Dr William Ruto ni umubyeyi w’abana 7 barimo 5 yabyaranye n’umugore we Rachel Ruto, uwo yahisemo kubera umubyeyi amukuye mu kigo cy’imfubyi ndtse n'uwo yabyaye hanze ari na we bucura.
Umuhungu mukuru wa William Ruto yitwa Nick Ruto, yasoreje amashuri ya Kaminuza mu ishami ry’Amategeko akaba ari umwe mu banyapolitike bakiri bato bahagaze neza muri Kenya. Yagiye anavugwaho ruswa mu bihe bitandukanye. Ni mu gihe bucura bwa William Ruto akiga mu mashuri yisumbuye.
InyaRwanda.com yaguteguriye iby’ingenzi ku bana ba William
Ruto.
Nk'uko twabivuze haruguru Nick Ruto ni we mfura ya
William Ruto. Kimwe na se, uyu musore ni umuhanga muri politike akaba n’intyoza mu kuvugira
mu ruhame. Yari agiye kwiyamamariza kujya mu nteko ishingamategeko mu mwaka wa
2017 ariko aza kubihindura.
June Ruto ni umukobwa w’igikundiro wa William Ruto
benshi bakunze kuvuga ko ari uwase, bitewe n'ukuntu bakundana bigaragarira buri
umwe. Yize amashuri yisumbuye muri Gilgil, ni umunyamakuru w’umwuga akaba ari we
mwana wa gatatu.
Charlene Ruto ni we mwana wa kabiri wa William Ruto, bamwe
bakunze kuvuga ko ari impanga ya June mukuru we kubera ukuntu basa. Uyu mukobwa yize muri Kaminuza ya Daystar mu ishami rya ‘Communication’.
Stephanie Ruto nta makuru menshi azwiho, kimwe na
musaza we umukurikira George Ruto, ariko ikizwi cyo ni uko aba bombi bakiri mu
mashuri. Nadia Cherop Ruto ni umwana William Ruto yahisemo kugira uwe amukuye mu
kigo cy’imfubyi, nyuma y'uko akozwe ku mutima n'inkuru ye.
Abby Ruto ni we bucura mu muryango wa William Ruto akaba yaramubyaye hanze, gusa uyu mugabo yatangaje ko adatewe isoni na we kandi ko amurera kimwe nk'uko arera abandi bana, bityo ibyo akaba yumva nta kimwaro kirimo.
William Ruto watorewe kuba Perezida wa Kenya
Charlene Ruto wanarase amashimwe Se Dr William Ruto
William Ruto n'abana be mu mwaka wa 2013 ubwo bahuraga na Jakaya Kikwete
Imfura ya William Ruto ni umwe mu banyamategeko n'abanyapolitike bakomeyeWilliam Ruto ari kumwe n'abana be bakuru Nick na June Ruto
TANGA IGITECYEREZO