RFL
Kigali

Kigali: Hateguwe igiterane gikomeye 'Chayah Gathering' kirimo Pastor Florence, Rev. Mugisha, Tayi, Hortense, Lydia Masasu na Apotre Masasu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/08/2022 12:39
0


Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igiterane gikomeye cyiswe "Chayah Gathering Revival" cyatumiwemo abapasiteri b'amazina azwi cyane mu Rwanda ndetse na bamwe mu baramyi bakunzwe cyane. Iki giterane kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) tariki 26-28 Kanama 2022.



Pastor Florence Mugisha wo muri New Life Bible Church yahuje imbaraga n'abakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Liliose Tayi, Pastor Hortense Mazimpaka na Pastor Jane Mutesi bategura igiterane mpuzamatorero 'CHAYAH GATHERING' kizaba tariki 26-28 Kanama 2022 muri CLA Nyarutarama kuva saa cyenda z'amanywa. Kwinjra bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Iki giterane kirimo abakozi b'Imana barenga 100, gusa abazabwiriza ni: Pastor Hortense Mazimpaka wa Believers Worship Center, Pastor Florence Mugisha n'umugabo we Rev. Dr. Charles Mugisha ba New Life Bible Church, Pastor Liliose K. Tayi wa Omega Church, Apotre Yoshuwa Masasu n'umugore we Pastor Lydia Masasu ba Restoration Church, Rev. Faithful M Mutbivu na Karrie Garcia. Abaramyi bazaririmba ni Fabrice & Maya Nzeyimana, James & Daniella na Guy Alain.

"Turi mu bihe byiza cyane nshobora kuvuga wenda ngo ni ubwa mbere, natwe ibihe turimo ni ubwa mbere tubirimo aho turimo duftikanya nk'abakozi b'Imana mu matorero atandukanye, abantu batandukanye, abashumba batandukanye, abahanzi batandukanye, bashyize hamwe ku bw'iki gikorwa tugiye gukora ku nshuro ya mbere". Pastor Florence ubwo yaganiraga na inyaRwanda.com.

Yakomeje avuga ko "Chayah Gathering" ari umurimo Imana yashyize ku mutima we, hakaba hashize imyaka irenga 10 ahawe iri yerekwa kuko kenshi "nagiye mbyanga, mvuga ngo sinjyewe, Mana ibi bintu ni bigari ni binini, wavuga ute ububyutse bw'igihugu?". Ati "Nkumva ndigaye, ariko igihe cyarageze biba ngombwa y'uko mbishyira mu bikorwa nkatangira kubyemera, nkatangira kubivuga, nkatangira no kubibwira abandi". 


Pastor Florence Mugisha nyiri iyerekwa ry'igiterane "Chayah Gathering"

Pastor Florence Mugisha arakomeza ati "Imana rero ni igitangaza, igihe nemeraga nkatangira kubyemera no kubivuga, nabonye abantu babyumva, bagira ishyaka bati 'noneho dufatikanye dukore'". Yavuze ko iki giterane kireba abantu bose muri iki gihugu cy'u Rwanda yaba abakobwa, abagore, ababyeyi, abato n'abakuru ndetse n'abagabo. Ati "Ntabwo ububyutse iyo bwaje burya buba ubw'abantu runaka ngo busige abandi, ni buri wese ufite inyota, ushonje, ububyutse iyo bwaje busanga igihugu cyose". 

Kuba hari hashize irenga imyaka 10 ahawe iyerekwa ryo gukora iki giterane, yabajijwe inzitizi yahuye nazo zayumye atinda gushyira mu bikorwa iri yerekwa, avuga ko agiye kuvugisha ukuri. Ati "Reka nkubwize ukuri n'abanteze amatwi, ikintu cyanzitiye cyane, cyananije nkashaka no kubivamo ni njyewe. Harimo kwitinya, harimo kwisuzugura, harimo kuvuga ngo 'ese ni njyewe nde, Mana washyizeho undi muntu nkamwunganira nkamufasha'. Ni njyewe wibereye inzitizi kenshi cyane".

Yavuze ko CHAYAH ari ijambo ry'Igiheburayo rivuga kongera kubaho, ububyutse, ahatari ubuzima hakaba ubuzima. Yavuze ko nyuma yo guhabwa iri yerekwa, yasabye Imana kumuha izina ritari Ikinyarwanda, Icyongereza n'izindi ndimi 'tumenyereye'. Umpe ijambo rivuze ibi bintu wanshize mu mutima. Ati "Chayah ni ijambo ry'Igiheburayo rivuze kongera kubaho, ububutse, isanamitima, baho nanone. mbese ahatari ubuzima, hakaba ubuzima, mu ncamake ni cyo bivuze".

Ese ababyeyi bo mu Rwanda bari bicaye?: Ku bijyanye n'impamvu iki giterane cyiswe "Haguruka Mubyeyi w'i Rwanda", Pastor Florence Mugisha yabisobanuye ati "Iyo ugiye kureba impamvu ya Haguruka Mubyeyi w'i Rwanda, iyo nsanganyamatsiko ni icyanditswe, mu Abacamanza 5:7 aho Deborah yavuze ati mpaguruka ndi umubyeyi muri Israel, yari umubyeyi mu gihugu cya Israel, ahaguruka kubera ibyari birimo bikoreka muri icyo gihugu muri icyo gihe". 

Avuga ko "Natwe iyo tugiye kureba rero, ukareba hirya no hino ukareba urubyiruko, ukareba utubari, ukareba ingo zisenyuka, ukareba ubusinzi, ukareba ibyaha byugarije igihugu hirya no hino, ntabwo burya byakemuka kubera amategeko n'ibindi bintu runaka. Ahubwo byakemuka ari uko Imana ubaye Imana ikimikwa mu mitima y'abantu bose abato n'abakuru, abakire n'abakene, amahanga yose". 

Asobanura ko "Iyo Imana yimitswe, ubwami bwayo buraza. Ubwami bwayo rero ni amahoro, ni ugukiranuka, ni ubugwaneza n'ibindi byiza nk'ibyo. Ntabwo bari bicaye rero ariko ni ukongera kwikubita agashyi twibwira turi nimureke duhaguruke twongere dukomezanye, twongere dushake Imana, dusenge Imana, yongere itugenderere". 

Chayah Gathering si ubwa mbere igiye kuba kuko imaze imyaka 3. Gusa ni ubwa mbere igiye kuba ku mugaragaro igatumirwamo abantu bose. Mu 2019 ni bwo yabaye ku nshuro ya mbere, ntiyakomeza kuba kubera icyorezo cya Covid-19. Icyakora Pastor Florence yavuze ko bakomeje umuvuduko bari bafite mbere, bakaba bariyemeje kujya bakora iki giterane buri mwaka mu kwezi kwa Munani (Kanama) "Weekend ya nyuma y'ukwezi kwa 8 buri mwaka".


Bamwe mu bakozi b'Imana bari mu itsinda riri gutegura iki giterane


Rev. Dr Charles Mugisha n'umufasha we Pastor Florence bazabwiriza muri "Chayah Gathering"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND