Abiyumvamo impano yo kuririmba bari kwiyandikisha mu irushanwa ry’umuziki ‘Loko Stars’, rizahemba miliyoni 10 Frw ku muntu umwe uzaryegukana. Ni ku nshuro ya mbere rigiye kubera mu Rwanda, ariko ni ngarukamwaka.
Imibare igaragaza
ko abarenga 30 ari bo bamaze kwiyandikisha, ndetse bamwe mu bagize Akanama
Nkemurampaka batangiye guhitamo abagomba gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa.
Kwiyandikisha muri iri rushanwa
rigamije gufasha abafite impano mu muziki byatangiye ku wa 18 Kanama 2022, bizasozwa ku wa 28 Kanama 2022.
Iri rushanwa riri gutegurwa na kompanyi
y’umuziki "Empireskode” y’umuhanzi Faysal Ngeruka uzwi nka Kode.
Ibigenderwaho muri iri rushanwa
bigaragaza ko uwiyandikisha asabwa kwifata amashusho (Video) aririmba, mu gihe
kitarenze umunota umwe n'amasegonda 30'.
Ayo mashusho ayohereza kuri nimero
iri kuri WhatsApp: 0791652266 cyangwa se kuri 0737312212. Uwiyandikisha kandi
agomba kuba ari hejuru y'imyaka 18.
Kompanyi ya Empireskode isobanura ko
abiyandikisha bagomba kuba bafite amashusho (Video) asa neza, video zigomba 'kuba
zifashwe neza zitijimye, nabo ubwabo biteguye ku buryo buryoheye amaso.
Mu mashusho kandi, uwiyandikisha
agaragaza irangamuntu ye, avuga imyirondoro ye, amazina y'indirimbo ari
kuririmba na nyirayo.
Iri rushanwa rizahemba miliyoni 10
Frw. Ngeruka Faycal yabwiye InyaRwanda ko aya mafaranga akubiyemo 20% azahabwa mu
ntoki uwatsinze, gukorerwa indirimbo, kwitabwaho mu buryo bwose bw’umuhanzi,
guhabwa abafamusha mu muziki ‘Label’ n’ibindi.
Abazahatana muri iri rushanwa
bazahatana mu bice bine: Igice cya mbere ni ukuririmba indirimbo zizwi nka
Karahanyuze hagati ya 80 na 90, kuririmba indirimbo ziri hagati ya 1998 na
2011, indirimbo zo muri iki gihe (New school) ndetse na ‘Original song’ (aho
azakora indirimbo ye bwite).
Iri rushanwa rizagera Rubavu, Huye,
Kigali na Musanze, ndetse hazaba ibitaramo bya Live (Live Auditions Shows).
Kode avuga ko mu gihugu hose
bazahitamo abantu 40, bivuze ko aho bazajya hose bazahitamo abantu 10 nyuma
bahitemo abantu 5 bazaserukira buri gace. Mu gihugu hose bazahitamo abantu 20.
Muri iri rushanwa, Akanama
Nkemurampaka kazaba gafite amanota 60%, kuri SMS bazatora kuri 30% naho
abaturage (Public on sites) bazaba bafite 10%.
Kwiyandikisha mu irushanwa ‘Loko
Stars’ birakomeje aho bizarangira ku wa 28 Kanama 2022
Faysal Ngeruka [Kode] ni we watangije irushanwa ry’umuziki yise ‘Loko Stars’ rigamije guhitamo umuhanzi ufite impano mu kuririmba
KANDA HANO UREBE KODE ASOBANURA BIRAMBUYE IRI RUSHANWA 'LOKO STARS'
TANGA IGITECYEREZO