RFL
Kigali

Umukandida utsinzwe 5, umugore wakoze amateka, uwavanze imiziki nka DJ akanakira abakiriya mu tubari: Byinshi ku matora yo muri Kenya

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/08/2022 9:27
0


Kanya yagize amatora ari mu ateye igishyika kandi atavugwaho rumwe kurusha andi kuva ubutegetsi bw’ishyaka rimwe bwarangira mu 1991. Hano turareba ku bakandida bamwe batsinze n’abatsinzwe mu guhatanira imyanya y’ubutegetsi.



1. Umukandida ugerageje kenshi byanga

Raila Odinga w’imyaka 77 ni we udahirwa ku mwanya wa Perezida kurusha abandi Kenya yagize. Amaze kwiyamamariza uyu mwanya inshuro eshanu atsindwa, akavuga ko yibwe amajwi. 

Mu 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwemeje ibyo avuga ubwo rwasesaga intsinzi ya Perezida Uhuru Kenyatta rugategeka ko amatora asubirwamo bushya, Odinga ariko yanze kwitabira ayo mateka, avuga ko kuri iyo nshuro nabwo atateguwe mu mucyo n’ubwisanzure.

N’ubu biraboneka ko yiteguye kugana urwo rukiko yamagana intsinzi ya William Ruto wagize amajwi 50.5%, we akagira 48.8%. Urubanza ruzashingira no ku kuba abakomiseri bane kuri barindwi bagize komisiyo y’amatora, barateye intambwe idasanzwe bakamagana ibyavuye mu matora.

Ku nshuro ya mbere, komisiyo y’amatora, mu nyungu z’umucyo, yemereye itangazamakuru na sosiyete sivile kubara amajwi atangazwa. Ibyavuye mu biro by’amatora byashyirwaga ku rubuga rwa komisiyo y’amatora kugira ngo buri wese abe yakora imibare ye. 

Mu buryo bufite icyo buvuze, itsinda ry’indorerezi ryo mu bihugu by’Akarere, ryemeje ibyatangajwe na komisiyo y’amatora, rivuga ko ibiteranyo byaryo bihuye n’ibyatangajwe.

Ese Odinga nagana inkiko ingingo ye yaba nanone izahabwa ishingiro? 

Tuzabimenya Urukiko rw’ikirenga nirwakira ikirego rugaca urubanza. Urukiko rw'ikirenga nirwakira ikirego cya Odinga ruzaba rufite iminsi 14 yo kwemeza intsinzi ya Ruto cyangwa kuyitesha agaciro.

Ubu, William Ruto watsinze amatora ari ubwa mbere yiyamamaje kuri uyu mwanya ,ni we ufatwa nka Perezida watowe, nubwo guhererekanya ubutegetsi na Uhuru Kenyatta bishobora gutinda mu gihe urukiko rutarafata umwanzuro.

Mu kwiyamamaza, Perezida Kenyatta yavuze ko Ruto atari umwizerwa ku mwanya uruta indi, maze yamamaza Odinga ngo azamusimbure. Kenyatta yaracecetse kuva ibyavuye mu matora byatangazwa, mu gihe komite yo guhererekanya ubutegetsi yo yagize ibyo itangaza iminsi itatu mbere y’uko ibyavuye mu matora bivugwa.

Yavuze ko izahita itangira gutegura guhererekanya ubutegetsi mu mahoro uwatsinze amatora akimara gutangazwa na komisiyo, ariko ntacyo irongera kuvuga kuva havuka impaka. 

Perezida na visi Perezida nibo bantu bakomeye cyane muri politike ya Kenya, ariko imikoranire yabo irimo igitotsi kuva mu 2018 Kenyatta yakwiyunga n’uwahoze ari mucyeba we Odinga, gusa Abanya-Kenya benshi ubu bizeye ko bazakorana aho gukongeza imyigaragambyo igihe impaka z’amatora zizaba zikemuwe n’inkiko.

2. Umugore wakoze amateka


Imyanya y’abagore mu butegetsi bw’intara za Kenya yariyongereye, ubu hatowe ba Guverineri barindwi, nibo benshi bigeze batorwa ku ntara 47. Mu 2017 hari hatowe batatu gusa. Mbere yo kugera ku ntsinzi aba bagore bahura n’ingorane zo kunegurwa bishingiye ku gitsina gusa, kwibasirwa kunyuranye, n’amagambo mabi ku rushako rwabo. 

Abo barimo Wavinya Ndeti, watowe nka Guverineri wa mbere mu mateka w’umugore w’intara ya Machakos ihana imbibi na Nairobi Iburasirazuba, akaba yaratsinze abagabo bane.

Ndeti yari yarashakanye n’umunya-Nigeria ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, Dolamu Henry Oduwole, utakiriho bahuriye ku mashuri i Londres.

Abamunenga bavugaga ko ari umuntu wo hanze kuko yashakanye n’umunyamahanga, ariko yashimangiraga ko ari umukobwa wa Machakos.

Ku myaka 24, azaba umugore muto cyane w’umudepite mu nteko, yatorewe guhagarari abagore mu ntara ya Bomet yo mu gace ka Rift Valley mu majyepfo ashyira uburengerazuba.

Avuga ko ava mu muryango usanzwe, kandi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ako kazaba akazi ke ka mbere. Ati “Ndashaka gutera imbaraga urungano rw’abakiri bato ko ibintu byose bishoboka”.

Ntibiramenyekana neza niba umubare w’abagore mu nteko ya Kenya uziyongera, kuko komisiyo y’amatora itaratangaza urutonde rwose rw’abatsinze kuri uwo mwanya.

Icyo tuzi ni uko abanyakenya batatoye umugore washoboraga kuba visi perezida wa mbere wa Kenya kubera gutsindwa ,bikiri mu mpaka kwa Raila Odinga n’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera Martha Karua wari kumwungiriza.

Mu kwiyamamaza, Ruto yumvikanye avuga amagambo y’urucantege kuri Odinga na Martha Karua, bituma bamwe bibasira Martha ku mbuga nkoranyambaga. Umwe yaranditse ati: “Ahagarariye amakanzu ye gusa”. Amagambo nkayo yerekana ko nubwo Kenya hari intambwe yateye mu burenganzira bw’abagore, igihugu kigifite urugendo mu kurwanya kwibasira gushingiye ku gitsina.

Uwahoze ari umwana wo ku muhanda waje kuba mwalimu w’amategeko, George Wajackoyah, ni umukandida Perezida wari ufite amaringushyo kurusha abandi

Yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi aho yajyaga kwiyamamaza agakurura abantu benshi ,cyane cyane urubyiruko. Wajackoyah yizezaga kuzamura ubukungu bwa Kenya mu guhinga no kohereza mu mahanga urumogi, ubumara bw’inzoka, n’amabya y’impyisi. 

Hari ubwo ibyateganywaga kuva mu matora byerekanye ko ashobora kugira 5% by’amajwi, ariko byarangiye abonye 0.44%. Uwatsinzwe kurushaho ni umunyamategeko akaba na pastoro, David Waihiga Mwaure, wabonye 0.23%.

Uko byamugendekeye ntibyatunguranye. Yiyamamaje yizeza kurwanya ruswa ariko yananiwe kubyumvisha abanyakenya benshi. Uko ushyigikira ikoreshwa ry'urumogi yarushije amajwi umuvugabutumwa nabyo ntibyabujije gutangaza no gusetsa benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe aba bombi bananiwe kugeza kuri 1% ubateranyije, birerekana ko ubwo amahitamo yari aje abanyakenya bagumye ku bigugu bibiri muri politiki Ruto na Odinga. Bari bazi ko nibatora abo bakandida bato, bizongera amahirwe yo kujya ku kindi kiciro cy’itora, ikintu batifuzaga.

3. Umukandida wasukuye ubwiherero yaratsinzwe


Undi munyapolitiki wahugenje abanyakenya muri aya matora kubera ibyo yakoze ni Polycarp Igathe, wiyamamarizaga kuba Guverineri wa Nairobi. Yagiye mu bwiherero rusange bwa rubanda arabwoza, yoza imodoka, ajya kuvanga imiziki nka DJ, anakira abakiriya mu tubari, agerageza kwereka abatora ko yiteguye kubakorera nagera mu biro bikuru.

Ariko yatsinzwe na Johnson Sakaja nawe wagiye akora ibitangaje yiyamamaza, yerekana amafoto arimo kugurira amafi abacuruza ku mihanda, no kugura imboga ku isoko risanzwe aho kujya kuri supermarket. Sakaja mbere yari senateri w’intara ya Nairobi.

Undi mukandida watangaje benshi ni Didmus Barasa wiyamamarizaga kongera kuba umudepite uhagarariye akarere ka Kimilili mu ntara ya Bungoma mu Burengerazuba

Uyu, yagiye mu cyaro akoresha iziko ry’amashyiga atatu atekera igikoma umupfakazi w’imyaka 67, kandi yambaye isuti n’inkweto, byari ukwiyamamaza. Barasa waje no gutsinda mu matora, ubu arafunze mu gihe akekwaho kurasa akica umuntu ku biro by’itora, ku munsi nyirizina w’amatora ubwo yari yarangiye. Ubwo yishyikirizaga polisi amaze iminsi ahigwa, Barasa yavuze ko nawe ashaka kumenya ibyabaye kuri uwo muntu bavuga ko yishe.


Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND