RFL
Kigali

“Umusore twakundanaga yaransize ampoye ko inshuti ze zansekaga ngo mfite ubumuga”

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/08/2022 8:00
0


Umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu yatanze ubutumwa avuga ko yanyuze mu bikomeye nyuma y’aho umukunzi we afatiye umwanzuro wo kumuta bitewe n’uko afite ubumuga bw’uruhu.



Avuga ko yatangiye kujya yiyumva nk'udakunzwe kugeza ubwo inshuti ze zatangiye kujya zimubwira ko azapfa cyangwa agatangira kurwara indwara ya Kanseri kubera imiterere y’uruhu rwe. Umukunzi we yatangiye kujya aterwa isoni nawe no mu gihe babaga bari kugendana mu mu muhanda.

Nk’uko iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Punch Newspapers ibivuga, uyu mukobwa yagize ati ”Umubano wanjye wari umeze neza cyane kuko njye ndi umuntu mwiza cyane. Muri iyi minsi ndigengesera cyane, ibyanjye n’umukunzi wanjye byatumye abasore bamwe na bamwe batanyegera”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yahuye n’akaga ko guhezwa ndetse no kwitwa amazina atandukanye n’inshuti ze. Bamwe mu bo bigana ku ishuri, bakunze kujya bamubwira ko atazaramba kubera ubumuga afite.

Yaragize ati ”Nari mfite umukunzi gusa aza kunsiga kubera ko inshuti ze zamvugaga nabi cyane. Kugeza ubu rero ndigengesera kugira ngo ntazongera guhura n’abasore nk’abo. Njye ndiyizi nzi ko ndi muzima kandi nkomeye rwose. Ibyo abantu batandukanye bavuga ntaho bihuriye n’ukuri kuko umuntu ni we wimenya”.

N’ubwo abantu bakomeje kujya bamugaragaza nabi ariko ku ishuri rya Kaminuza aho yize hari abazi agaciro ka muntu bagiye bamuvugira ndetse bakagaragaza ko umuntu ari nk’undi na cyane ko nta kintu kibi yakoraga cyo kubabaza ibyiyumviro by’uwo bakundanaga.

Yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uwo bakundanaga yatangiye kujya abwira abantu ko umuntu ari nk'undi gusa agira amahirwe yo kubona abantu bafite imyumvire myiza maze bamufasha kumvisha abandi ko kugira ubumuga bitavuze kunanirwa kuba umuntu.

Ubusanzwe kugira ubumuga ntabwo bivuze kudashobora ibintu runaka dore ko byagiye bigaragara ko abantu bafite ubumuga runaka, bafite byinshi bashoboye mu buzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND