RFL
Kigali

Rusizi: Polisi yafatanye abagabo babiri imyenda ya caguwa n'ibitenge binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:15/08/2022 10:43
0


Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya amanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rusizi yafashe abantu babiri binjije mu gihugu imyenda bayikuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu buryo bwa magendu.



Aba bagabo bombi,bafashwe mu bihe bitandukanye mu mirenge ibiri yo mu karere ka Rusizi kuwa Gatandatu tariki ya 13 Kanama nk'uko urubuga rwa Polisi y'u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga.

Abafashwe ni uwitwa Nizeyimana Amran, ufite imyaka 52 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Murindi, akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa na Ndagijimana Damascene w’imyaka 25 wasanganywe iwe mu rugo mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu, ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Iburengerazuba (RPCEO) yavuze ko ifatwa ry’aba bombi ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryahawe amakuru yizewe n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Benz ifite nimero RAE 589A/RL2226 yari itwawe n’uwitwa Nzeyimana ipakiye amabaro y’imyenda ya caguwa yavaga Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali". 

"Hahise hashyirwa bariyeri muri uwo muhanda mu mudugudu wa Murindi ubwo yahageraga abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye amabaro 13 y’imyenda ya caguwa ya magendu, niko guhita afatwa.”

Yakomeje agira ati:”Uwitwa Ndagijimana we amakuru yavugaga ko abitse iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Mutara,  ibitenge 410 yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu ari naho yafatiwe ubwo hakorwaga ibikorwa byo kumusaka.”

CIP Rukundo yashimiye abaturage batanze amakuru iyi magendu igafatwa, asaba abijandika mu bikorwa byo kwinjiza magendu kubireka kuko inzego z’umutekano ku bufatanye n’iz’ibanze n’abaturage hakajijwe ingamba zo kubafata bagakurikiranwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND