RFL
Kigali

Nyanza: Umugore wafashe nyina asambana n'umugabo we arasaba ko bafungurwa

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:14/08/2022 15:34
0


Umugore wo mu Mudugudu wa Kigarama Akagari ka Kiruri, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, arasaba ko nyina n'umugabo we bafungurwa nyuma y'iminsi ibiri ishize bafunzwe kuko bafashwe basambana.



Kuwa Gatanu w'iki Cyumweru, nibwo inkuru yabaye kimomo i Nyanza ko umugabo w’imyaka 45 wo mu mudugudu wa Kigarama yaguwe gitumo n’umugore we, ubwo yasambanaga na nyirabukwe w’imyaka 72.

Inkuru igisakara, inzego z’ibanze zahise zihagoboka zijyana uwo mugabo na nyirabukwe hirindwa ko bagirirwa nabi n'abaturage, bari baguye mu kantu kubera iby'iryo shyano.

Uyu mugore wafashe nyina asambana n’umugabo we yemereye BTN ko yabasanganye ku buriri anashimangira ko yabaye iciro ry’imigani muri ako gace bitewe n’ibyabaye, bityo yifuza ko bafungurwa bikareka kwitwa ko yafungishije nyina n'umugabo we.

Yagize ati “Nabasanze ku buriri none nabaye iciro ry’umugani, ndifuza ko babafungura njye nkigendera kuko bari kuvuga ngo nafungishije mama n’umugabo.”

Abaturage bo muri aka gace babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko batunguwe n'aya mahano, bityo abakoze icyaha bagomba guhanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND