BePawa
Kigali

Kibeho: Abakirisitu Gatolika barimo abanyamahanga bongeye kwiziriza Asomusiyo ku butaka butagatifu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:15/08/2022 13:53
0


Buri mwaka tariki 15 Kanama, Abakirisitu Gatolika baturutse mu ntara zose z'igihugu n'abandi baturuka mu bihugu by'amahanga bizihiriza umunsi mukuru w'Asomusiyo ku butaka butagatifu bwa Kibeho buri mu karere ka Nyaruguru. Uyu mwaka imbaga y'abakirisitu nyuma y'imyaka 2 bongeye kwiziriza uyu munsi i Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikiramariya.



Abakirisitu Gatolika baturutse muri Diyozeze zose  bongeye guhurira mu karere ka Nyaruguru ku butaka butagatifu bwa Kibeho kuri uyu musozi wamenyekanye ku isi hose kuko ari kamwe mu duce dutatu ku isi twabereyeho amabonekerwa ya Bikiramariya.

Abitabira uru rugendo nyobokamana baba baturutse mu ntara zose ndetse no mu mahanga bavuga ko baruboneramo ingabire bamwe  bahitamo kugenda iminsi ibiri n'amaguru bavuga ko baba barimo kwifatanya na Bikiramariya wababaye mu nzira y'umubabaro Yezu yaciyemo mbere yo kumubamba ku musaraba. Abanyamahanga baje muri uru rugendo nyobokamana batangiye kuhagera tariki ya 11 Kanama 2022.

Mbere yo kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo wabaye Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, Habaye igitaramo ku mugoroba wo kucyumweru kitabiriwe na Gatabazi Jean Marie Vianney Minisiteri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana CĂ©lestin ndetse na Murwanashyaka Emmanuel meya w'akarere ka Nyaruguru.

Nk'uko baje biteguye kwizihiriza Asomusiyo ku musozi mutagatifu wa Kibeho abakirisitu basomewe misa ntagatifu ku mbuga y'ingoro ya Bikiramariya yubatswe i Kibeho ku butaka bwabereho amabonekerwa mu myaka irenga mirongo ine ishize.

Kiliziya Gatolika yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bari abanyeshuri bigaga i  Kibeho mu ishuri ryisumbuye kuva tariki 28 Ugushyingo 1981 no mu 1982  bagiye babonekerwa na Bikiramariya wabahabwa ubutumwa bwo kubwira abantu ko bagomba guhinduka bikaba byarabaye  inshuro zirenze imwe.

Abitabiriye uru rugendo ntibanatanzwe no kuvoma amazi y'umugisha ku iriba rya Bikiramariya riri hagati y'imisozi ibiri hepfo gato y'ingoro ya Kibeho. Hashize imyaka igera kuri ibiri imbaga y'abakirisitu itaherukaga gukoranira ku butaka butagatifu bwa kibeho kubera icyorezo cya Covid-19, dore urugendo rutagatifu rwaherukaga kubera ikibeho tariki 15 Kanama 2019.


I Kibeho ku munsi nk'uyu wa Asomusiyo haba hateraniye imbaga y'abakristo Gatolika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND