Iminsi itandatu nyuma yo gutora, byitezwe ko komisiyo y'amatora itangaza ibyayavuyemo mu masaha ari imbere none kuwa mbere.
Kubara ibyavuye mu matora biri kugenda
buhoro, kwatumye abanya-Kenya bagira igishyika. Hejuru ya 3/4 by’ibyavuye mu
majwi bimaze kumenyekana, Visi Perezida William Ruto niwe uri imbere ya mukeba
we Raila Odinga.
Kubera ibyabaye hambere, igishyika
n’ubwoba bw’imvururu biri henshi muri Kenya, mu gihe haba hatangajwe perezida
watsinze.
Abantu ku giti cyabo, imiryango
n’amatsinda bitandukanye, nka Kiliziya Gatolika, basabye abanyekenya kwirinda
ibikorwa byose byatangiza urugomo. Kuwa gatandatu nijoro, polisi irwanya
imyivumbagatanyo yahamagajwe aho barimo kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu i
Nairobi. Aho, abashyigikiye Raila Odinga bari binjiye ahantu habujijwe kugera
bibasira abashinzwe amatora babashinja uburiganya. Ushinzwe ibikorwa byo
kwamamaza Odinga yabashije kugera ku ndangururamajwi ya komisiyo y’amatora, maze
anenga igikorwa cyo kubara amajwi kirimo kuba.
Mbere y’uko iyo ndangururamajwi
bayizimya, Saitabao Ole Kanchory yagize ati: “Ndashaka kubwira igihugu ko Bomas
ya Kenya ari ahantu hari kubera ibyaha”.
Bomas ni
ku kigo cy’umuco cya Kenya i Nairobi, gikoreshwa nk’aho kubarira amajwi ku rwego
rw’igihugu. Abashyigikiye Ruto bashinja bacyeba babo kwivanga mu gikorwa cyo
kubara amajwi, aho kuri Bomas of Kenya. Komisiyo y’amatora ntigomba kurenza kuwa
kabiri saa kumi n’imwe z’umugoroba itaratangaza uwatsinze amatora.
Hari
umwuka w’igishyika n’ubwoba mu gihugu kuko guhangana mu matora mu myaka yashize
kwabayemo imvururu n’urugomo, cyangwa se amatora yose agaseswa.
Susan Leguyam, umucuruzi
w’imboga mu mujyi wa Eldoret ushyigikiye Ruto yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati
“Nta kabuza turashaka ko umuhungu wacu ajya mu ngoro y’umukuru w’igihugu, ariko
ndananiwe kubera politiki.”
Mu mujyi wa Kisumu ahiganje
abashyigikiye Odinga, Oliver Ochieng ucunga umutekano avuga ko ubuzima
bwahagaze mu mujyi mu gihe bategereje ibiva mu matora.
Yagize ati: “Turashaka
kumenya, ni Raila cyangwa Ruto, kugira ngo dukomeze ubuzima bwacu. Twiteguye
kwakira ibiva mu matora.”
Tuzamenya ryari ibyayavuyemo?
Mu gihe haboneka
uwatsinze biboneka, ibikorwa byo kwishima byahita bisakara mu bamushyigikiye ariko
komisiyo y’amatora niyo yonyine igomba kwemeza uwatsinze.
Kugira ngo atsinde
amatora ya perezida ku kiciro cya mbere, umukandida agomba kubona;
Iyo bitagenze bityo
amatora ajya mu kiciro cya kabiri, cyahita kiba tariki 08 Nzeri, nk’uko
biteganywa n’amategeko. Perezida Uhuru Kenyatta ari kuva ku butegetsi nyuma yo
gusoza manda ebyiri yemerewe n'itegekonshinga. Yashyigikiye uwahoze ari mukeba
we igihe kirekire, Raila Odinga, aho gushyigikira uwari amwungirije William
Ruto.
Nyuma y’itora rya 2007, abantu bagera ku 1,200 barishwe naho 60,000 bahunga ingo zabo, kubera ibyavugwaga ko amajwi yibwe. Mu 2017, amakosa menshi mu matora yatumye Urukiko rw’Ikirenga rusesa ibyayavuyemo, rutegeka ko amatora asubirwamo bushya. Kuri iyi nshuro ababishinzwe bari ku gitutu cyo kudakora ikosa.
TANGA IGITECYEREZO