RFL
Kigali

Abitabiriye igitaramo cya Kizz Daniel bakomeje kwiyongera, byitezwe ko baba benshi kurusha abari kwa Sheebah Karungi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/08/2022 21:06
1


Igitaramo cy’umunsi wa kabiri w’iserukiramuco rya MTN/ATHF harabura amasaha mbarwa kigatangira aho Kizz Daniel aza gufatanya n’abahanzi nyarwanda gususurutsa abakitabira batangiye kuhagera ku bwinshi.



Kuri uyu wa 13 Kanama 2022 hagiye kuba igitaramo gitegerejwemo umuhanzi Kizz Daniel umaze kugera i Kigali mu kanya nyuma y’amasaha atanu ategerejwe n’itangazamakuru.

Abakobwa bo muri Kigali Protocal hamwe na Bruce Melodie ni bamwe mu bahaye ikaze Kizz Daniel bamushyikiriza indabo.

Uretse kuba Bruce Melodie yaje kwakira mugenzi we wo muri Nigeria, ari mu bahanzi baza gususurutsa abitabira iki gitaramo. Bruce Melody nawe ari mu bitezwe cyane dore  ko ejo atigeze aseruka kandi yari mu bari bategerejwe gufatanya na Sheebah Karungi.

Igitaramo Sheeba Karungi yaraye akoze ntabwo cyitabiriwe cyane ariko ntibyigeze bihungabanya na gato ibyo yari yateguye guha abanyarwanda. Yasusurukije bacye bari bahari afatanije n’abarimo Ish Kevin, Kenny K Shot, Logan Joe, Major Pabla kimwe na Soldier Kids.

Binyuranye n'uko byari byifashe ku munsi w’ejo, abantu batangiye kuhagera ukaba ubona ko ibyishimo byaranze umunsi wa mbere w’iserukiramuco rya MTN/ATHF biza kwikuba ku munsi waryo wa kabiri.

Bibaye bitahindutse, Sheeba Karungi nawe araza kugaragara mu gitaramo cy'uyu munsi kuko yaraye abisezeranije abanyabirori b’i Kigali. Abandi bahanzi baza kugaragara ku rubyiniro batari abo twavuze haruguru harimo Ariel Wayz na Kivumbi Kingz.

Aba mbere bamaze kugera ahagiye kubera igitaramo cya Kizz Daniel

Ubwitabire bwa none bushobora gusumba ubw'umunsi wa mbere w'iserukiramuco

Kizz Daniel ni we muhanzi mukuru utegerejwe uyu munsi

Iserukiramuco rya MTN/ATHF kiraza gusozwa none, Kizz Daniel na Sheebah Karungi nibo bahanzi b'abanyamahanga baryitabiriye

Uko byari byifashe ku munsi wa mbere w'iserukiramuco

Nubwo abantu batari benshi kwa Sheebah Karungi barizihiwe

Hitezwe umubare wisumbuyeho mu gitaramo cya Kizz Daniel








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase1 year ago
    Gusa byari byizacyan





Inyarwanda BACKGROUND