RFL
Kigali

Ibyo wakora bikakurinda kwigunga no kwiheba

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/08/2022 11:17
0


Menya ibintu wakora bikakurinda kwiheba no kwigunga mu buzima.



Kwigunga mu buzima cyangwa kwiheba, bishobora kuba kuri buri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cyangwa wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira. Ibi bishobora no kuvamo indwara ya Depression iterwa no kugira agahinda gakabije.

Iyi ndwara iravurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora, bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye nk’uko Medical News Today ibitangaza:

1. Sangiza abandi ubuzima bwawe

Urugero: akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.

2. Hari utuntu duto two mu buzima bwa buri munsi uhitamo kwirengagiza kugira ngo amahoro yo mu mutima adahungabana.

Urugero: niba hari ikitagenda neza mu rugo wituma kiguhangayikisha cyane; umukoresha cyangwa umukozi ku kazi wakubwiye nabi, mu birori wicaye aho utifuzaga, kanaka yatinze gusubiza sms kandi maze amasaha 2 mwandikiye, kanaka ntiyantumiye mu munsi mukuru, n’utundi tuntu duto wakwirengagiza ubuzima bugakomeza.

3. Menyera gushimishwa n’utuntu duto

Nko kumva umwana aseka bikagushimisha, kureba ku mugoroba izuba rirenga uko hanze haba hameze, utunyoni twa mu gitondo izuba rirashe dutuma wumva uguwe neza, kureba videwo zisekeje cyangwa se indirimbo, n’ibindi.

4. Ishimire icyiza cyabaye kuri mugenzi wawe n’iyo waba warakibuze ubwawe.

Burya buri wese agira umugisha we, kuba mugenzi wawe yaronkeye aho waburiye ntibyari bikwiye kukuviramo impamvu yo kumwanga cyangwa kumugirira ishyari, kuko iyo ugize umutima mubi ni wowe uba wihemukira, bishobora kukuviramo n’uburwayi bwo mu mitekerereze.

5. Niba uri ahantu, habe koko ku mutima no ku mubiri. 

Mu gihe ushaka kubaho wishimye reka kugendera ku ijisho rya kanaka, niba wumva udashaka kujya ahantu runaka wijyayo. Niba wumva akazi ukora kakwicira ubuzima kurusha uko buba bwiza, shaka akandi wishimiye. Niba wumva kuba inshuti na kanaka bikubuza amahoro mureke ushake inshuti zituma ubaho wishimye.

Reka kubaho ubeshejweho n’icyizere ko igitangaza kizaza kigahindura ibintu. Fata iya mbere ubihindure wowe ubwawe, witinya kongera gutangirira ku busa.

6. Bana neza n’abandi

Guhera mu rugo rwawe kugeza ku bo muhuriye mu nzira, gerageza kubaha buri kiremwa muntu nk’uko nawe wakwifuza ko bakubaha. Zirikana ko icyo utifuza ko bagukorera, udakwiye kugikorera mugenzi wawe.

7. Niba ugize umujinya irinde gufata icyemezo ako kanya huti huti. 

Akenshi ibyemezo ufashe warakaye urabyicuza nyuma, ni byiza kubanza kwiha umwanya uhagije umujinya ugashira hanyuma ukazabona gufata icyemezo.

8. Jya ushimishwa n’ibyo ufite nabyo ubishimire Imana kuko hari n’ababyifuza bakabibura. 

Gushimira ibyo ufite biguha imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kunezerwa, naho ibyo ushimira byaba bito.

9. Niba ibyago bikugwiririye, ibwire ku mutima uti ubwo ngihumeka nacyo ni ikintu cyo gushimira Imana. Menyera gushimira mu bito kimwe no mu binini, ubu ni uburyo bwo kongera ibyishimo n’akanyamuneza muri wowe.

10. Niba ufite amahirwe yo kugira abavandimwe bishyiremo umwete mugirane umubano mwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafitanye umubano uzira imyiryane n’abavandimwe babo, bagira ubuzima burimo ibyishimo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND