RFL
Kigali

Harimo uwo yagize uwe n'uwo yabyaye hanze: Iby’ingenzi ku bana 7 ba Dr William Ruto watorewe kuyobora Kenya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/08/2022 14:20
0


Dr William Ruto ni umubyeyi w’abana 7 barimo 5 yabyaranye n’umugore we Rachel Ruto, uwo yahisemo kubera umubyeyi amukuye mu kigo cy’imfubyi ndtse n'uwo yabyaye hanze ari na we bucura.



Umuhungu mukuru wa William Ruto yitwa Nick Ruto, yasoreje amashuri ya Kaminuza mu ishami ry’Amategeko akaba ari umwe mu banyapolitike bakiri bato bahagaze neza muri Kenya. Yagiye anavugwaho ruswa mu bihe bitandukanye. Ni mu gihe bucura bwa William Ruto akiga mu mashuri yisumbuye.

InyaRwanda.com yaguteguriye iby’ingenzi ku bana ba William Ruto.

Nk'uko twabivuze haruguru Nick Ruto ni we mfura ya William Ruto. Kimwe na se, uyu musore ni umuhanga muri politike akaba n’intyoza mu kuvugira mu ruhame. Yari agiye kwiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko mu mwaka wa 2017 ariko aza kubihindura.

June Ruto ni umukobwa w’igikundiro wa William Ruto benshi bakunze kuvuga ko ari uwase, bitewe n'ukuntu bakundana bigaragarira buri umwe. Yize amashuri yisumbuye muri Gilgil, ni umunyamakuru w’umwuga akaba ari we mwana wa gatatu.

Charlene Ruto ni we mwana wa kabiri wa William Ruto, bamwe bakunze kuvuga ko ari impanga ya June mukuru we kubera ukuntu basa. Uyu mukobwa yize muri Kaminuza ya Daystar mu ishami rya ‘Communication’.

Stephanie Ruto nta makuru menshi azwiho, kimwe na musaza we umukurikira George Ruto, ariko ikizwi cyo ni uko aba bombi bakiri mu mashuri. Nadia Cherop Ruto ni umwana William Ruto yahisemo kugira uwe amukuye mu kigo cy’imfubyi, nyuma y'uko akozwe ku mutima n'inkuru ye.

Abby Ruto ni we bucura mu muryango wa William Ruto akaba yaramubyaye hanze, gusa uyu mugabo yatangaje ko adatewe isoni na we kandi ko amurera kimwe nk'uko arera abandi bana, bityo ibyo akaba yumva nta kimwaro kirimo.

William Ruto watorewe kuba Perezida wa Kenya 

Charlene Ruto wanarase amashimwe Se Dr William Ruto 

William Ruto n'abana be mu mwaka wa 2013 ubwo bahuraga na Jakaya Kikwete

Imfura ya William Ruto ni umwe mu banyamategeko n'abanyapolitike bakomeyeWilliam Ruto ari kumwe n'abana be bakuru Nick na June Ruto








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND