakunzwe cyane, ‘Injyana’ yakoranye na Umutare Gaby ubarizwa muri Australia, ‘Turibuka’ na Ben Kayiranga na Andy Bumuntu n’izindi nyinshi.

 

Buravan yari afite icyizere cyo kuva mu bitaro ubundi agakorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena

 

Bruce Intore yatangaje ko azategura igitaramo cyo guha icyubahiro Buravan yari asanzwe areberera inyungu mu muziki- Aha hari ku wa 11 Ugushyingo 2021 ubwo Buravan yatangazaga abahanzi yifashishije kuri album ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND