RFL
Kigali

Yategerejwe amasaha 5! Kizz Daniel yageze i Kigali nyuma yo gukorera igitaramo muri Tanzania-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2022 17:44
1


Umuhanzi w’umunya-Nigeria uri mu bagezweho muri iki gihe, Kizz Daniel, yageze i Kigali aho yitabiriye iserukiramuco ry’umuziki MTN/ATHF aririmbamo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 kuri Canal Olympia.



Ahagana saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Bugga’ yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ari kumwe n’abafamusha mu rugendo rw’umuziki we.

Ni mu gihe abanyamakuru bamutegereje ku kibuga cy’indege kuva saa tanu z’amanywa, bivuze ko bamaze amasaha atanu bategereje Kizz Daniel.

Uyu muhanzi yaje ari mu ndege yihariye ‘Privet Jett’ nyuma y’uko indege yari kumutwara imusize.

Yageze i Kigali kandi nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye mu gihugu cya Tanzania. Yagikoze asubukura icyo yakabaye yarakoze ku wa 10 Kanama 2022, yasubitse nyuma y’uko ibikapu bye birimo ibicurangisho by’umuziki n’ibindi byibwe.

Ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Dar es salaam, uyu muhanzi yabwiye abafana be b’abanya-Tanzania ko abakunda. Ati "Murabizi ndabakunda bantu banjye muri Tanzania."

Kizz Daniel yavuze ko mu izina rye, abateguye iki gitaramo, abamufasha mu muziki 'Mbasabye imbabazi kubyabaye [Aravuga kuba atarabaririmbiye ku itariki yari yatangajwe mbere].”

 

Kizz Daniel yageze i Kigali nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye muri Tanzania

 

Ku kibuga cy’indege, Kizz Daniel yakiriwe n’abarimo Bruce Melodie bahurira ku rubyiniro Kizz akuzwe muri iki gihe mu ndirimbo zirimo ‘Bugga’ n’izindi 

Daniel yageze i Kigali nyuma y’amasaha atandatu yari ashize abanyamakuru bamutegereje 


Kizz Daniel yageze i Kigali nyuma yo gufungirwa muri Tanzania nyuma y'uko adakoze igitaramo ku munsi wari wategenyijwe



REBA AMASHUSHO UBWO KIZZ DANIEL YARI AGEZE I KIGALI


AMAFOTO: Julien Sangwa - InyaRwanda.com

VIDEO: Bachir Nyetera - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fazo-b lay 1 year ago
    Naze kabisa turamukunda





Inyarwanda BACKGROUND