Mu muhango wo kwibuka abanyekongo bo mu bwoko bw'abanyamulenge wabereye mu Gatumba kuwa gatandatu tariki ya 13 kanama 2022, uhagarariye abanyamulenge mu gihugu cy'uburundi yasabye ko abishe abanyamulenge mu nkambi y'mpunzi ya Gatumba mu myaka 18 ko bagezwa imbere y'ubutabera bakaryozwa ubwicanyi bwakorewe abanyamulenge
Uhagarariye umuryango w'abanyamulenge mu gihugu cy'u Burundi, Sebitereko Lazare avuga ko abakoze ubwicanyi bwakorewe abanyamulenge mu nkambi y'impunzi ya Gatumba kugeza ubu bataragezwa imbere y'ubutabera. Sebitereko avuga ko kugira ngo amakimbirane ahoshwe, bisaba ko abayobora ibihugu byo mu karere bagomba gushakira umuti Ibibazo biri mu butabera kuburyo abakora ibyaha babihanirwa.
Uyu mugabo uhagarariye abanyamulenge muri iki gihugu, yemeza ko hari abahohotera bagenzi babo bakabavutsa ubuzima ariko ntibakurikiranwe, bigaragaza ko uburenganzira bw'ikiremwamuntu buzakomeza guhutazwa, akomeza agaragaza ko kwimakaza umuco w'amahoro bizaba nk'inzozi.
Abanyamulenge babuze ababo barishimira ko uyu muhango wo kubibuka wabaye mu mudendezo, kuko Leta yabahaye abashinzwe umutekano babafashije kubacungira umutekano.
Uyu muhango warimo abanyamulenge baba mu Burundi , nta mutegetsi n’umwe wo muri iki gihugu wawitabiriye .
TANGA IGITECYEREZO