BePawa
Kigali

Harikangwa umwuka mubi hagati ya Erik Ten Hag na Joel Glazer batavuga rumwe kuri Cristiano Ronaldo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:16/08/2022 16:59
0


Impaka zikomeje kuba ndende, ndetse ibinyamakuru byo mu Bwongereza birandika ko zishobora kubyara umwuka mubi hagati ya Erik Ten Hag utoza Manchester United ndetse n'umuyobozi wayo wungirije, Joel Glazer batavuga rumwe ku hazaza ha rutahizamu Cristiano Ronaldo, mu gihe kandi iyi kipe itamerewe neza muri shampiyona.



Nk'uko byemezwa na Manchester Evening News, Ronaldo wimyaka 37 y'amavuko yamaze kugaragaza ko ashaka kuva muri Manchester United aho arangamiye amakipe afite itike yo gukina muri UEFA Champions League, mu mwaka w'imikino wa 2022-2023.

Umutoza Ten Hag na we abyifuza uko ndetse METRO yanditse ko we yamaze gusaba ubuyobozi bw'ikipe ku nshuro ya kabiri ko Ronaldo yavanwa muri Manchester United, bikavugwa ko Ten Hag atinya ko Cristiano ashobora guhembera umwuka mubi mu bakinnyi muri iki gihe ikipe itaryohewe n'ibihe.


Ten Hag

Ku rundi ruhande, Manchester Evening News yanditse ko Joel Glazer, umuyobozi wungirije wa Manchester United adakozwa icyifuzo cya Ten Haag cyo gutandukana na Cristiano, kuko we amubona nk'umukinnyi mwiza urokora ikipe aho igeraniwe.

Impaka zikomeje kwiyongera mu gihe Manchester United 'Red Devils' yatsinzwe imikino ibiri ya mbere ya shampiyona ya 2022-2023, yakinnye na Brighton Hove & Albion ndetse na Brentford.

Amakuru avuga ko Ten Haag yiteguye kurekura  Ronaldo kabone n’iyo byaba nta musimbura usigaye azashyirirwaho, mu gihe Joel Glazer we ashaka ko Ronaldo aguma kuri Old Trafford.


Joel Glazer

Kutumva ibintu kimwe kwa Glazer na Ten Haag, byibukije benshi uko nanone Glazer yigeze kwanga icyifuzo cya Jose Mourinho ubwo yatozaga Manchester United agashaka kugurisha Anthony Martial muri 2018, ariko ubuyobozi bukabitera utwatsi.

Ibinyamakuru bitandukanye nka Metro, Mirror, Manchester Evening n'ibindi byanditse kuri iyi nkuru bihuriza ko kutumva ibintu kimwe hagati ya Glazer na Ten  Haag, bishobora gukurura umwuka mubi mu ikipe bigatuma ikomeza gutsindwa.

Umutaliyani Fabrizio Romano umenyerewe mu makuru y'igura n'igurisha, we yavuze ko Cristiano Ronaldo n'abamushakira isoko bakomeje gukora ibishoboka ngo barebe ko yabona indi kipe mu gihe Manchester United yitegura gukina na Liverpool mu mukino w'umunsi wa gatatu wa Shampiyona, uzaba ku ya 22 Kanama 2022.


Ronaldo ntavugwaho rumwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND