Cyabukombe Alphonsine nyina wa Meddy ari na we mubyeyi yari asigaranye yitabye Imana azize uburwayi butaramenyekana yari amaze iminsi yivuriza muri Kenya.
Amakuru inyaRwanda.com icyesha inshuti za hafi za Meddy ni uko nyina yari amaze iminsi arwariye muri Kenya.
Cyabukombe Alphonsine akaba ari we mubyeyi uyu muhanzi yari asigaranye kuko Se yitabye Imana uyu muhanzi akiri muto ndetse amateka avuga ko atigeze amubona amaso ku yandi.
Uretse kuba yari umubyeyi w'uyu muhanzi, Alphonsine Mama wa Meddy yari n'inshuti ye, mu bigaragarira amaso akaba ari umwe mu batumye inganzo ya Meddy ikura.
Kimwe na Se wa Meddy, nyina umubyara na we yari umuhanga mu muziki by'umwihariko umucuranzi mwiza wa Guitar.
Imana imuhe iruhuko kandi ikomeze abasigaye.
Ifoto y'urwibutso ya Meddy na Nyina Cyabukombe Alphonsine
TANGA IGITECYEREZO