RFL
Kigali

Umubyeyi wa Meddy ari nawe yari asigaranye yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/08/2022 17:50
13


Cyabukombe Alphonsine nyina wa Meddy ari na we mubyeyi yari asigaranye yitabye Imana azize uburwayi butaramenyekana yari amaze iminsi yivuriza muri Kenya.



Amakuru inyaRwanda.com icyesha inshuti za hafi za Meddy ni uko nyina yari amaze iminsi arwariye muri Kenya.

Cyabukombe Alphonsine akaba ari we mubyeyi uyu muhanzi yari asigaranye kuko Se yitabye Imana uyu muhanzi akiri muto ndetse amateka avuga ko atigeze amubona amaso ku yandi.

Uretse kuba yari umubyeyi w'uyu muhanzi, Alphonsine Mama wa Meddy yari n'inshuti ye, mu bigaragarira amaso akaba ari umwe mu batumye inganzo ya Meddy ikura.

Kimwe na Se wa Meddy, nyina umubyara na we yari umuhanga mu muziki by'umwihariko umucuranzi mwiza wa Guitar.

Imana imuhe iruhuko kandi ikomeze abasigaye.

Ifoto y'urwibutso ya Meddy na Nyina Cyabukombe Alphonsine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutesi flolence@gmail.com1 year ago
    Meddy ihangane nshut.
  • Patrike1 year ago
    Imana imuhe iruko ridashira
  • kembabazi1 year ago
    Ninkuru ibabaje cyne mubuzima kubura umubyeyi noneho arinawe warusigaranye nibintu bitoroshye kubyakira gusa imana iba yamukunze kuturusha imutuze aheza mwijuru twese niyonzira meddy akomeze kwihangana no gukomera kuko nibiba byoroshye nukuri
  • Regno marz1 year ago
    I'm speach less 😭😭😭😭😭😭😭
  • kwizerapatrice9@gmail.com1 year ago
    Imana imwakire kd Meddy akomeze kwihangana
  • Biraro Hubert1 year ago
    Meddy ihangane, Imana imuhe iruhuko ridashira
  • Gisa olivier1 year ago
    Sorry meddy ba ingabo nkizina ryawe meddy knd wihangane cnee twifatanyije nawe mukababaro
  • Irasubiza fabrice1 year ago
    Meddy wihangane imana imwakire mubayo
  • Uwingabire gloria1 year ago
    Umubyeyi WA messy, Imana imwakire mubayo, twihanganishije umuryango WA meddy
  • Mucyo olive 1 year ago
    Meddy ihangane kdi mam wawe aruhukire mumahoro imana yamukunze kuturusha komera nubwo uturohewe kdi turagukunda cyan
  • Bernard GASHIRABAKE 1 year ago
    Meddy komeza wihangane ukomere kd umubyeyi imana yamukunze kuturusha, gusa twifatanije nawe muribi bihe byakababaro bitoroshye.be strong
  • Maniriho assoumpta 1 year ago
    Agire iruhuko ridashira
  • Uwase arine1 year ago
    Meddy ihangane bro uruhukire mumahoro Kandi humura twe dusigaye turagukunda cyane meddy nubwo tutakurutira umubyeyi wawe arikorwose komera





Inyarwanda BACKGROUND