RFL
Kigali

Bishop Douglas wabaye Perezida wa Rehoboth Ministries yasohoye indirimbo 'Ndi ku munara' yakoranye n'umugore we anateguza Album-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2022 17:53
0


"Intimba", "Ku musaraba", "Habwa Ikuzo", "Uri uw'igitangaza", "Turi Hafi" n'izindi nyinshi cyane ni zimwe mu ndirimbo za Rehoboth Ministries yanditse amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda nu mu Karere. Bishop Douglas Kigabo wabaye Perezida w'iyi korali afitiye uruhisho abakunzi b'umuziki wa Gospel.



Bishop Douglas asigaye abarizwa mu gihugu cya Ethiopia hamwe n'umuryango we. Akiri mu Rwanda, yari Perezida wa Rehoboth Ministries ndetse hari indirimbo nyinshi yandikiye iri tsinda. Aho agereye i Addis Ababa, yanze kwihererana impano yo kuririmba yahawe n'Imana, ni bwo yanzuye gukomeza umuziki hamwe n'umugore we Sandrine, ubu bamaze gukora Album ya mbere. Ku ikubitiro bashyize hanze indirimbo bise "Ndi ku munara" iri kuri iyi Album.

Ubwo bashyiraga iyi ndirimbo kuri shene ya Youtube yitwa Peter of Today Network (PTN), Douglas & Sandrine banditse bati "Uko umwijima ugenda ugwira mu isi, nyamara hari umuçyo w’Imana uvira abayiringira ukabazahura. (Yesaya 60:1-3). Yesu Kristo ni we zuba ryo gukiranuka rihekeye abamuterereza gukira mu mababa yaryo. Uwaviriwe niryo zuba ashorerwa n'icyubahiro cy’Imana muri gakondo ye. Niba wifuza uwo mucyo sengana natwe muri iyi ndirimbo".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bishop Douglas Kigabo yavuze ko muri uyu mwaka wa 2022 ari bwo batangiye gukora Album yabo ya mbere bise "Reka ndirimbe". Ati: "Umushinga wa Album twawutangiye uyu mwaka nyuma y'uko twimukiye Addis Ababa mu kazi. Kubera ko twembi na Madame twari dusanzwe turirimba muri Rehoboth Ministries. Indirimbo zose nandikaga twazigishaga Rehoboth tukazisohorera muri Rehoboth".


Bishop Douglas hamwe n'umugore we Sandrine

Arakomeza ati "Aho twimukiye rero twisanga twembi gusa, kandi dukomeza guhimba indirimbo. Twumva tugize umutwaro wo kutihererana ibyo bihangano duhitamo gukora Album yacu ya mbere. (Douglas & Sandrine) dufite intego imwe gusa yo kugira ngo indirimbo Imana iduhishuriye tuzisangize abandi tubaheshe umugisha wo gusangira ibyo bihe byiza byo kwegera Imana muri izo ndirimbo. Ni uko uwo mushinga watangiye".

Yakomereje ku butumwa banyujije muri iyi ndirimbo basohoye, ati "Ubutumwa bwihariye buri muri iyo ndirimbo twise “Ndi ku munara” ni uko Kristo ari umucyo umurikira ubuzima bwacu, uwo mucyo ukatuzanira gukiranuka no gukira dukeneye mu bihe by'icuraburindi rimwe na rimwe buri wese yisangamo. Iyo ndirimbo rero ikaba ari isengesho ry’umutima uharanira kumurikirwa niryo zuba ryiza!". 

Uretse kuririmba, Bishop Douglas Kigabo ni n'Umwanditsi w'Ibitabo aho afite icyo yanditse mu 2015 cyitwa "Tu es Pierre d'Aujourd'hui" [Uri Petero w'iki gihe]. Agituye i Kigali, yari Umushumba Mukuru w'Itorero Wells Salvation Church mu Rwanda, iri Torero rikaba rikuriwe ku rwego rw'Isi na Apostle Simeon Mukwiza. Tariki 25 Mata 2015 ni bwo Douglas yamuritse ku mugaragaro iki gitabo cye.

Bishop Kigabo Douglas amaze imyaka 24 mu gakiza kuko yafashe umwanzuro wo kwirundurira muri Yesu Kristo mu mwaka wa 1998. Icyo gihe yakira agakiza, yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare. Avuga ko yanyuze mu byaha byinshi byari byaramwihebesheje akitakariza icyizere. 


Douglas Kigabo yabaye Perezida wa Rehoboth Ministries


Yabaye Umushumba Mukuru wa Wells Salvation Church mu Rwanda

REBA HANO INDIRIMBO "NDI KU MUNARA" YA DOUGLAS & SANDRINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND