RFL
Kigali

Rayon Sports ikennye mu izamu yerekeje amaso hanze y'u Rwanda

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:16/08/2022 17:20
0


Rayon Sports yongeye kwerekeza amaso i Bujumbura mu Burundi, aho iri mu biganiro bya nyuma n'umunyezamu Rukundo Onesime usanzwe akinira Le Messager Ngozi, ndetse akaba umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu igizwe n'abakina muri shampiyona y' u Burundi.



Kuva umunyezamu Kwizera Olivier atangaje ko atazongera amasezerano muri 'Gikundiro', byahaye umukoro abayobozi bayo batangira gushaka umusimbura we kuko Hakizimana Adolphe wari uwa kabiri amaze igihe arwaye, mu gihe Hategekimana Bonheur na Twagirumukiza Amani bo batizewe nk'abagenderwaho muri shampiyona.

Ku ikubitiro Rayon Sports yageregeje gusinyisha Nahimana Jonathan na we ukinira ikipe y'igihugu y'u Burundi, ariko birangira yongereye amasezerano mu ikipe ya Namungo FC yo muri Tanzania, aho asanzwe akina.

Mu kwezi gushize, byavuzwe ko Rayon Sports yagerageje gushakira umunyezamu mwiza mu Burengerazuba bw'Africa ariko ntiyabonayo uwizewe ku rwego rwo guhanganira igikombe cya shampiyona, nk'uko iyi kipe igifite mu ntego.

Kuri ubu, Rayon Sports igeze kure gahunda yo gusinyisha Rukundo Onesime, nk'uko amakuru yizewe agera ku InyaRwanda avuga ko uyu munyezamu ateganya kugera i Kigali muri iki cyumweru, aho biteganywa ko azasinya amasezerano y'imyaka ibiri.


Rukundo Onesime

Rukundo Onesime wavukiye i Ngozi muri Mata 1999, yageze muri Les Mesager muri 2017, aho yaje kuba umunyezamu wa mbere ndetse kubwo kwitwara neza ahamagarwa mu ikipe y'igihugu 'Intamba mu rugamba' amaze gukinira imikino 10. Ni umwe mu banyezamu beza kandi batoya batanga icyizere i Burundi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND