RFL
Kigali

Dore ibintu 3 umugore ufite urukundo ahora yifuza ku mugabo we bitari amafaranga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/08/2022 9:59
1


Menya ibintu 3 by'ingenzi umugore ufite urukundo yifuza ku mugabo we buri munsi bidafite aho bihuriye n'amafaranga.



Ntawakwirengagiza ko hari abagore bagirira urukundo rudasanzwe abagabo bakurikiye imitungo, ariko hari ibintu biranga umugore ufite urukundo rw'ukuri. Umugore ugukunda nyabyo, nta na rimwe azahorana ishema mu bandi ngo n’uko umugabo we afite amafaranga. Yego ni byiza kuyagira ariko si cyo kiza imbere kuko hari abayafite ariko bashavujwe n’imyitwarire y’abo bakunda.

Ni muri urwo rwego abahanga mu mibanire y’abantu cyane cyane abashakanye bagaragaza ibintu bitatu abagore bafite urukundo baba bifuza ku mugabo aho gukurikira amafaranga:

1. Umugabo umurinda nk’uko umusore yarinda mushiki we

Kurinda umugore cyangwa umukunzi wawe ntabwo bivuze ko uzamubera umuzamu. Ahubwo ni ukuvuga ko uba ugomba kumuba hafi, ukamenya aho yagiye, uwo bajyanye, icyo yagiye gukora, uko ari buveyo,…mbese ukamenya ko atekanye; kumubaza utubazo tworoheje tugaragaza ko umwitayeho byonyine bimwereka ko uri umurinzi mwiza.

2. Umugabo umukunda nk’uko buri musore w’ingaragu aba yumva azakunda umugore we

Abasore bose baba bumva bazakunda abagore babo, ku buryo umugore yumva afashwe nk’umwamikazi. Gukunda umugore wawe bigaragazwa n’ibintu byinshi nko kuba wamutekereza uri ku kazi ukamuhamagara kuri telefoni ukamubaza uko umunsi we wifashe, kumuha impano zidafite impamvu utarinze gutegereza isabukuru, noheri, n’indi minsi mikuru.

Iyi mpano ntabwo igomba kuba ari ikintu gihenze cyangwa igitangaje. Ushobora no kumugurira umwambaro w’imbere w’amafaranga make cyane, ariko kuba wamutekereje byonyine bimwereka ko akunzwe koko.

3. Umugabo umwubaha nk’uko buri musore uciye akenge yubaha nyina

Abagabo benshi ntibakunda kubaha abagore babo ngo batazaba inganzwa. Kubaha umugore wawe si ikindi, ni ukumugisha inama mbere yo gufata ibyemezo bitandukanye umugabo aba agomba gufata.

Ukamuganiriza ku mishinga runaka urimo uteganya mu minsi iri imbere, ntakajye abona gusa ibintu biza bimwikubitaho atazi uko byatangiye; mbese ukamwereka ko adahari nk’undi muntu wese ahubwo ko ari umuntu w’agaciro mu buzima bwawe.

Nk’uko tubikesha urubuga Lifehack, ibi byose nta mugabo wabasha kubigeraho atatanze umwanya we mu kubyiga dore ko ari wo shingiro rya byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habimana abdul1 year ago
    Ibyo bintu nukuri





Inyarwanda BACKGROUND