RFL
Kigali

Rwamagana: Abaturage bavuga ko umujyanama w'ubuhinzi wabatwariye umusaruro ntibishyurwe abihisha, baratabaza

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:17/08/2022 8:48
0


Abaturage batuye mu Kagari ka Kaduha mu murenge wa Munyaga, baratakamba basaba ubuyobozi kubishyuriza amafaranga y'umusaruro wa Chia Seed watwawe n'umujyanama w'ubuhinzi wabizezaga kubishyura mu cyumweru kimwe none hashize amezi umunani batarishyurwa ndetse akaba asigaye abihisha.



Abaturage bavuga ko mu umwaka ushize wa 2021, umugabo witwa Zikamabahari Marc usanzwe ari Umujyanama w'ubuhinzi mu Kagari ka Kaduha, yabashishikarije guhinga igihingwa cya Chia Seed bakitabira no guhinga icyo gihingwa ariko umusaruro umaze kuboneka awutwara ku isoko yizeza abahinzi ko bazabona amafaranga yabo mu gihe kitarenze icyumweru .

Uwiragiye Daniel ni umuturage uvuga hashize amezi umunani batarishyurwa amafaranga y'umusaruro bahaye uyu mugabo bavuga ko yahisemo kwishyura abasanzwe bifite, abatishoboye bakaba baririra mu myotsi kubera uruhuri rw'ibibazo batewe no kutishyurwa amafaranga y'umusaruro bamuhaye.

Agira "Umwaka ushize umugabo witwa Mariko yashishikarije abahinzi guhinga igihingwa cya Chia Seed, bamwe yabahaye imbuto abandi turayihigira kuko twumvaga icyo gihingwa kizaduha amafaranga, tumaze kweza yadusabye kumuha umusaruro wacu atwandika mu ikaye atubwira ko tuzabona amafaranga mu cyumweru kimwe. Hashize amezi umunani ataratwishyura  kandi abakomeye bo batishyuwe tee duciriritse ntiyayaduha. "

Umwe mu rubyiruko yabwiye InyaRwanda.com ko kuba barahinze Chia seed ntibishyurwa byabateye igihombo gikomeye.kuko aho bazihinze hahingwaga indi myaka yari ibatunze agasaba ubuyobozi kubishyuriza kuko umujyanama w'ubuhinzi yabatwariye umusaruro ntibishyurwe kandi bajya no  kumwishyuza akabihisha.

Ati"Umugabo witwa Mariko twamuhaye chia seed twahinze umwaka ushize ariko ntiyakwishyura ahubwo yagiye arebamo abishoboye arabishyura ariko rubanda rugufi ntiyakwishyura .Tumaze kubona atatwishyura twagiye owe inshuro nyinshi bakatubwira ntawuhari kandi ari mu nzu."

Zikamabahari Marc, umujyanama w'ubuhinzi ushyirwa mu majwi n'abaturage yaganiriye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com ariko ntiyasobanura icyatumye atishyura abaturage bamuhaye umusaruro kuko yabwiye umunyamakuru ko atamuha amakuru atabanje kumenya niba uwo bavugana ari umunyamakuru koko.

Umunyamakuru yamubwiye ko agiye kumwoherereza ikarita itangwa n'urwego rw'abanyamakuru  bigenzura RMC aranayimwoherereza ariko icyumweru kirashize Zikamabahari tumuhamagara ntafate telefoni ye igendanwa.

Mukashyaka Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyaga yabwiye InyaRwanda com ko ikibazo cy'abaturage batishyuwe umusaruro batakizi ariko ko bagiye kugikurikirana bakabakorera ubuvugizi bakishyurwa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana nabwo buvuga bugiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo abaturage bishyurwe amafaranga y'umusaruro wabo.

Nyirabihogo Jeanne D'Arc ni umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu   yemeza ko bagiye gukurikirana icyatumye batishyurwa .

Ati" Ikibazo twari tuzi ni uko hari abaturage bavugaga ko batabona uwubagurira umusaruro wabo  wa Chia Seed kandi nabyo umuyobozi w'Akarere yarabikurikiranye byatangiye gukemuka. Abo batanze umusaruro ntibishyurwe tugiye gukurikirana icyatumye batishyurwa kugirango nabo bishyurwe mwadufasha mukaduha telefoni zabo tukabahamagara tukababaza meza icyo kibazo uko giteye tukagikurikirana kigakemuka."








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND