RFL
Kigali

Alyn Sano yashyize hanze indirimbo yise ‘Better Life’ ishingiye ku nkuru y’ikipe y’amagare y’abagore ya Bugesera-YUMVE

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/08/2022 16:51
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya igaruka ku nkuru y’Abanyafurika bagejeje ibihugu byabo mu ruhando mpuzamahanga, ikaba igiye hanze ikurikirana n’iyitwa “Fake Gee” yavugishije benshi kubera amashusho mato ayamamaza yakwirakwiye hirya no hino.



Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Sano Panda, musaza wa Alyn Sano akaba ari na we wayitunganije mu buryo bw’amajwi yagize ati: “Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku ikipe y’ amagare ya Bugesera y’abagore yo mu Rwanda ndetse n’uburyo aba bakobwa barwanyije ingorane bahuraga na zo mu miryango yabo.”

Akomeza agira ati: “Umwe mu bakobwa bagize iyi kipe witwa Aline Uwera yashyizwe ku rutonde rw’ abagore bakiri bato batwara amagare muri Africa, muri shampiyona iri kuba ubu muri 2022 y’umuryango Mpuzamahanga w’ Amagare (UCI). Inkuru yayo ihura neza n’ibyo Jibu yadufashije mu kuyitunganya ishyigikiye aho yongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo ndetse bagatanga ibicuruzwa by’ingenzi bifasha amasoko gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi.”

Sano Panda kandi yongeho ati: “Iyi ndirimbo yaririmbwe mu Cyongereza, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Igiswayire ndetse ikaba umusemburo wihariye w’ubwiza bw’injyana n’indirimbo bya Afurika. Better Life kandi igaruka ku buryo abantu batangira bahereye hasi cyane maze hamwe n’ubushake bukomeye, amahirwe meza ndetse n’ibyo bifashisha, bakabasha guhangana n’ibibazo byose.”

Alyn Sano washyize hanze indirimbo nshya yise 'Better Life'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BETTER LIFE' YA ALYN SANO 


">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND