RFL
Kigali

APR FC yongeye kuba intsina ngufi itsindwa na As Kigali kuri penariti 5-3- AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/08/2022 19:50
0


Mu nzira ya Penariti APR FC yemeye kuba intsina ngufi imbere ya As Kigali, nyuma yo gutsindirwa kuri penariti 5-3 nyuma ya Penariti yahushijwe na Ishimwe Christian.



Uyu mukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu wahuje APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021-22, ndetse na AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2022. Amakipe yombi yagiye guhura nyuma y'uko umutoza Casa Mbungo André yabatsinze mu mikino ibiri baheruka guhura muri shampiyona no ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro. 

Haruna Niyonzima yongeye kwereka umutoza w'Amavubi ko yari yamwibeshyeho

Mu bakinnyi bashya bari babanje mu kibuga amakipe yombi yaguze, AS Kigali yari yabanjemo rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Man Ykre na Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports ni mu gihe APR FC yari yabanjemo Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports na Niyibizi Ramadhan wavuye muri AS Kigali. 

Mu minota 10 ya mbere amakipe yombi yageragezaga gusatira hari hamaze kuboneka koruneri 3, 2 za APR FC n'imwe ya AS Kigali, yari yanamaze gutera ishoti rigana mu izamu rya Tchabalala ku munota wa 7. Umukino wakomeje gukinirwa hagati ubona ko atinyana, nta mahirwe menshi yigeze aboneka ku mpande zombi.

Kalisa wa As Kigali arwanira umupira na Ruboneka na Mugisha 

Ku munota wa 27, Byiringiro Lague yahushije penaliti yateye umunyezamu Fiacre akawufata, ni nyuma y'ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan mu rubuga rw'amahina ku mupira yari ahawe na Manishimwe Djabel. Ku munota  wa 42, Mugisha Bonheur yagerageje ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko Ntwari Fiacre arawufata. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga:

Ishimwe Pierre,  Niyomugabo Claude,  Omborenga Fitina,  Niyigena Clement,  Buregeya Prince,  Mugisha Bonheur,  Ruboneka Bosco,  Manishimwe Djabel,  Byiringiro Lague,  Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka havamo Man Ykre na Dusingizimana Gilbert hajyamo Akayezu Jean Bosco na Ahoyikuye Jean Paul Mukonya. Ku munota wa 56, Ishimwe Pierre yakuyemo umupira w'umutwe ukomeye wa Tchabalala yari ahawe na Haruna Niyonzima.  Kuri uyu munota APR FC yakoze impinduka Lague aha umwanya Ishimwe Anicet.  AS Kigali ku munota wa 61 na yo yakuyemo Kalisa Rashid hinjiramo Juma Lawrence. Manishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye ku munota wa 71 ariko unyura hanze gato yaryo.

Adil asuhuzanya na Cassa umaze kumutsinda inshuro 3 zikurikiranya

APR FC yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 72, Manishimwe Djabel aha umwanya Ishimwe Fiston. Haruna Niyonzima yahannye ikosa ryakorewe Niyonzima Olivier Seif,  yateye umupira mwiza ariko Tchabalala ashyizeho umutwe unyura hejuru y'izamu. 

Ku munota wa 80, Juma wa AS Kigali yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Ruboneka Bosco ariko rihanwe na Ishimwe Anicet ntiryagira icyo ritanga. Ku munota wa 84, AS Kigali yakuyemo Kakule Mugheni Fabrice hinjiramo Landry. Umukino warangiye ari 0-0 biba ngombwa ko hitatabazwa iminota 30 y'inyongera.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga:

Ntwari Fiacre,  Dusingizimana Gilbert  Rugirayabo Hassan,  Bishira Latif,  Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier Seif, Kakule Mugheni Fabrice,  Niyonzima Haruna, Kalisa Rashid,  Shabani Hussein Tchabalala na Man YkreHaruna Niyonzima abwira Umusifuzi ko nta kosa yakoze

Iminota 30 yatangiye APR FC ikora impinduka, ikuramo Mugunga Yves, Ishimwe Anicet na Niyibizi Ramadhan, hijirimo Bizimana Yannick Mugisha Gilbert na Ishimwe Christian. As Kigali nta mpinduka yakoze kuko abakinnyi benshi bakomeye yari yabakoresheje. 

Iminota 15 ibanza yarangiye nta gikorwa gikomeye kibaye ariko APR FC ikomeza kurusha As Kigali yasaga n’aho yananiwe. Iminota 30 yari yashyizweho yarangiye nta kibaye amakipe yombi yitabaza penariti.

Mugunga Yves yagaragaje urwego rwo hasi muri uyu mukino

Penariti zatangiye ziterwa na As Kigali Haruna Niyonzima ayitera neza cyane. Ombolenga nawe yaje arayinjiza, Bishira Ratif wa As Kigali nawe arayinjiza, Ishimwe Christian ayitera hanze. Rugirayabo ni we wateye penariti ya gatatu ya As Kigali arayinjiza, Ishimwe Fiston nawe ku ruhande rwa APR FC arayinjiza.

Akayezu Jean Bosco yatsinze penariti ya kane ya As Kigali, naho Ruboneka Jean Bosco nawe ariyitera neza. Kwitonda Ally niwe wateye penariti ya nyuma ya As Kigali byatumye APR FC itsindwa penariti 5-3


Adil ati" ko mbona imibare yanjye imbere ya Cassa Mbungo ikomeje kwanga?”

Cassa akomeje gucisha bugufi Adil

As Kigali yahawe miliyoni 5 z'amanyarwanda 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND