RFL
Kigali

Ni umuramyi mwiza abantu bakunda watoranyijwe n'Imana ngo agabure ibyayo - Felix Muragwa avuga kuri Diane yatumiye muri 'Uduhembure Live Concert'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2022 16:22
0


Felix Muragwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yatumiye Diane Nyirashimwe mu gitaramo cye cya mbere agiye gukora cyitwa 'Uduhembure Live Concert' kubera ko ari 'umuramyi mwiza abantu bakunda Imana yatoranyije ngo agabure ibyayo'.



Iki gitaramo "Uduhembure Live Concert" cya Felix Muragwa kizaba tariki 27/08/2022 kibere mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Felix Muragwa azaba ari kumwe na Rev. Cyungura Prosper n'abahanzi batatu bakunzwe muri iyi minsi ari bo Deborah Nyirashimwe [Diane], Eric Nkuru na Naboth Kalembire. Hiyongeraho kandi amatsinda ahimbaza Imana ariyo Abayumbe na Insense of Praise and Worship Team.

"Diane ni umuramyi mwiza abantu bakunda kandi bishimira Imana yatoranyije kugirango agabure ibyayo" Felix Muragwa ubwo yatangarizaga inyaRwanda.com impamvu yatumiye Diane muri iki gitaramo cye. 

Diane utegerejwe muri iki gitaramo, yamamaye muri Healing Worship Team na True Promises Ministries. Nyuma yo kujya gutura muri Amerika, ubu ari kubarizwa muri Asaph Dallas-Fort-Worth.

Felix Muragwa avuga ko "Impamvu ya mbere ituma abantu bahembuka ni uko uko iterambere riza ni ko abantu barushaho kujya kure n’Imana bakibagigwa iyabaremye".

Yungamo ati "Ikindi ni uko buri munsi tugomba kwibuka ubushake ndetse n’impamvu yatumye Yesu aza ku isi bityo bizajya bituma duhora tuzirikana gusaba Imana kuduhembuza imbaraga zayo zinshi n'imbabazi zayo".

Avuga ko iki gitaramo cye kigamije "kuramya Imana no guhimbaza". Ni cyo gitaramo cye bwite cya mbere agiye gukora kuva yingiye mu muziki, gusa agiye kugikora nyuma y'ukwezi kumwe ataramanye na Azaph. 

Ati "Ni icya mbere ariko muri uku kwezi gushize nataramanye na Azaph ya Zion Temple Dallas hano muri Texas, Austin". Arakomeza ati "Nataramanye n’undi muvandimwe wari uvuye muri Europ Last weekend

Uyu muhanzi amaze imyaka ibiri gusa mu muziki usingiza Imana aho amaze gukora indirimbo 3 zigaragaza amashusho. Avuga ko muri iki gitaramo agiye gukora "Uduhembure Live Concert", azaba ari n'umwanya wo gufata amashusho y'indirimbo ze ebyiri. 

Aragira ati "Gutangira kuririmba ku giti cyanjye maze imyaka ibiri nkaba maze gukora indirimbo 3 zifite amashusho, ebyiri zizafatirwa amashusho mu gitaramo ndetse n'indi mishinga ngifite muri studio".


Felix Muragwa agiye gukora igitaramo cya mbere kuva yinjiye mu muziki 


Felix Muragwa yasobanuye uko afata Diane yatumiye mu gitaramo cye


Ku nshuro ya mbere Felix Muragwa agiye gukora igitaramo

REBA HANO INDIRIMBO "UDUMBURE" YA FELIX MURAGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND