RFL
Kigali

Umuyobozi w'ishuri arashinjwa guhindurisha indangamuntu y'umunyeshuri yateye inda akamuhisha ahantu hatazwi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:15/08/2022 7:56
0


Umuyobozi w'ishuri rya Ecole Fondamentale de Rugasa riherereye muri komini Bugabira mu ntara ya Kirundo witwa Nifasha Anicet aravugwaho guhindurisha indangamuntu y'umunyeshuri yateye inda akamuhisha ahantu hatazwi. Amakuru avuga ko Tuyishimire Evelyne ufite imyaka 16 yajyanwe ahantu hataramenyeka n'umuyobozi we wamuteye inda.



  • Tuyishimire Evelyne yiga  mwaka wa karindwi mu ishuri rya Ecole Fondamentale de Rugasa ababyeyi be  bavuga ko guhera mu mpera za Kamena 2022 bamuburiye irengero bagashinja umuyobozi uyobora ishuri yigaho kumutera inda akanamuhisha ahantu hatazwi.

Ikinyamakuru SOS mediaBurundi.org cyatangaje ko ababyeyi ba Tuyishimire Evelyne bafite amakuru ko Umwana wabo wiga ku  ishuri rya Efo Rugasa riherereye muri komini  Bugabira mu ntara ya Kirundo mu Majyaruguru y'igihugu cy'u Burundi  bagaragaje ko  yaburiwe irengero kugeza ubu umuryango we ntuzi aho yajyanwe na Nifasha Anicet umuyobozi w'ishuri yigaho.

Amakuru avuga ko Nifasha amaze kumenya ko yateye inda umukobwa ufite Imyaka 16 yamushakiye indangamuntu igaragaza ko afite Imyaka 18,izina rya Tuyishimire naryo  yararihinduriwe  yitwa Irakoze nkuko byemezwa n'ababyeyi. Nifasha ntiyahinduye amazina ahubwo yamuhinduriye imyaka  arangije aramutorekesha kugeza ubu umuryango ntabwo uramenya aho aherereye.

Muramu wa Tuyishimire yabwiye SOS Media ko umuryango we wamenyesheje ushinzwe uburezi muri komini ibyabaye anavuga ko ababyeyi n'umwana bashyizweho iterabwoba kugira ngo badakurikirana ibijyanye n'umukobwa wabo.

Mu gihugu cy'u Burundi  abana bakomeje kuva mu mashuri abenshi babitewe no guterwa inda z'imburagihe nko mu ntara ya Kayanza umwaka w'amashuri 2021/2022 abana bagera ku 19.056 navuye mu ishuri bikavugwa ko abenshi bajya gushaka abagabo imburagihe changwa bagaterwa inda zidateganyijwe.


Ivomo: SOS media






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND