RFL
Kigali

Brig General Nkubito Eugene yazamuwe mu ntera agirwa Major General

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/08/2022 13:35
0


Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 16 Kanama 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'ingabo z'u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Brig. General Nkubito Eugene amuha ipeti rya Major General.



Uyu musirikare mukuru, ayobora ingabo mu ntara y'Iburasirazuba aho yageze asimbuye Lt General Mubarak Muganga wahawe inshingano zo kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. 

Afande Nkubito wamaze kugirwa Major General, yayoboye kandi Diviziyo ya mbere mu ngabo z'u Rwanda ndetse yanayoboye ingabo mu ntara y'Amajyaruguru.

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru bane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND