RFL
Kigali

Kamonyi: Single Parents Organization yishyuriye Mituweli abatishoboye 120 inabaha amahugurwa azabafasha kwirinda indwara-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2022 16:06
0


Umuryango Single Parents Organization (S.P.0), wafashije ababyeyi bagera ku 120 bo mu Kagari ka Mwirute, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi. Ni igikorwa cyabaye mu ntangiriro z'iki cyumweru.



Single Parents Organization (S.P.0) ni umuryango ukora ibikorwa by'ubugiraneza, ukaba ukorera mu Rwanda mu ntego yo gufasha umubyeyi urera umwana/abana wenyine yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa wabyariye iwabo cyangwa umuhungu wasigiwe umwana.

Umuyobozi Mukuru wa S.P.O, Icyitegetse Yvonne yavuze ko ajya gushinga uyu muryango yabanje kwitegereza ikibazo kiba ku bana benshi cyo kurerwa n'umubyeyi umwe kandi mu by'ukuri ugasanga kibagiraho ingaruka zitari nziza zivamo guhora bigunze bibaza impamvu batabona ababyeyi babo bose. Rimwe na rimwe akanakomeretswa babimucyurira cyangwa bamwita 'ikinyendaro'.


Single Parents Organization, ivuga ko nubwo batafasha bose ariko bagiye kugerajyeza kujya begera imiryango nk'iyo bakayifasha. Mu byo bazafashsha iyi miryango harimo kurera abo bana, kubigisha no kubashakira ibyangombwa byose bakenera ku buryo bitabwaho nk'abandi bose bakabona ko batari bonyine cyangwa kuba babana n'umubyeyi umwe bitababuza kwishima.

Yvonne Icyitegetse yaganirije abaturage mbere yo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ababwira uko bakwirinda indwara ndetse anagaruka ku kibazo cy'abana b'abakobwa baterwa inda bakiri bato bakabyara bakiba iwabo. Yavuze ko S.P.O iri kubishyiramo imbaraga cyane kugira ngo bahangane n'ibishuko abo bana bahura nabyo bituma batwara inda bitateguwe kandi bakiri bato.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Icyitsgetse Yvonne uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko nubwo atari hafi ariko afite ikipe izajya ikurikiranira hafi abantu bafasha ndetse anavuga ko aho agiriye muri America agiye kwigisha bagenzi be kugira umutima utanga ku buryo ubutaha bazajya bafasha benshi kurushaho kandi bakanabakurikirana kugeza ubuzima bwabo buhindutse.

Nk'uko mugenda mubibona ku mafoto abayobozi n'itsinda bya S.P.O basangiye n'abaturajye barabyina hakurikiraho kujya kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

REBA AMAFOTO Y'IKI GIKORWA

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'igikorwa nyiri izina


AMAFOTO: Rwigema Freddy - inyaRwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND