RFL
Kigali

Mu bukangurambaga 'MENYA RFL' n'Ibihugu by’amahanga byarayobotse mu gusuzumisha ibimenyetso bya gihanga mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:17/08/2022 14:50
0


Icyizere amahanga agirira u Rwanda, cyatumye ibihugu binyuranye bisuzumisha dosiye z’ibimenyetso bya gihanga, muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory), bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi.



'MENYA RFL': RFL yatangiye gukora mu 2018, isimbuye iyitwaga Kigali Forensic Laboratory, yari yaratangiye mu mwaka 2005 ariko kugeza muri 2018 ikaba itari ifite ubushobozi buhagije kuko ibimenyetso byoherezwaga mu mahanga, bigatwara Leta ikiguzi gihanitse.

‘MENYA RFL’ ubukangurambaga bwatangiriye mu ntara y’amajyaruguru.

Iyo Labotwari yagiyeho hagamijwe gutanga serivisi ku nzego zitandukanye zirimo iza Leta ndetse n’iz’abikorera, mu rwego rwo kugira ngo bashobore kunoza ubutabera.

Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa atangiza kumugaragaro ubu bukangurambaga bwa MENYA RFL kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, yavuze ko iyo Laboratwari imaze kugera ku rwego rwiza kuko mu myaka igera kuri ine bamaze bakora, muri dosiye bamaze gusuzuma zikeneye ibimenyetso bya gihanga harimo n’iz’ibihugu byo muri Afurika ndetse na Amerika n’ahandi.

Tugendeye ku kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’itangazamakuru ku itariki 31 Werurwe 2022, yatangaga imibare irimo n’iyo mu bihugu byo hanze biza kwiyambaza iyi laboratwari, gusa ubu bikaba byariyongereye cyane.

Icyo Gihe uyu muyobozi yabisobanuye muri ubu buryo agira ati “Tumaze gukora amadosiye arenga ibihumbi 25, harimo 14.600 agendanye no gusuzuma ibikomere byatewe n’ihohoterwa, 4500 byo gusuzuma uturemangingo kugira ngo hagaragazwe amasano, n’izindi zakozwe zirenga 850 zo muri serivisi yo gupima ibikumwe n’inyandiko zigibwaho impaka”.

Akomeza agira ati “Hakaba 723 zakozwe ku biyobyabwenge bitari mu maraso, 1587 zashoboye gukorwa mu gupima uburozi n’alukoro mu maraso y’abantu. Hari kandi 6 z’amajwi n’amashusho na 26 muri serivisi yo gupima imbunda n’amasasu bakabihuza n’ahakorewe icyaha na 13 zigendanye no kumenya mikorobe (Microbe) zateje ibyago”.

Muri izo dosiye zasuzumiwe muri RFL zisaga ibihumbi 25 z’ibimenyetso bya gihanga, harimo izisaga 50 z’ibihugu by’amahanga ya kure ndetse n’aya hafi, nk’uko umuyobozi Mukuru wa RFL abisobanura.


Ati “Muri izo dosiye ibihumbi 25 twagiye tubona, nyinshi ni izo mu Rwanda, muri RDC tumaze kubona 22 zakozwe, muri Togo batwohereje 4, Cameroon 10, izavuye muri America (USA) ni 17.

Bigaragara ko hari n’izindi zikirimo gukorwa zo mu bihugu byo hirya no hino birimo Sudan y’Epfo n’ibindi, ariko zo sinazivuga kuko ntiturazirangiza”.

Mu mwaka wa mbere RFL yinjije Miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, muri uyu mwaka barateganya kuzinjiza asaga Miliyoni 850, mu gihe mu mwaka utaha wa 2023 bateganya kuzinjiza asaga Miliyari imwe.

N’ubwo nta mbogamizi ku bijyanye n’imikorere ndetse n’imikoranire RFL irahura nazo, ariko ngo baracyafite imbogamizi z’uko ibikorwa byabo bitaramenyekana ku rwego rushimishije, by’umwihariko ku banyarwanda ndetse n’abarutuye, ari naho bahera basaba inzego zitandukanye kubagana, kuko ibyo bakora bidahenda ugereranyije na mbere bikijya gusuzumirwa hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory yasobanuye ibijyanye n'ibimenyetso bya gihanga, buri umwe agenda anyuzwe

Mbere ibimenyetso bigisuzumirwa hanze, nk’ibijyanye no kugaragaza amasano (DNA) ku bantu batatu barimo umugabo, umugore ndetse n’umwana, byasabaga ikiguzi kigera ku Mayero (EUROS) 1000 (arenga gato Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda) mu gihe kuri ubu ikiguzi cya DNA ku bantu batatu ari 267,000 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu bukangurambaga yise ''MENYA RFL" bugamije gusobanurira abayobozi n'abaturage serivisi z'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera bwatangirijwe mu ntara y'Amajyaruguru, hasobanuwe byinshi n’uburyo imibare yiyongereye ndetse uruhare rw’iki kigo rushimwa na benshi.


Urwego rw'ubugenzacyaha RIB rwari rwabukereye

Muri iki gikorwa cyo gutangiza MENYA RFL cyitabiriwe n'abayobozi  barimo Umunyamabanga uhoraho muri Misiteri y’Ubutabera, Bwana Mbonera Theo wanatangije ubu bukangurambaga ku mugaragaro, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Madame Nyirarugero, abayobozi b'uturere twose tw’intara y’amajyaruguru n’abandi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yasabye abayobozi bose bitabiriye iki gikorwa kugira uruhare mu gusobanurira abo bayoboye serivizi za Rwanda Forensic Laboratory ngo kuko ziri mu bituma ubutabera bunoze bugera ku baturage.


Umunyamabanga muri Minisiteri y'Ubutabera niwe wari umushyitsi mukuru

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory yasabye abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry'ubu bukangurambaga, gutanga umusanzu wabo mu gukangurira abaturage kumenya izi serivisi.

Bacishagamo bagacinya akadiho katerwaga na Intore Tuyisenge

Inzego zose zari zihari


Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yishimiye ubu bukangurambaga



Inzego zitandukanye zari zabukereye







Inkuru irakomeza....


AMAFOTO: Sangwa Julien inyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND