RFL
Kigali

Yari impanuka kuvukana na we: Agatereranzamba ku buzima bwa Raila Odinga na mukuru we se yahakanye ko bitwa amazina y’uruzungu ku mubatizo wabo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/08/2022 14:14
0


Raila Odinga wanze ibyavuye mu matora ya Perezida muri Kenya, afite inzira ya politike itangaje yatumye nyuma ya se wabaye Visi Perezida w’iki gihugu atumbagira akaba ari we usigara ari ikirango cy’umuryango, ibintu bitanyuze mukuru we Oburu Odinga.



Kugeza ubu hategerejwe ikiza gukurikira nyuma y'uko Raila Odinga ahakanye ibyavuye mu matora akagaragaza ko ari ibififiko nk'uko tubikesha BBC, ati: ”Nta no kugenekereza, twanze ibyavuge mu matora ya Perezida.”

Uyu mukambwe w’imyaka 77 wari wiyamamarije kuyobora iki gihugu ku nshuro ya gatanu ndetse inshuro zose akaba yaragiye atsindwa, ntiyigeze yorohera Kenya kuko yagaragazaga ko yibwe amajwi. Burya afite inkuru ndende.

Raila Odinga ni umwe mu bahungu ba Visi Perezida wa mbere wa Kenya Jaramogi Oginga Odinga hagati ya 1964 na 1966. Si ibyo gusa ahubwo we n’umuvandimwe we mukuru ni abanyapolitike bakomeye nubwo uyu mugabo ari we kirango cy’umuryango bitewe n’imbaraga afite.

InyaRwanda.com igiye kukwinjiza mu mikurire itangaje ya Raila Odinga na mukuru we batagira izina ry’ikizungu kubera ko se yatsembeye abayobozi b’itorero rya gikristo akavuga ko bagomba kwitwa amazina ya gakondo.

Jaramogi Odinga ubwo yakiraga umugisha w’imfura ye Oburu Odinga mu 1943, yasazwe n'ibyishimo byinshi nk'uko ikinyamakuru cya Standard Media cyabitangaje. 

Gusa yaje kugirana ibibazo n’umugore we byatumye ahunga nk'uko uyu musaza wari impirimbanyi ikomeye muri politike ya Kenya yabyanditse mu gitabo cye ‘Note Yet Uhuru’.

Oburu wari warahunganye na nyina, haje gutegurwa gahunda yo kumubatiza ariko ubwo imihango yari igeze kure iyobowe na Rev. Simon Nyende wari umwe mu bayobozi bo hejuru ba Church Missionary Society mu gace ka Maseno, mu buryo butunguranye Se Jaramogi yahise ahagera.

Ubwo uyu mukambwe yahageraga, yahise yihutira kuri Alitari hagiye gutangazwa izina rya Oburu ry’umubatizo, ati:”Izina rye ni Ng’ong’a Molo Oburu”. 

Abantu bahise batungurwa bavuga ko nta mukirisitu wigeze yitwa atyo, Jaramogi abasubiza agira ati:”Agomba kwitwa ‘Ng’ong’a Molo’ wari umutware mwiza w’iki gihugu wakunzwe na bose.”

Byihuse Jaramogi yaje guhita asaba ubuyobozi bwo hejuru bw’iri torero ko abana be batatu hakemezwa ko babatijwe Ng’ong’a Molo Oburu, Raila Amolo Odinga na Ngire Omuodo Agola.  

Nyuma y'ibyo, Oburu yinjiye muri politike nka se ahita yiyamariza kujya mu Nama y’ubuyobozi bw'agace ka Kisumu. Icyo gihe murumuna we Raila Odinga yarimo arwana n’amashuri muri Kaminuza ya Nairobi, hari hagati y’umwaka wa 1974 na 1979.

Ibi byatumye Oburu ari we uhita aba igishyitsi muri politike mu muryango w'aba Odinga nyuma y'uko Perezida Jomo Kenyatta yari yaraciye Jaramogi mu mwaka wa 1969.

Ubwo Odinga yasozaga amasomo, yaje kwinjira na we muri politike. Ibi byahise bituma umuryango wa Odinga uba igikomerezwa muri politike ya Kenya, gusa uko Oburu yagiye agerageza kwinjira mu Nteko Ishingamategeko, ntibyagiye bimuhira yaba mu 1979 na 1992.

Mu mwaka wa 1994 ni bwo Oburu yaje kwegukana umwanya mu Nteko Ishingamategeko ahagarariye ishyaka rya Bondo, icyo gihe murumuna we Raila Odinga yarimo atumbagira ndetse ageze kure.

Kuva icyo gihe politike ya Oburu yatangiye gufatwa nko kugirirwa ubuntu ku bwa murumuna we Raila wari umaze kuba inganzamarumbo muri politike ya Kenya.

Ibi Oburu afata umwanya wo kubivugaho, ati:”Ntabwo ari icyaha kuvukana na Raila, ni impanuka yabaye, nisanze ndi umuvandimwe we ikindi kiyongereyeho njyewe nta bufashe bwe nkeneye, ikiyongereyeho ndamuruta.”

Ibi byongeye kuvugisha benshi ubwo Oburu yahabwaga umwanya wo kungiriza muri Minisiteri mu gihe Raila Odinga yari Minisitiri w’Intebe.

Oburu ari kumwe na murumuna we Raila Odinga yahakanye ko nta bufasha bwe akeneye

Raila Odinga yongorera mukuru we Oburu wigeze gushyira igitabo hanze asobanura ko aho bageze atari ku bwa se ahubwo ko ari ibyo bakoreye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND