Umuhanzi Burabyo wamamaye mu muziki nka Yvan Buravan yakoze indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe mu bihe bitandukanye; ku buryo abafana be n’abakunzi b’umuziki batekereza guhurira hamwe mu gitaramo bakamwibuka mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiye baririmba indirimbo ze nk’umurage yabasigiye.
Ruti Joel wabanye mu inzu na Buravan, yavuze ko ari agahinda katavugwa kubura umuvandimwe, avuga ko ‘unteye intimba ntazakira vuba’.
Yifashishije amashusho bafashwe mu bihe bitandukanye babyina Kinyarwanda nk’intore, agaragaza ko Buravan asize umurage uzarandaranda ibihe n’ibihe.
Ruti yanagaragaje ko Buravan
yamwitaga ‘Afande’. Massamba Intore, umubyeyi w’aba bombi mu muziki no mu
maraso, yavuze ko Buravan yakundaga ‘inka cyane’. Ati “Agahinda ni kenshi,
sindiho.”
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu
tariki 17 Kanama 2022, Bruce Twagira [Bruce Intore] wari ushinzwe inyungu za
Buravan mu muziki, yanditse kuri Twitter amagambo ya nyuma yavuganye na Buravan
amusekera agira ati “Muvandimwe ntabwo Arena twayuzuza hatabaye iyi saga.”
Bruce yavuze ko Buravan yari afite
icyizere cyo kuva mu bitaro ubundi bagakorera igitaramo ‘Twaje’ muri mu nyubako
y’imyidagaduro BK Arena.
Uyu mugabo usanzwe utegura ibitaramo
bikomeye, yahaye isezerano Buravan ry’uko azategura igitaramo ‘cyo ku guha
icyubahiro Umwami’. Ati “Dutarame bitinde, Imana ikwakire Yvan Buravan.”
Ukoresha izina rya Audacious Roho
kuri Twitter, yavuze ko buri gihe iyo yumvaga mu itangazamakuru bagaruka ku
ngingo yo ‘kuzuza Arena’, yahita atekereza Buravan nk’umuhanzi waca impaka
zimaze igihe, ashingiye ku gitaramo yakoreye Camp Kigali ubwo yamurikaga album
ye ya mbere ‘The Love Lab’.
Ishimwe Clement washinze Kina Music,
umuhanzi akaba n’umwarimu ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Igor Mabano n’abandi
bakoresha cyane urubuga rwa Twitter, bagaragaje ko biteguye kwitabira iki
gitaramo cyo kwibuka Buravan.
Ni igitaramo kizarangwa no kuririmba
indirimbo z’uyu muhanzi yasize akoze mu bihe bitandukanye, yaba izo yakubiye
kuri album ye ya mbere, iya kabiri n’izindi.
Umunyamakuru Uncle Austin washinze
Power Fm ni we watumye izina Buravan rimemyekana mu bantu. Dj Pius aherutse
kwandika kuri Twitter ashima Uncle Austin, avuga ko yibuka bwa mbere ubwo
yumvaga indirimbo ‘Urwo nkukunda’ ya Buravan.
Buravan [Inshuti ze zimwita Nkongi
cyane] ni umwe mu bahanzi bari bakiri bato kandi bari bafite ibihangano
byakundwaga n’abantu b’ingeri zose.
Urugendo rw’umuziki wa Buravan ruhera
mu 2009 ubwo yitabiraga amarushanwa ya RwandaTel, aho yabashije kwegukana
umwana wa kabiri ahembwa ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).
Yakomeje kugaragaza impano ye, mu mwaka wa 2012 ahatana mu irushanwa Talentum aza mu ba mbere bahembwe.
Mu buryo bw’umwuga yinjiye mu muziki
mu ntangiriro za 2016, ashyira ahagaragara indirimbo zirimo ‘Urwo ngukunda’,
‘Malayika’ na ‘Injyana’. Bivuze ko yari amaze hafi imyaka irindwi mu
muziki.
INYARWANDA.COM yakoze urutonde rw’indirimbo
10 z’uyu muhanzi z’ibihe byose zakunzwe
1.Malaika
Iyi ndirimbo yayishyize kuri shene ya
Youtube, ku wa 6 Kamena 2016, aho imaze kurebwa inshuro 1,373,595.
Umudiho ugize iyi ndirimbo n’ubutumwa
bukubiyemo byatumye iba idarapo ry’umuziki we muri uwo mwaka kugeza n’ubu.
Yakozweho mu buryo bw’amashusho
(Video) na Meddy Saleh na Bob Pro mu buryo bw’amajwi (Audio).
Ni imwe mu ndirimbo zigize album ye
ya mbere ‘The Love Lab’. Umuhanzi Ngarambe Rwiru Nganzo yanditse ahatangirwa
ibitekerezo kuri Youtube, avuga ko ‘iyi ndirimbo ‘Malaika’ izakomeza kumbera
urwibutso rwawe muvandimwe’.
2.Oya
Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo
bw’amajwi (Audio) na Producer Pastor P urambye mu muziki naho Meddy Sale afata
amashusho yayo.
Icyo gihe Buravan yari akibarizwa mu
inzu ifasha abahanzi ya New Level. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 20
Gashyantare 2022.
‘Oya’ imaze kurebwa inshuro 2,117,734. Ni indirimbo yarebwe biratinda biturutse ku kuba yaragaragayemo
umunyamideli Shadia Mbabazi [Shaddyboo] aho akina urukundo na Meddy Saleh
babyaranye abana babiri, ariko bakaza gutandukana.
3.Garagaza
Indirimbo y’umugisha n’icyubahiro
kuri Buravan! Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayihuriyemo na Se Burabyo Michael ufite
ubuhanga mu gucuranga Harmonica.
Yayishyize kuri shene ya Youtube ku wa 25 Kamena 2018, imaze kurebwa inshuro 2,306,896. ‘Garagaza’ ni yo yatumye uyu muhanzi yegukanye igihembo gikomeye cya Prix Découvertes RFI 2018.
Buravan yigeze gutangaza ko ayifata
nk’indirimbo y’umugisha cyane kuko si kenshi umuntu agira amahirwe yo kuba
yakorana n’umubyeyi we indirimbo. Ati "Kuba twarakoranye none indirimbo ikaba
yagaragaye cyane muri Prix Découvertes RFI 2018 ndatekerezo ko ari ikintu
cyiza.”
4.Si Belle
Ku wa 30 Ukwakira 2018, ni bwo
abakunzi ba Buravan batangiye kunogerwa n’iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Yayikoze mu rurimi rw’Igifaransa n’icyongereza.
Yifashishijemo ababyinnyi b’abahanga
bazi kubyina cyane injyana zimeze nka zouk. Mu bitekerezo birenga 400
byayitanzweho birimo igitekerezo cy’uwitwa P Woka, wanditse avuga ko iyi
ndirimbo ari yo yatumye amenya Buravan ubwo yazaga mu Rwanda.
Iyi ndirimbo ni iya kane kuri album ‘The
Love Lab’. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro naho amashusho akorwa na Meddy
Saleh.
‘Si Belle’ yarakunzwe bigera n’aho umuhanzi A Pass wo muri Uganda, amusabye ko bayisubiramo. Buravan yarabyemeye ubundi bayisohora ku wa 8 Gashyantare 2021.
Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayishyize
kuri shene ye ya Youtube, ku wa 7 Kanama 2021.
Ubwo yayishyiraga hanze yabwiye
InyaRwanda ko yayigeneye abantu bose bamwumviseho amakuru atari meza bakifuza
guhura nawe kugira ngo babimwibarize imbonankubone.
Muri iyi ndirimbo avugamo ko ibyo
akora byose bijyanye n’umuziki we n’iby’ubuzima bwe bwa buri munsi nk’umuhanzi,
abyikorera kandi akabikorera abamuyobotse.
Ati “Umuntu uwo ari we wese wigeze
yumva Buravan avugwa mu buryo bumwe na bumwe wenda ntibumunezeze, akumva yaza
kunshaka ngo ngire icyo mbivugaho, ndifuza ko yumva iyi ndirimbo akamenya
impamvu iyo ntavuga ntavuga, akamenya n’impamvu iyo mpisemo gukoresha icyo
mfite, gukoresha icyo mfite ni ubuhanzi, ni umuziki ari nabyo nkora.”
“Ndatekereza uwo nguwo niwe ukunda
Buravan, ni we uhura n’ikibazo wenda rimwe na rimwe iyo hari ibintu atari
kumva, uwo nguwo iyi ndirimbo ni iyanjye nawe.”
Indirimbo y’urwibutso rudasaza ku
bakunze Buravan! Ni yo ndirimbo ya nyuma uyu muhanzi yasohoye, ndetse imaze ukwezi kumwe isohotse.
Ukwezi kurashize Yvan Buravan ashyize
hanze iyi ndirimbo yumvikanisha ko atameranya n’abavuga ko urukundo rutakibaho.
Hari aho aririmba agira ati “iby’uko urukundo rutakibaho ni amahomvu. Twemere
barure akarura natwe tukamire se?
Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, uyu
muhanzi yavuze ko yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko adahuza n’abavuga ko nta
rukundo rukibaho.
Iyi ndirimbo yayisohoye ku wa 13
Gashyantare 2016. Itangira umunyamakuru Kate Gustave amwakira kuri Radio/Tv10
amusaba gusobanura aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo.
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo
ishingiye ku mukobwa yakunze, ati ‘Bindimo’. Ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi
zifite umudiho wihariye.
"Just a dance" yabaye "Just a dance"! Iyi
ndirimbo yaracuranzwe mu bitangazamakuru bikomeye, yiharira utubyiniro n’ahandi
nyuma y’uko Buravan ayisohoye ku wa 6 Ukuboza 2016.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor
P n’aho Meddy Saleh atunganya amashusho.
Byageze aho umuraper A.Y wo muri
Tanzania anyurwa n’umudiho asaba Buravan kuyisubiramo maze ku wa 27 Gicurasi
2017 aba bombi bayishyira kuri Youtube.
Amwe mu mashusho yafatiwe kuri Ubumwe
Grande Hotel. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, A. Y yavuze ko azahora
azirikana ibihe byiza yagiranye na Buravan, amwifuriza iruhuko ridashira.
Ku wa 21 Werurwe 2021, nibwo abafana
be n’abakunzi b’umuziki we batangiye kunogerwa n’iyi ndirimbo yise ‘Supernatural’.
Ni indirimbo y’urukundo y’umusore
ushimangira ko azi neza ko umukunzi we amukunda, kandi nawe aramukunda
byanyabyo. Hari aho aririmba agira ati “Icyo nzi ni uko ankunda, kandi nawe
arabizi ko mukunda.”
Iyi ndirimbo n’iyo iri ku mwanya wa cumi ku rutonde rwakozwe na InyaRwanda. Uyu muhanzi yayishyize hanze ku wa 16 Werurwe 2018, imaze kurebwa inshuro 368,897. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro naho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.
Muri iyi ndirimbo aririmba yishyize mu mwanya w’umusore, uvuga ko yabaye mu nkundo zitandukanye ariko ko kuva yahura n’umukunzi we yabonye itandukaniro.
Mu rugendo rw’umuziki wa Buravan,
kandi yakoranye indirimbo n’abarimo Meddy na Uncle Austin bahuriye mu ndirimbo ‘Close’
yakunzwe cyane, ‘Injyana’ yakoranye na Umutare Gaby ubarizwa muri Australia, ‘Turibuka’
na Ben Kayiranga na Andy Bumuntu n’izindi nyinshi.
Buravan yari afite icyizere cyo kuva
mu bitaro ubundi agakorera igitaramo cy’amateka muri BK Arena
Bruce Intore yatangaje ko azategura
igitaramo cyo guha icyubahiro Buravan yari asanzwe areberera inyungu mu muziki-
Aha hari ku wa 11 Ugushyingo 2021 ubwo Buravan yatangazaga abahanzi
yifashishije kuri album ye
TANGA IGITECYEREZO